Burakeye ni ikiganiro tuganiramo amakuru yose abera mu Rwanda n'ahandi. Turayasesengura, tuyavugaho ibyo dutekereza, tunabaha ijambo kugirango mugire icyo muyavugaho.
Mu kiganiro aherutse gutanga mu nama y'ubukungu ibera i Qatar, Prezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ibiganiro yagiranye na mugenzi we wa RD Congo mbere y'uko intambara yubura mu burasirazuba bw'iki gihugu.
Incamake y'urwunge rw'ibiganiro kuri raporo k'ubucukumbuzi bwa komisiyo Duclert ku mateka y'Ubufaransa mu Rwanda hagati 1990-1994, n'uruhare rw'Ubufaransa muri Génocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Nyuma y'uko amajwi yumvikanamo Miss Rwanda 2022 Muheto asabwa kugirana imibonano mpuzabitsina na Ishimwe Dieudonné, kugirango azamufashe kubona ikamba rya Miss Rwanda, ingamba zo guhana abakora iri hohotera zigomba gukomezwa kugirango abakomeje guhohoterwa bavuge ibibabaho.
Amarushanwa amaze iminsi akorwa muri divertissement mu Rwanda aragaragaza ko mu gihe legal institutions zidahawe imbaraga, ruswa na clientelism bitazahagarara
Mu makuru y'icyumweru anyuranye, turaganira kuri Dorcy Rugamba, Gael Faye, Olivier Bahizi, Tuff Gang, Ras Ngabo, ...
RDB, ministeri n'umuco bari biyemeje gutangiza kwishyuza abakoresha ibihangano binyuze mu kigo cya RSAU. Byagombaga gutangira muri nyakanga 2017, ariko birasa n'ibyibagiranye.
Abahanzi barinubira icyemezo cyafashwe na Radio 10 cyo kwishyuza amafaranga abahanzi kugirango ibihangano byabo bice kuri radio. Andi maradiyo nayo arifuza gufata iki cyemezo.
Ubuyobozi bwose uko bwagiye bukurikirana kugeza ubu ntiburashobora gushyira mu bikorwa amategeko yisinyiye yo gukusanya imisanzu y'inzego, ibigo n'abatu bakoresha ibihangano by'abahanzi kandi ari ishingano zayo. Ku rundi ruhande, leta arasaba abahanzi gukorera igihugu.