Civic education to engage all Rwandans to be co-builders of an enlightened, free, united and prosperous Rwanda, at peace with herself and her neighbors.
Bamwe mu bumvise ikiganiro Jean Claude MULINDAHABI (LECP Info) yahaye Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA, wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga amezi 3 muri Leta y'Ubumwe ya FPR INKOTANYI, baratanga ibitekerezo kw'ireme n'ukuri kw'ibivugwamwo. Twaganiriye na Bwana Jean Baptiste NKULIYINGOMA wabaye Ministiri w'Itangazamakuru akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma kiriya gihe, na Léon NGARUKIYE wagizwe Umuyobozi mukuru (Directeur de cabinet) w'Ibiro bya Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga muri 94-95.
Uwateguye ikiganiro: Sixbert MUSANGAMFURA
Radio Televisiyo ISHAKWE
23.7.2021
Tariki ya 1 Nyakanga wari umunsi u Rwanda rwagombye kwizihizaho Isabukuru y’imyaka 59 rubonye ubwigenge. Kuri iyo tariki ya 1 z’ukwa 7, mu mwaka w’1962, ni ho ibendera ry’Ububiligi bwari bukoronije u Rwanda ryururutswaga, hazamurwa ibendera rishya rya Repubulika y’u Rwanda yari yemejwe burundu na Kamarampaka yo kw’itariki ya 25 Nzeri 1961, ari na ko haririmbwa indirimbo RWANDA RWACU yubahiriza igihugu. Isabukuru y’ubwigenge bw’u Rwanda yubahirizwaga bikomeye ku ngoma ya Repubulika ya 1 yayobowe na Perezida Gerigori KAYIBANDA. Byaje gukendera muri Repubulika ya 2, aho Perezida Yuvenali HABYARIMANA yashyize imbere itariki ya 5 Nyakanga yakoreyeho kudeta mu mwaka wa 1973. Ni kuri iyo tariki ya 5 Nyakanga kandi, mu mwaka w’1975, Perezida HABYARIMANA yashingiyeho ishyaka rukumbi rya MRND. Bimenyerewe ko ku ngoma ya FPR-Inkotanyi yagiyeho tariki ya 04 Nyakanga 1994, iyo tariki y’ubwigenge itubahirizwa. Ibiri amambu, ejobundi tariki ya 1 Nyakanga 2021, Perezida Paul KAGAME yohereje Ministre w’Intebe NGIRENTE kumuhagararira mw’isabukuru ya 59 y’ubwigenge bw’u Burundi, bwabereye rimwe n’ubw’u Rwanda mu wa 1962. Kutubahiriza amatariki akomeye mu mateka y’igihugu, nka Kamarampaka yazanye Repubulika, n’Ubwigenge, ni igikomere mu mibereho yIgihugu n’Abanyagihugu. Nk’abana b’u Rwanda bigishwa ayahe mateka ? Amateka azajya yandikwa uko ingoma igiyeho ? Ni uwuhe muti dutanga nk’Ishyaka Ishakwe-Rwanda Freedom Movement?
Umutumirwa: Dr Theogene Rudasingwa
Uwateguye ikiganiro: Joseph Ngarambe
Radio Ishakwe, 05.07.2021
Nyuma y'ibiganiro 15 twakoze ku rugamba rw'Inzirabwoba (FAR), FDU-INKINGI yarahagurutse ishakisha ukuntu yahagarika Radio Ishakwe. Ku wa 4.6, ushinzwe Radio yayo witwa MUSABYIMANA yahise yandikira youtube asaba guhagarika ikiganiro twahaye inyito "Urugamba nyakuri rw'Inzirabwoba, igice cya 2" avuga ko twibye ibihangano bye. Ikiganiro cyacu cyahagaritswe iminsi 20, gifungurwa tumaze kwerekana ko ikigamijwe ari ugucecekesha abo batabona ibintu kimwe. Ariko ku wa 24.6, yarongeye asaba youtube gufunga n'igice cya mbere. Ishyaka rifungisha Radio y'irindi kandi yombi ari mu buhungiro, mwibaze rigeze ku butegetsi uko ryagira itangazamakuru! Ng'iyo imiterere ya demukarasi FDU-Inkingi iharanira.
Iki kiganiro cyakozwe na Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura
Radio ISHAKWE
29.6.2021
Uyu munsi turagaruka ku ncamake y'amateka y'u Rwanda kuva kuri kudeta yo ku Rucunshu mu mwaka wa 1896 kugeza ubu, maze dusesengure akagozi kagenda karandaranda uko ingoma zagiye zisimburana.
Muri kumwe na Dr Theogene Rudasingwa na Sixbert Musangamfura. Ikiganiro kiyobowe na Joseph Ngarambe.
Radio Ishakwe
26.6.2021
Ku wa 17 Kamena 2021, nyakwigendera Perezida Kenth KAUNDA wa Zambia yaratabarutse. Iki ni ikiganiro cyo kumwunamira no kumuvuga ubutwari n'ibigwi nk'umwe mu bahanganye na ba gashakabuhake kugeza abirabura bo muri Afurika y'epfo basubiranye ijambo mu gihugu cyabo ndetse na Namibia ikabona ubwigenge. Nyinshi mu nkomarume n'indongozi zarwanije ingoma y'ivangura Apartheid yo muri Afurika y'epfo yazihaye indaro n'ubufasha bwose bushobotse kugeza batsinze.
Abatumirwa ni Dr Theogene Rudasingwa, Sixbert Musangamfura.
Uwateguye ikiganiro ni Joseph Ngarambe.
Radio Ishakwe
22.6.2021
Inkundura yo kwibohora kw'umwirabura yahinduye isura Afurika imaze kubona ubwigenge. Abakoloni baciyemo ibice abayobozi ba Afurika maze biremamo amatsinda atandukanye kandi yose aharanira ibintu bihabanye. Abagerageje kubihuriza hamwe bakubise igihwereye kuko barangije bashinze ishyirahamwe ry'abaperezida ridashishikajwe na mba n'inyungu z'umwirabura.
Turi kumwe na Bwana Blaise Nicyolibera, Dr Nkiko Nsengimana na Sixbert Musangamfura.
Radio Ishakwe
21.6.2021
MANIFESITI YO GUTABARA ABENEGIHUGU, KUBUNGA, KUBOMORA, GUHARANIRA UBURUMBUKE NO KWUBAKA U RWANDA RWIHAGAZEHO MU RUHANDO RW'IGIHUGU MPUZABIHUGU BYA AFURIKA Y'UBURENGERAZUBA
Impagarike y’u Rwanda ni inyandiko yashyizweho umukono n’Inama Nkuru ya ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement, mw’izina rya Komite Nyobozi ya ISHAKWE-RFM na RWANDA TRUTH COMMISSION.
Abagize Inama Nkuru ni abakurikira : Theogene RUDASINGWA, Eugene NDAHAYO, Nkiko NSENGIMANA, Joseph NGARAMBE, Sixbert MUSANGAMFURA, Jonathan MUSONERA.
Iyo nyandiko yasohotse mu ndimi 4 : Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Icyesipanyolo. Yashimwe cyane n’abantu bazwiho ubumenyi bukomeye ku bibazo by’u Rwanda.
Kino gice cyambere tugiye kubagezaho, mwagiteguriwe na :
Theogene RUDASINGWA, Sixbert MUSANGAMFURA, hamwe na Joseph NGARAMBE
16 06 2021
Muri kino kiganiro Dr Theogene RUDASINGWA aranyomoza Perezida Paul KAGAME uherutse kumubeshyera ko yahunze u Rwanda kubera kunyereza amafaranga yari agenewe kuvugurura Ibiro bya Perezida byo mu Rugwiro.
Ibyo Perezida KAGAME yabikoze tariki ya 29 Gicurasi 2021, mu kiganiro yahaye abanyamakuru Denise Epoté na Françoise Joly b’igitangazamakuru cy’Abafaransa TV5 Monde.
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
06 06 2021
Tugiye gukomeza kino gice cya 2 tubagezaho ubundi buhamya bushimangira ko :
u Rwanda rutatewe rutunguwe na FPR Inkotanyi tariki ya 01/10/1990, ibyo bikaba bivuguruza disikuru ya Perezida HABYARIMANA ;
ku buryo bugoye kumva, Perezida HABYARIMANA yahaye inkunga ikomeye MUSEVENI, kandi yari azi ko amaherezo azatera u Rwanda ;
ku munsi u Rwanda ruterwa, Inzirabwoba FAR zaranzwe n’akajagari kenshi ;
impamvu yo gutsindwa kw’Inzirabwoba (FAR) ari mbere na mbere imiterere n’imikorere yazo, Opposition kuri MRND/CDR ikaba ari urwitwazo, dore ko yanemewe mu kwezi kwa 7, 1991.
Ikiganiro mwagiteguriwe na Joseph NGARAMBE hamwe na Sixbert MUSANGAMFURA.
26 05 2021
Nyuma y'ibiganiro 13 ku "gutsindwa kw'inzirabwoba FAR gukomeje kutavugwaho rumwe" twahinduye inyito y'ikiganiro ariko turakomereza aho twari tugeze. Mu biganiro byahise abenshi mu batangabuhamya ni abatotejwe n'ingoma ya Jenerali Yuvenari HABYARIMANA. Uyu munsi turavuga ku buhamya bw'abiyita impfubyi ze barimo Maj. Emmanuel NERETSE, Albert RUKERANTARE, Gasipari MUSABYIMANA. Turasubiza ubutumwa bwa NERETSE. Jenerali Emmanuel HABYARIMANA nawe ariyama kanwakabi NERETSE ukomeje gutotereza mu buhungiro abo atabonye uko ahitana mu Rwanda.
Ikiganiro cyateguwe na Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura
Radio Ishakwe 17.5.2021
Aujourd’hui, nous sommes heureux de tendre à nouveau le micro de Radio ISHAKWE à l’action de la Coordination Internationale IDAMANGE.
Au micro : Joseph NGARAMBE
Invité : Jean-Jacques BOSCO
01 05 2021
Kwamé NKRUMAH ukomoka mu gihugu cya Ghana yaharaniye ubwigenge bwa Afurika kandi ashyigikira byimazeyo abarwanyaga ba gashakabuhake muri Afurika y'epfo, muri Zimbabwe n'ahandi. Indatwa zo muri Afurika zari zihanganye n'abakoloni yazihaye indaro n'ubufasha bwose bushoboka burimo n'imyitozo ya gisirikari.
Nyuma ye hasigaye itongo kuko abayobozi benshi ba Afurika bahisemo kwibera abakozi ba mpats'ibihugu.
Muri iki gice cya 8 turi kumwe na Bwana Blaise NICYOLIBERA na Docteur Nkiko NSENGIMANA kuri micro ya Sixbert MUSANGAMFURA.
Radio ISHAKWE
26 Mata 2021
Muri iki gice cya 13, Major BAM Francois SABAKUNZI aragira icyo avuga ku kiganiro cyacu giheruka aho Major Pierre Claver KARANGWA yavugaga ko hari ibyo atavugishijeho ukuri mu kiganiro cyacu cya 11. Nawe turamutumikiye, ibisobanuro bye tubigejeje ku batwumva. Ikiganiro cyateguwe na Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA kuri Radio ISHAKWE. 20.4.2021
UBUHAMYA BWA Maj. PC KARANGWA KU BYAMUVUZWEHO
Iki gice cya 12 kiribanda ku bisobanuro bya Major PC KARANGWA werekana ko ibyo twamuvuzeho mu gice cya 11 bitari ukuri. Abakurikira ibiganiro byacu bashobora kuzumva igika cya 5 cy'ubuhamya bwa Maj BAM F SABAKUNZI bakagereranya n'ibi bityo bagashobora kumenya ukuri. Turashishikariza n'undi wese wifuza gukosora cyangwa kuzuza ibyo dutangaza kutugana.
Ikiganiro cyateguwe na Sixbert Musangamfura
Twiyemeza gushinga muri 2016 « Komisiyo Ukuri Rwanda, Rwanda Truth Commission »,
twifuzaga ko ukuri kubona intebe, kuko kuva ku ngoma z’abami, no mu gihe cya Repubulika
kugeza ubu kwazimangatanijwe mu gihugu cyacu. Izo ngoma zubakiwe ku kinyoma cyuzuye
ubugome n’ubwicanyi ni zo zatubyariye jenoside. Igitekerezo cyacu ni uko, aho abenshi bahishira
ukuri, twe tuvugisha ukuri ku mahano yagwiriye igihugu cyacu cy’u Rwanda. Kuko ukuri ni ko
kuzazahura abanyarwanda muri uwo mwijima. Kuva twashinga iyo Komisiyo twiyemeje gukomeza
igikorwa twari twaratangiye kuva 2010 cyo kwibukira hamwe inzirakarengane zaguye muri
jenoside yakorewe abatutsi na jenoside yakorewe abahutu.
Abatumirwa: Dr Theogene Rudasingwa, Eugene Ndahayo, Nkiko Nsengimana, Musonera Jonathan, Venant Habiyambere, Emmanuel Nshimiyimana
Micro: Joseph Ngarambe, Sixbert Musangamfura
Twiyemeza gushinga muri 2016 « Komisiyo Ukuri Rwanda, Rwanda Truth Commission »,
twifuzaga ko ukuri kubona intebe, kuko kuva ku ngoma z’abami, no mu gihe cya Repubulika
kugeza ubu kwazimangatanijwe mu gihugu cyacu. Izo ngoma zubakiwe ku kinyoma cyuzuye
ubugome n’ubwicanyi ni zo zatubyariye jenoside. Igitekerezo cyacu ni uko, aho abenshi bahishira
ukuri, twe tuvugisha ukuri ku mahano yagwiriye igihugu cyacu cy’u Rwanda. Kuko ukuri ni ko
kuzazahura abanyarwanda muri uwo mwijima. Kuva twashinga iyo Komisiyo twiyemeje gukomeza
igikorwa twari twaratangiye kuva 2010 cyo kwibukira hamwe inzirakarengane zaguye muri
jenoside yakorewe abatutsi na jenoside yakorewe abahutu.
Abatumirwa: Dr Theogene Rudasingwa, Eugene Ndahayo, Nkiko Nsengimana, Musonera Jonathan, Venant Habiyambere, Emmanuel Nshimiyimana
Micro: Joseph Ngarambe, Sixbert Musangamfura
Blaise Nicyolibera na Dr Nkiko Nsengimana barakomeza gusesengura ukuntu inkundura yo kwibohora kw'abirabura yafashe indi ntera nyuma ya Kongere ya Manchester ubwo abirabura biyemezaga guharanira ubwigenge byaba ngombwa bakabipfira.
Ni kuri mikoro ya Sixbert Musangamfura
Muri iki gice cya 5 cy'ubuhamya bwa Major BAM Francois SABAKUNZI turaganira ku ifungwa rye n'ibyo yaregwaga n'abamushinjaga. Yavuye ate muri gereza ya Ruhengeri igihe Inkotanyi zayifunguraga? Kuki atazikurikiye akaza kwicwa urubozo na Col Laurent Serubuga n'ingabo ye Maj, Emmanuel Neretse? Iri totezwa rigaragaza iki ku mpamvu zatumye Inzirabwoba zitsindwa?
Umutumirwa ni Maj F. SABAKUNZI
Uwateguye ikiganiro ni Joseph NGARAMBE
6 Mata 2021
Radio Ishakwe ©
UBUHAMYA BWA SAMUEL HAGUMA
Muri iki gice cya 10, umutumirwa wacu araduha ubuhamya ku bugome ndengakamere bw'uwahoze ari umugaba mukuru wungirije w'inzirabwoba (FAR), ari we Laurent Serubuga. Ni bangahe bigeze bamenya ukuntu yicishije abanyururu za grenade? Samuel Haguma yari ahari. Yabonye iki? Arabitubwira. Ikiganiro murakigezwaho na Sixbert Musangamfura.
Radio Ishakwe ©
30.03.2021
Muri kino gice cya 6 Blaise NICYOLIBERA na Dr Nkiko NSENGIMANA barasesengura inama mpuzamahanga bise Kongere ya Manchester yo muri 1945 (Manchester Pan-African Congress) ku nkundura yo kubohoza abirabura. Iyi nama yagize uruhare rukomeye mu gukangurira inkomarume z'abirabura guharanira kurwanya ubukoloni bivuye inyuma byaba ngombwa bakabimenera amaraso mu ntambara. Ikiganiro cyateguwe na Sixbert Musangamfura.
Radio Ishakwe.
27.3.2021
UBUHAMYA BWA MAJOR BAM FRANÇOIS SABAKUNZI (EX FAR) - igice cya 4.
Impaka ku mpamvu zatumye Inzirabwoba (FAR) zitsindwa na FPR Inkotanyi ziracyakomeje. Muri izo mpamvu habayeho n'ubuyobozi bubi bwazizambije burazangiza. Nyempara w'ubwo bugome akaba Colonel Laburenti Serubuga wabaye Umugaba mukuru wungirije wazo igihe cy'imyaka 18. Muri iki kiganiro turasubiza abibaza bati Serubuga yari muntu ki? Aracyariho, aba mu Bufaransa aho yahungiye, tuzamuha ijambo niyemera guzubiza ibibazo byacu.
Umutumirwa : Major BAM François SABAKUNZI. Abateguye ikiganiro : Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
20.03 2021
UBUHAMYA BWA MAJOR BAM FRANÇOIS SABAKUNZI (EX FAR) - igice cya 3.
Mu bice 3 bibanza bya kino kiganiro, twibanze ku kwerekana ko u Rwanda rutatewe rutunguwe na FPR-Inkotanyi. Muri 3 byakurikiyeho, twatanze ingero zerekana ukuntu intambara yo kuya 1 Ukwakira 1990 yaranzwe no guhuzagurika n’ibikorwa by’ubugome byangije isura y’ubutegetsi bwa Perezida HABYARIMANA. Twakomereje ku buhamya bugaragaza ubugome bwaranze ubuyobozi bw'inzirabwoba (FAR). Turakomeza kwerekana ko ibisobanuro by'abanywanyi ba MRND/CDR, biyise impfubyi za Habyarimana ari ibinyoma nk'ibyo bigishaga n'ubundi muri za 1990.
Umutumirwa : Major BAM François SABAKUNZI. Abateguye ikiganiro : Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
18.03 2021
TARIKI YA 20/03/2021 : TWITABIRE IMYIGARAGAMBYO YO GUSHYIGIKIRA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE
Akanama gahuza ibikorwa byo mu rwego mpuzamahanga bigamije gushyigikira ubutumwa bwa IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne kabararikiye kuzongera kwitabira ku bwinshi imyigaragambyo iteganijwe kuwa Gatandatu, tariki ya 20 za kuno kwezi kwa Werurwe 2021.
Abatumirwa: Madame Chantal MUTEGA na Bwana Fidèle KABERA
14 03 2021
UBUHAMYA BWA MAJOR B.A.M FRANÇOIS SABAKUNZI (EX FAR) - igice cya 2
Mu bice 3 bibanza bya kino kiganiro, twibanze ku kwerekana ko u Rwanda rutatewe rutunguwe na FPR-Inkotanyi. Muri 3 byakurikiyeho, twatanze ingero zerekana ukuntu intambara yo kuya 1 Ukwakira 1990 yaranzwe no guhuzagurika n’ibikorwa by’ubugome byangije isura y’ubutegetsi bwa Perezida HABYARIMANA. Twibutse ko intego yacu ari ukuvuguruza ibinyoma bikomeje gukwizwa n’abanywanyi ba MRND/CDR bakunze kwiyita « imfubyi za HABYARIMANA ».
Umutumirwa : Major BAM François SABAKUNZI.
Abateguye ikiganiro : Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
14.03.2021 © Radio Ishakwe
UBUHAMYA BWA MAJOR BAM FRANÇOIS SABAKUNZI (EX FAR) - igice cya 1
Mu bice 3 bibanza bya kino kiganiro, twibanze ku kwerekana ko u Rwanda rutatewe rutunguwe na FPR-Inkotanyi. Muri 3 byakurikiyeho, twatanze ingero zerekana ukuntu intambara yo kuya 1 Ukwakira 1990 yaranzwe no guhuzagurika n’ibikorwa by’ubugome byangije isura y’ubutegetsi bwa Perezida HABYARIMANA. Twibutse ko intego yacu ari ukuvuguruza ibinyoma bikomeje gukwizwa n’abanywanyi ba MRND/CDR bakunze kwiyita « imfubyi za HABYARIMANA ».
Umutumirwa : Major BAM François SABAKUNZI.
Abateguye ikiganiro : Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
13 03 2021
Ibiganiro biheruka byagarukiye ku nama mpuzamahanga yo muri 1921. Uyu munsi turakomereza ku yo muri 1923 na 1927. Turagaruka kandi ku mpirimbanyi Marcus Garvey.
Turi kumwe na Blaise Nicyolibera, na Dogiteri Nkiko Nsengimana. Uwateguye ikiganiro ni Sixbert Musangamfura kuri Radio Ishakwe.
GUHUZAGURIKA N’IBIKORWA BY’UBUGOME BYANGIJE ISURA Y’UBUTEGETSI BWA HABYARIMANA
Mu kanya, mu gice cya 4 cya kino kiganiro, twibukije ko igitero cyakurikiwe no guhuzagurika n’ibikorwa by’ubugome byashegeshe isura y’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Tugiye gukomeza igice cya 5 dusoza kuri uko guhuzagurika kw’igisirikare cyari kimugaye, tunavuga birambuye ku bugome cyakoreye bamwe mu Banyarwanda, ibyaje guhumanya ubumwe bwabo bikangiza n’isura y’u Rwanda mu mahanga.
Mukomeje kuba hamwe na Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
05 03 2021
GUHUZAGURIKA N’IBIKORWA BY’UBUGOME BYANGIJE ISURA Y’UBUTEGETSI BWA HABYARIMANA
Mu bice 3 bibanza bya kino kiganiro, twibanze ku kwerekana ko u Rwanda rutatewe rutunguwe na FPR-Inkotanyi.
Icyari kigamijwe ni ukuvuguruza ibikomeje gukwizwa n’abanywanyi ba MRND/CDR bakunze kwiyita « imfubyi za HABYARIMANA ».
Muri urwo rwego rwo gushyira imbere ukuri, twifashishije ubuhamya bunyuranye, tugerekaho n’ibyo twiboneye ubwacu.
Tugiye gukomeza ikiganiro twibutsa ko igitero cyakurikiwe no guhuzagurika n’ibikorwa by’ubugome byashegeshe isura y’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mukomeje kuba hamwe na Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
05 03 2021
Akanama gahuza ibikorwa byo mu rwego mpuzamahanga bigamije gushyigikira ubutumwa bwa IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne kishimiye kubagezaho gahunda yako.
Umutumirwa: Denys UWIMANA
Ywateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
27 02 2021
Zimwe mu ntwaro za FprDmi tugomba guhangana na zo ni ikinyoma, ubwoba, ubwicanyi, amacakubiri, gupyinagaza no guhoza ku nkeke
Igice cya 1 :
Amakuru y’ingenzi yavuzwe mu cyumweru turangije no mu ntangiriro z’icyo turimo.
-Amahanga
-U Rwanda rwa FPR/DMI KAGAME
-U Rwanda rwa Opozisiyo
Igice cya 2 :
FprDmi KAGAME ikomeje kwiyambika ubusa kubera ubutumwa bwa IDAMANGE
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Utuntunutundi 22 02 2021
Tariki ya 31 Mutarama 2021, IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, Umubyeyi w’abana 4, umucikacumu, utuye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo, yatunguye Abanyarwanda batagira ingano, ubwo yatangizaga ku rubuga rwe rwa Youtube ubutumwa yahaye inyito « Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse ».
Ubwo butumwa bwakurikiwe n’Abanyarwanda benshi cyane bakabushima, bwanahagurukije abambari ba FPR/DMI baramutuka, bamutera ubwoba. Muri bo : INGABIRE Marie Immaculée (Transparency Rwanda), BIZIMANA Jean Damascène (CNLG), n’abandi.
IDAMANGE yakurikijeho ibindi byiciro by’ubutumwa bishima ababwakiriye neza. Yatanze kandi n’ibisubizo ku bamwikomye bo muri FPR/DMI, ababwira ko nta bwoba bamuteye, ko intwaro ye ari Bibliya n’Imana yamutumye gukangurira Abanyarwanda kwibohora ububata, uburetwa.
Ubutumwa bwe bw’ejo tariki ya 15 Gashyantare 2021, bwaje burushijeho imbaraga, inzego z’agatsiko bivugwa ko zishinzwe umutekano ziramutera, ziramuhutaza, zimushyira mu buroko.
Muri kino kiganiro, turasesengura ubutumwa bw’uwo mubyeyi, tureba n’icyakorwa kugira ngo ave mu menyo y’abahotozi. Turareba n’aho ubutumwa bwe buhuriye n’ubwa Rwanda Truth Commission (RTC).
Abatumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA, Dr NKIKO Nsengimana, Bwana Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
16 02 2021
ESE KOKO MURI 1990 TWATEWE DUTUNGUWE ?
Mu gice cya 2 cyo mu kanya, twakomeje kwerekana ko tariki ya 1 Ukwakira 1990 tutatewe dutunguwe, mu rwego rwo kuvuguruza ibikomeje gukwizwa n’abanywanyi ba MRND/CDR bakunze kwiyita « imfubyi za HABYARIMANA.
Tugiye gukomeza mu gice cya 3.
Muri kumwe na none na Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
13 02 2021
ESE KOKO MURI 1990 TWATEWE DUTUNGUWE ?
Mu gice cya 1 cy’ubushize tariki ya 6, twerekanye ko tariki ya 1 Ukwakira 1990 tutatewe dutunguwe, mu rwego rwo kuvuguruza ibikomeje gukwizwa n’abanywanyi ba MRND/CDR bakunze kwiyita « imfubyi za HABYARIMANA.
Twifashishije ahanini ubuhamya bwa Colonel BEM Balthazar NDENGEYINKA n’ubwa Major BAM François SABAKUNZI, bombi bakaba bari mu rwego rukuru (officiers supérieurs) mu Inzirabwoba (ex-FAR).
Tugiye gukomeza mu gice cya 2 tubagezaho ubundi buhamya bushimangira ko kuri iyo tariki ya 1 Ukwakira 1990 u Rwanda rutatewe rutunguwe.
Muri kumwe na none na Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE.
13 02 2021
ESE KOKO MURI 1990 TWATEWE DUTUNGUWE ?
(Agace ka 2 k'igice cya 1)
Gutsindwa kw'inzirabwoba (ex-FAR) muri Nyakanga 1994, ubu kuzwi nk'ugutsindwa kw'Abahutu, gukomeje kutavugwaho rumwe.
Kudatsindwa kandi byari bigoranye, mu gihe bariya bana b'u Rwanda bari bategerejweho ibitangaza mu bihe by’ihinduka rikomeye rya politiki kw’Isi yose, ihinduka ritasize u Rwanda.
Nta gushidikanya ko politike y’imbere mu gihugu yabaye nyirabayazana muri iryo tsindwa. Gusa rero, abakarabya ba MRND/CDR yari ikiganje, by’umwihariko mu gisirikare, ntibahwema gushakira impamvu ahandi.
Icyatumye izo ngabo zitsindwa n'ubu kiracyakurikirana abazwi kw'izina ry'impfubyi za HABYARIMANA. Rwose kugeza ubu, benshi muri bo ntabwo baremera gufungura amaso ngo barebe neza icyatumye batsindwa muri 1994, bityo ingoma y'Abahutu ikazima itarengeje imyaka 33.
Nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa kuri iryo tsindwa, turagira ngo natwe dutange ubusesenguzi bwacu mu kiganiro tuzaha ibice nibura 3. Uyu munsi turagaruka ku kintu cyo kuvuga ko « twatewe dutunguwe ».
Muri Kumwe na Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE
06 02 2021
ESE KOKO MURI 1990 TWATEWE DUTUNGUWE ?
(Agace ka mbere k'igice cya 1)
Gutsindwa kw'inzirabwoba (ex-FAR) muri Nyakanga 1994, ubu kuzwi nk'ugutsindwa kw'Abahutu, gukomeje kutavugwaho rumwe.
Kudatsindwa kandi byari bigoranye, mu gihe bariya bana b'u Rwanda bari bategerejweho ibitangaza mu bihe by’ihinduka rikomeye rya politiki kw’Isi yose, ihinduka ritasize u Rwanda.
Nta gushidikanya ko politike y’imbere mu gihugu yabaye nyirabayazana muri iryo tsindwa. Gusa rero, abakarabya ba MRND/CDR yari ikiganje, by’umwihariko mu gisirikare, ntibahwema gushakira impamvu ahandi.
Icyatumye izo ngabo zitsindwa n'ubu kiracyakurikirana abazwi kw'izina ry'impfubyi za HABYARIMANA. Rwose kugeza ubu, benshi muri bo ntabwo baremera gufungura amaso ngo barebe neza icyatumye batsindwa muri 1994, bityo ingoma y'Abahutu ikazima itarengeje imyaka 33.
Nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa kuri iryo tsindwa, turagira ngo natwe dutange ubusesenguzi bwacu mu kiganiro tuzaha ibice nibura 3. Uyu munsi turagaruka ku kintu cyo kuvuga ko « twatewe dutunguwe ».
Muri Kumwe na Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE
06 02 2021
Byaba bikwiye ko abavuga ko baharanira impinduka mu Rwanda barangwa n’ikinyoma n’urwango kimwe na FPR/DMI KAGAME ?
Igice cya 1 :
Amakuru y’ingenzi yavuzwe mu cyumweru turangije no mu ntangiriro z’icyo turimo.
-Amahanga
-U Rwanda rwa FPR/DMI KAGAME
-U Rwanda rwa Opozisiyo
Igice cya 2 :
FPR DMI Kagame na FPR DMI Kayumba mu nzira yo guhitana MRCD binyuze mw’iteme ry’ibikenyeri RBB
Twibutse abagize RBB : MRND CDR Condo, Bahunga & Ndagijimana + FPR DMI Kayumba.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Utuntunutundi 02 02 2021
Byaba bikwiye ko abavuga ko baharanira impinduka mu Rwanda barangwa n’ikinyoma n’urwango kimwe na FPR/DMI KAGAME ?
Igice cya 1 :
Amakuru y’ingenzi yavuzwe mu cyumweru turangije no mu ntangiriro z’icyo turimo.
-Amahanga
-U Rwanda rwa FPR/DMI KAGAME
-U Rwanda rwa Opozisiyo
Igice cya 2, inkuru nyamukuru :
IMUNGU Y’IKINYOMA N’URWANGO MURI POLITIKE NYARWANDA (IGICE CYA 3)
-Ubushize (190121) : FPR/DMI KAGAME
-Uno munsi (250121): Opozisiyo na yo mu rwango n’ibinyoma
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Utuntu n’utundi 25 01 2020
Byaba bikwiye ko abavuga ko baharanira impinduka mu Rwanda barangwa n’ikinyoma n’urwango kimwe na FPR/DMI KAGAME ?
Igice cya 1 :
Amakuru y’ingenzi yavuzwe mu cyumweru turangije no mu ntangiriro z’icyo turimo.
Igice cya 2, inkuru nyamukuru :
IMUNGU Y’IKINYOMA N’URWANGO MURI POLITIKE NYARWANDA (IGICE CYA 2)
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Utuntu n’utundi 19 01 2020
Byaba bikwiye ko abavuga ko baharanira impinduka mu Rwanda barangwa n’ikinyoma n’urwango kimwe na FPR/DMI KAGAME ?
Igice cya 1 :
Amakuru y’ingenzi yavuzwe mu cyumweru turangije no mu ntangiriro z’icyo turimo.ME
Igice cya 2, inkuru nyamukuru :
IMUNGU Y’IKINYOMA N’URWANGO MURI POLITIKE NYARWANDA (IGICE CYA 1)
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Utuntu n’utundi 12 01 2020
Ni gute wavuga ko uharanira impinduka wirengagiza guca izo ngeso zo kumena amaraso no guhakwa ?
Utuntu n’utundi 211220
Kino gice cya 7 mwari mutegereje kw’itariki ya 28/12/2020, twishimiye kukibagezaho uno munsi tariki ya 05/01/2021, bikaba ari na cyo kiganiro cya mbere cy’uno mwaka dutangiye.
Turahera nk’uko bisanzwe ku makuru y’ingenzi yavuzwe mu cyumweru turangije, dukurikizeho inkuru nyamukuru.
Mu nkuru nyamukuru, turagaruka kw’Isabukuru y’imyaka 10 Ihuriro Nyarwanda RNC ryizihije kuri Radiyo Itahuka tariki ya 11/12/2020, tubasesengurira by’umwihariko ibyabaye muri iryo shyaka mu myaka 4ishize abarishinze batandukanye.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
05 01 2021
Umwaka w'2020 udusigiye iki? Uw'2021 tuwutezeho iki?
Umutumirwe: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
31 12 2020
Inkundura yo kwibohora kw'abirabura ni urugamba rukomeye kandi rugikomeza. Ni izihe mpirimbanyi zabiharaniye nyakuri cyangwa se ni izihe mpirimbanyi zakoreraga abanzi b'umwirabura? Abatumire Bwana Blaise Nicyolibera na Dr Nkiko Nsengimana barabisesengura muri iki gice cya 3 kuri micro ya Sixbert Musangamfura.
Radio Ishakwe.
27.12.2020
Ni gute wavuga ko uharanira impinduka wirengagiza guca izo ngeso ?
Utuntu n’utundi 211220
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru :
Turasoza ibiganiro twabagejejeho tariki ya 09/12/2020 na tariki ya 15/12/2020 ku ngirwamushinga y’umutekano w’abantu n’ibintu yaganiriwe kw’Itahuka tariki ya 05/12/20 na CONDO Gerivazi na KAYUMBA Nyamwasa.
Turongera no kuvuga kw’Isabukuru y’imyaka 10 yizihijwe kuri Radiyo Itahuka tariki ya 11/12/2020, ifatwa na benshi nk’igikorwa cy’ingenzi cy’Ihuriro Nyarwanda RNC.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
21 12 2020
Blaise Nicyolibera na Dr Nkiko Nsengimana barakomeza batwereka uko inkundura yo kwibohora kw'abirabura yatangiye igakomeza hirya no hino kw'isi ndetse n'inzitizi yahuye nazo. Bari kuri micro ya Sixbert Musangamfura. Radio Ishakwe, 20.12.2020
UTUNTU N'UTUNDI 151220
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru
Turakomeza ikiganiro cy’ubushize tariki ya 09/12/2020, aho twanyomozaga umunyama KAYUMBA Nyamwasa n’umuteruzi CONDO Gerivazi ku mushinga ngo Ihuriro Nyarwanda RNC rifitiye Abanyarwanda mu rwego rw’umutekano w’abantu n’ibintu (Itahuka 05/12/2020).
Hagati aho tariki ya 11/12/2020 hizihijwe kuri Radiyo Itahuka isabukuru y’imyaka 10 Ihuriro Nyarwanda RNC rimaze. Ibyahaye urubuga bamwe mu bateruzi rwo kubeshya ku mateka ya RNC na Radio Itahuka.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
15 12 2020
Blaise Nicyolibera, Dr Nkiko Nsengimana baratuganirira na Sixbert Musangamfura baratuganirira ku nkundura yo kwibohora kw'abirabura "panafricanisme". Iryo jambo rivuga iki? Ryatangiye gukoreshwa ryari?
Radio Ishakwe 11.12.2020
Utuntu n’utundi 091220
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru : KAYUMBA Nyamwasa na CONDO Gerivazi ngo bafitiye Abanyarwanda umushinga uhamye ku birebana n’UMUTEKANO W’ABANTU N'IBYABO .
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
09 12 2020
Bwana Blaise Nicyolibera, Dr Nkiko Nsengimana na Sixbert Musangamfura bakomeje gusesengura ingaruka z'ibitero abera bagabye kandi bagikomeza kugaba ku birabura. Ese Abanyafurika bazashobora gukanguka bishyire hamwe bahangane n'ibyo bitero? Iki ni igice cya 9 kandi cya nyuma kuri uru rutonde rw'ibi biganiro ku gaciro k'umwirabura mw'isi.
Uwateguye ikiganiro: Sixbert Musangamfura
Radio Ishakwe 4.12.2020
Ni gute wavuga ko uharanira impinduka wirengagiza guca izo ngeso ?
Utuntu n’utundi 301120
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru
RT Kumugaragaro yahase ibibazo Etienne MUTABAZI, umuvugizi wa KAYUMBA Nyamwasa
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
30 11 2020
Utuntu n’utundi 231120
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru :
UMUCO WO KUMENA AMARASO N’UBUHAKE MU BINTU BYARANZE UBUTEGETSI BW’U RWANDA (IGICE CYA 2)
Ni gute wavuga ko uharanira impinduka wirengagiza guca izo ngeso ?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
23 11 2.020
Muri kino kiganiro, Dr Theogene RUDASINGWA arabagezaho ibitekerezo bye bwite ku bibazo bimaze igihe hagati ya Colonel Tom BYABAGAMBA wahoze akuriye ingabo zirinda Paul KAGAME. Kimwe n'ibibazo Paul KAGAME uwo afitanye na Jenerali Frank RUSAGARA (muramu wa Tom BYABAGAMBA) wagize imirimo inyuranye kandi ikomeye mu gisirikare cya RPA/APR yaje guhinduka RDF.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
22 11 2020
AFFAIRE BEN RUTABANA IJE ISANGA IYA HABIB MUDATHIRU (IGICE CYA 5)
FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR ZINYURANYE ZIKOMEJE GUFASHA FPR/DMI KAGAME KWICA ABANYARWANDA NO KWANDURANYA KU BATURANYI
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
VOA Murisanga-151120-Kudeta 1973-Ubwicanyi-Igice cya 16
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru
AFFAIRE BEN RUTABANA IJE ISANGA IYA HABIB MUDATHIRU (IGICE CYA 5)
FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR ZINYURANYE ZIKOMEJE GUFASHA FPR/DMI KAGAME KWICA ABANYARWANDA NO KWANDURANYA KU BATURANYI
Kuva Ben RUTABANA yaburirwa irengero tariki ya 8 Nzeri 2019, hashize umwaka 1 n’amezi 2 n’iminsi 8. Mbere gato Habib MUDATHIRU na bagenzi be bari bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC, boherezwa mu Rwanda, aho birirwa bagaragurika mu nkiko.
Kuri izo affaires zombi (Ben RUTABANA na MUDATHIRU), twabagejejeho ibiganiro 4, ku matariki akurikirana kuri buno buryo : 08 10 2019, 29 10 2019, 19 11 2019 na 04 12 2019.
Ibintu bigeze hehe magingo aya ? Umuti wo kugombora ubumara bwa za FPR/DMI na za MRND/CDR waba uri mu nzira zo kuboneka?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
16 11 2020
Muri kino gice cya 2, turakomeza twibaza uko disikuru ku mpinduka (change) twifuza yumvikana mu byiciro (categories) by’ingenzi 5 igenewe: 1. Abahutu ; 2. Abatutsi ; 3. Urubyiruko ; 4. Akarere ; 5. Amahanga.
Mu gice gitaha cya 3, hazaba kwibaza, tugira tuti : kugira ngo tugere ku nshingano twihaye, Abanyarwanda dukore iki ? dute ?
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Abateguye ikiganiro : Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE
11 11 2020
Ni gute wavuga ko uharanira impinduka wirengagiza guca izo ngeso ?
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru :
UMUCO WO KUMENA AMARASO N’UBUHAKE MU BINTU BYARANZE UBUTEGETSI BW’U RWANDA
Ni gute wavuga ko uharanira impinduka wirengagiza guca izo ngeso ?
a) Dusubire inyuma mu mateka : u Rwanda uko rwamenetsemo amaraso kuva kera.
b) Abahutu mu Rwanda rwa nyuma ya genocide : kwicwa no kugirwa ingaruzwamuheto.
c) Abahutu b’abacinyankoro bafasha FPR/DMI Kagame gutsindagira Abahutu bose mu cyaha cya jenoside no guhakana genocide yakorewe Abahutu.
d) Opposition: Kwibeshya ko bizabahira gushaka ba Kanyarengwe b’Abatutsi.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
09 11 2020
Nyuma y'icuruzwa ry'abirabura ku masoko y'abazungu n'abarabu, hakurikiyeho ubukoloni muri gahunda yo guhirimbiza umwirabura iyo ava akagera. Kiliziya gatolika yabihaye umugisha ishyiraho ndetse n'ingengabitekerezo ngenderwaho ivuga ngo igihugu cyose usanze nta bakirisitu bakirimo gihinduka icyawe n'abagituye ku bwumvikane cyangwa ku ngufu.
Bwana Blaise Nicyolibera na Dr Nkiko Nsengimana baradusesengurira ayo mage yagwiriye abirabura ndetse n'abayobozi babo bagahinduka ibikoresho by'abakoloni na ba mpats'ibihugu.
Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura
Radio Ishakwe.
6.11.2020
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru :
A) Tariki ya 29/10/2020, igitangazamakuru cyo kuri Internet MUTIKEYS, cyasohoye inyandiko mu Gifaransa ifite inyito igira iti : « Rwanda Bridge Builders, le pont d’Avignon rwandais ? ». Tugerageje gusobanura icyo iyo nyito ivuga, ni nk’aho bagize bati : « Mbese iteme RBB ntiryaba ari nka rya teme rurangiranwa rya Avignon (France) ridashobora kugira uwo ryambutsa uruzi Rhone ? ». Mbese aho si teme ry’umurato ?
B) Tariki ya 31/10/2020, umuteruzi JMV NDAGIJIMANA yagiye muri studio ya « Biza tubireba » kwisobanura ku bikemangwa kw’Iteme ry’Ibikenyeri RBB kuva ryashingwa.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
03 11 2020
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije + abatugejeho ubutumwa bwerekeranye n’ibiganiro byacu
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru :
Tariki ya 06/09/2020, kuri Radio Icyanzu, Padiri Atanazi MUTARAMBIRWA yanenze Iteme ry’Ibikenyeri RBB kuba ryarashimuse umushinga « Initiative Humura ».
Mu maganya menshi, aragaya intege nkeya za Perezida Aloys SIMPUNGA waInitiative Humura n’abashimusi barangajwe imbere na JMV NDAGIJIMANA. Aranakangurira abagifite ubushobozi bwo kumva kuzirikana ibyo Dr Theogene RUDASINGWA yavuze kuri iyo RBB, tariki ya 01/06/2020.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
27 10 2020
Ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda muri kino gihe
Muri kino gice cya 1, tugiye gutangira turebera hamwe ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda muri kino gihe. Nk’icyorezo cya COVID-19, ubukene mu Banyarwanda benshi, igitugu kica kigahonyora Abanyarwanda b'ingeri zose, umwiryane mu bice binyuranye by’Abanyarwanda no kwangirika kw’indangagaciro, imibanire mibi n’abaturanyi, indwara y’ubutegetsi bunaniwe, n’ibindi.
Mu gice cya 2, tuzabagezaho mu cyumweru gitaha, tuzibanda ku masezerano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasinywe mu kwezi kwa 5 na Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.
Mu gice cya 3 tuzabagezaho mu cyumweru gikurikiyeho, tuzaganira ku mubano w'u Rwanda n'ibihugu byo mu karere n'ingaruka zawo.
Tuzasoza ibi biganiro bitatu tunoza imbonerahamwe y’ibisubizo bikwiriye ku bibazo tuzaba twasesenguye muri ibi bice byose. Mu yandi magambo, tuzabagezaho uko tubona umuti w'ibibazo by'u Rwanda n'Abanyarwanda.
Umutumirwa : Dr Theogene Rudasingwa
Abateguye ikiganiro : Sixbert MUSANGAMFURA na Joseph NGARAMBE
24 10 2020
Muri iki kiganiro Dr Nkiko Nsengimana na Blaise Nicyolibera barakomeza batwereke uko Afurika yigaruriwe n'abanzi bayo bakagera ubwo abaturage bayo babahindura abacakara bagurishwa ku masoko mpuzamahanga. Icyo gihe umwirabura yahindutse Petroli y'abazungu. Kiliziya Gatolika nayo yahaye umugisha ubucuruzi bw'abirabura, ndetse nayo ubwayo irabacuruza ku masoko y'abacakara.
Ikiganiro murakigezwah na Sixbert Musangamfura
22.10.2020
Radio Ishakwe
UTUNTU N’UTUNDI 191020
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije + abatugejeho ubutumwa bwerekeranye n’ibiganiro byacu
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru : HARI UNDI MUNTU WAGIZE ATI RBB NI RNC/P5 NA RENGERA BOSE BYAMBAYE URUNDI RUHU
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
19 10 2020
Muri iki kiganiro, bamwe mu bagize ubuyobozi bukuru bw'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement, Bwana Blaise Nicyolibera na Dr Nkiko Nsengimana barakomeza batubwira ku bitero abera bagabye ku banyafurika, bagasenya Misiri, amajyaruguru ya Afurika n'Uburasirazuba bwa Afurika. Ibyo bitero byaherekejwe n'icuruzwa ry'abacakara b'abirabura ndetse n'ubukoloni.
Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura.
UTUNTU N’UTUNDI 121020
Nk’uko twabihanuye, umutego mutindi wa FPR/DMI Kayumba na za MRND/CDR zinyuranye ushibutse bidateye kabiri
Igice cya 1 : amakuru y’ingenzi yo mu cyumweru turangije + abatugejeho ubutumwa bwerekeranye n’ibiganiro byacu
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru : Ishyaka ISHEMA risezeye ku mushinga wiswe « Rwanda Bridge Builders » n’abatubuzi bawucuze
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
12 10 2020
Iki ni igice cya 5 cy'ibiganiro ku ishema ry'umwirabura. Uyu munsi turakomeza turebera hamwe ibitero byagiye bigabwa ku birabura bo mu Misiri n'ahandi. Turaboneraho no kwerekana ukuntu abera bavomye byinshi mu migenzo y'abirabura kugeza ubwo biyemeje kubarimbura. Urugero ni imigenzo y'amadini y'abakirisitu ikomoka mw'iyobokamana ryo mu Misiri y'abirabura, imyaka n'imyaniko mbere ya Yesu Kirisito. Turaganira na Bwana Blaise Nicyolibera na Dr. Nkiko Nsengimana. Murabigezwaho na Sixbert Musangamfura.
IGICE CYA 1 - AMAKURU Y'INGENZI YO MU CYUMWERU TURANGIJE
Affaire RUSESABAGINA : Porokireri mukuru Aimable HAVUGIYAREMYE yasohoye uno munsi itangazo rigenewe ibitangazamakuru.
FPR/DMI KAGAME yamurikiye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere abarwanyi 19 ivuga ko ari aba RED Tabara, ngo bafatiwe mu Rwanda ku wa 29 Nzeri, mu ishyamba rya Nyungwe.
Ejo ku Cyumweru, tariki ya 04/10/2020, "Murisanga" ya VOA yasohoye igice cya 10 kuri Kudeta yo muri 1973. Icyo gice cya 10 kikaba ngo gisoza ibiganiro bikomeye tumaze igihe twumva buri munsi wo ku Cyumweru, kuva tariki ya 02/08/2020.
IGICE CYA 2 - INKURU NYAMUKURU: RWANDA BRIDGE BUILDERS NI ANDI MACO Y'INDA YA KAYUMBA N'ABATERUZI B'IBIBINDI
Tariki ya 01/08/2020, "Umuteruzi" Gerivazi CONDO na we yaje kuri iyo Radio Itahuka gufasha shebuja KN.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
05 10 2020
Gutoteza abatavuga rumwe n'ingoma ya FPR/DMI KAGAME mu gihugu no hanze ntibizayibuza guhirima.
Kuri iyi isi nta kintu kitagira iherezo. Hari ababona muri iyi minsi Leta ya FPR/DMI Kagame yica, itoteza, ishimuta, igambanira, ihimbira ibyaha abatavuga rumwe nayo mu gihugu no hanze, bakabibonamo gutsinda mpaga.
Nyuma y’ishimutwa ry’impirimbanyi Paul RUSESABAGINA, FPR/DMI KAGAME yishongoye mu magambo asa nagira atya: "dufite imbaraga, nimuyoboka mugakoma yombi tuzabaha amahoro hamwe n'abanyu, ariko nimukomeza gupinga tuzabarimburana n'abanyu, n'inshuti zanyu aho muzaba muri hose"!
Iryo vogonyo, ako kanyaro n'agasomborotso birishingikiriza ku kibaba ingoma y'igitugu ikingiwe na ba Mpatsibihugu kubera inyungu zabo mu Rwanda no mu karere.
Muri kino kiganiro turibanda ku ngero ebyiri. Urwa mbere ni nk'aho inzego z'ipererza za Amerika n'iz'Ubwongereza zafashije Kadhafi wa Libiya guhigisha uruhindu kw'Isi yose abarwanyaga igitugu cye. Urugero rwa kabiri: igihugu cya Turukiya na cyo, ba Mpatsibihugu bagifashije gushimuta muri Kenya uwitwa Abudullah OCALAN waharaniraga uburenganzira bwa bene wabo bitwa Abakurude. Turukiya yohereje indege yamukuye ku kibuga JKIA Nairobi ajyanwa mu menyo ya Rubamba.
Abareba bugufi benshi bo muri FPR/DMI Kagame bakomeje rero kugaragaza ibyishimo ko umwe mu barwanya igitugu cya Kagame, Bwana Paul RUSESABAGINA, yashimuswe nyuma y'iyicwa n’ishimutwa ry'abandi Banyarwanda barwanya ingoma mpotozi ya FPR/DMI Kagame. Ariko rero ayo siyo mahoro u Rwanda rukeneye kandi nta ngoma itagira iherezo. Bazakomeza baduhige, badukuremo abandi, ariko ntibizabuza ihirima ry’iyo ngoma.
Abateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA
03 10 2020
Iki ni igice cya 4 cy'ibiganiro ku ishema ry'umwirabura rikomeje guhindanywa n'abanzi be kuva kera. Turavuga ku ngero zifatika zerekana ko abirabura batuye isi mbere y'abera, kandi ku migabane yose yayo. Bagiye basiga ibimenyetso aho babaye hose. Henshi na henshi babiciye kubarimbura, ndetse n'abigumiye muri Afurika babasangayo kugira ngo babagemure nk'abacakara ku isi yose.
Muri iki kiganiro muri kumwe na Bwana Blaise Nicyolibera, Dogiteri Nkiko Nsengimana. Mukakigezwaho na Sixbert Musangamfura
© Radio Ishakwe
26.9.2020
Iki kiganiro kiravuga ku buzima bw'uyu mubyeyi nk’uko mu mwaka wa 2004 yabutekerereje umukobwa we Doreen KAYITESI, kigasozwa n' ubuhamya bwa Doreen ku mubyeyi we nyuma y’uko atabarutse.
Umubyeyi Coletta BAMUSUSIRE yavutse kw’itariki ya 1 Mutarama 1929, atabaruka kw’itariki ya 13 Nzeri 2020, afite imyaka 91.
Asize abana 3 muri 4 yabyaye : Gerald GAHIMA, Theogene RUDASINGWA na Doreen KAYITESI. Umwana we wa 4, Editha ABATESI yitabye Imana muri 1983 azize impanuka y’imodoka. Editha ABATESI yari ubuheta, ni ukuvuga ko yari yaravutse ari uwa 2, hagati ya GG na TR. Nyakwigendera Coletta asize kandi abuzukuru 8.
Kino kiganiro kije uwo mubyeyi amaze amasaha makeya ashyinguwe i Washington DC, aho yabanaga mu buhungiro na babiri mu bana be.
Igice cya mbere (2004) : Umubyeyi Coletta BAMUSUSIRE arabwira bucura bwe Doreen KAYITESI ubuzima bwe n’urubyaro rwe. Gupfakazwa kwe no guhungana abana 4 bari bakiri batoya, bakava za Zaza kw’ivuko, bajya za Rwamagana, nyuma bagakomeza guhunga bajya za Tanzaniya, Burundi na Uganda byamubereye inzira y'umusaraba ariko abona imbaraga zatumye yirwanaho ndetse ajyana n'abana mu mashuri. Abana be uko ari batatu bose bagiye ku rugamba rwa FPR/Inkotanyi mw'ikubitiro. Yatahutse mu Rwanda yakundaga bihebuje FPR Inkotanyi imaze gufata igihugu.
Igice cya kabiri (2020) : Doreen KAYITESI aratanga ubuhamya ku mubyeyi we.
Turashimira umuryango we kuba waduhaye uruhushya rwo gutangaza buno buhamya bwombi.
Abateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA
17 09 2020
Uyu munsi muri iki gice cya 3 turagaruka ku ngero zigaragaza, mu ntera n'inzego zinyuranye, ukuntu abirabura, abanyafurika, abanyarwanda bakomeje kuba inganzwa n'ingaruzwamuheto. Turagaruka kandi kw'ishimutwa ry'umunyapolitiki Bwana Paul Rusesabagina utavuga rumwe n'ingoma y'igisuti ya Paul Kagame.
Muri iki kiganiro muri kumwe na bamwe mu bayobozi b'ishyaka Rwanda Freedom Movement Ishakwe, Bwana Blaise Nicyolibera, Dr Nkiko Nsengimana. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura, umunyamabanga mukuru.
Radio Ishakwe
05.9.2020
ISHEMA RY'UMWIRABURA, igice cya 2
Mu kiganiro kiriburira ibindi, twakoze ku wa 16.8.2020, twasobanuye impamvu muri rusange twiyemeje gukora ibiganiro ku ihungabana ry'ishema ry'umunyafurika.
Uyu munsi turakomeza ikiganiro twibanda ku ngingo eshatu zikurikira:
1-ingero zigaragaza, mu ntera n'inzego zinyuranye, ukuntu abirabura, abanyafurika, abanyarwanda bakomeje kuba inganzwa n'ingaruzwamuheto.
2- impamvu dusuzugurwa gutyo. Aha ngaha turahumurira abanyarwanda n'abandi banyafurika, uburyo abirabura twashojweho intambara kuva cyera cyane, kandi na n'ubu bikaba bigikomeza. Umugambi w'ab'impu zera benshi ni ukuturimbura, bakoresheje intambara n'ubucakara kugira ngo bigarurire burundu umugabane kavukire wacu.
3- abirabura mbere y'uko baba ingaruzwamuheto. Turasubira mu mateka y'abirabura duhereye cyera cyane, amateka abanzi b'umwirabura batwibagije. Abirabura bigeze kuba ku isonga ku isi. N'ubu niwo mwanya bakwiye guharanira aho kwemera kuba insina ngufi.
Muri iki kiganiro muri kumwe na bamwe mu bayobozi b'ishyaka Rwanda Freedom Movement Ishakwe, Bwana Blaise Nicyolibera, Dr Nkiko Nsengimana. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura, umunyamabanga mukuru.
Radio Ishakwe
25.8.2020
Ishema ry'umunyafurika n'umunyarwanda (igice cya 1)
Nk'umuntu wese ukoresha ubwonko bwe agatekereza, agakoresha amaso ye, akitegerza, ntawe utabona ko Umwirabura, Umunyafurika n'Umunyarwanda aho ali hose ku isi, ndetse no mu gihugu cye kavukire, ali umuntu wibera mu bibazo by'inzitane mu buzima bwe bwa buli munsi, umunsi ku munsi. Ibibazo by'ingeli zose, mu nzego zose (ubuyobozi, ubukungu, imibereho myiza, umutekano mucye, ubutebera n'kakrengane, n'ibindi). Mbese ni nk'umurwayi wahuliweho n'indwara zose zibaho, akaba nta kizere afite cyo gukira! Ku isi hose, ntaho Umwirabura, Umunyafrika n'Umunyarwanda atekanye ngo atunge atunganirwe, hose usanga agomba kubebera no kwigegensera, kuko igihe cyose uwo aliwe wese ashobora kumuhohotera, kumunyaga, kumwica...kandi ntagire kivurira.
Ninde utabona ko tuli inganzwa ku isi yose ndetse no mu bihugu byacu ?
Tuzakomeza gukururana n'iyi sura mbi duhabwa ndetse natwe tukayikabiliza, kugeza ryali ?
Muri iki kiganiro "ishema ry'umunyafurika n'umunyarwanda", muri kumwe na Dr Nkiko Nsengimana na bwana Blaise Nicyolibera. Mukakigezwaho na Sixbert Musangamfura
.
CDR NTUTSI IRAKATAJE MURI FPR/DMI
Ingoma zo mu Rwanda uko zagiye zisimburana zagaragaje ukudafata isomo ku mateka y’izazibanjirije. Udutsiko tugize izo ngoma duhindura igihugu isibaniro ry’urwango rushingiye ku bwoko, Abanyarwanda banze amahano yatwo bagatotezwa bikomeye.
Muri kino kiganiro, turarebera hamwe ibikubiye mw’itangazo Jambo asbl yasohoye tariki ya 31 Nyakanga 2020, itangazo rivuga ku kirego yatanze tariki ya 29 Mutarama 2019 mu rukiko rw’ibanze rw’i Buruseli mu Bubiligi.
Turanasesengura kandi iby’itotezwa rivugwa cyane muri kino gihe ku bantu bakurikira : Aimable KARASIRA, Fred BARAFINDA SEGIKUBO na Jean Paul SAMPUTU. Nyuma y’ihotorwa rya Kizito MIHIGO tariki ya 17 Gashyantare 2020.
Turagaruka kandi kw’itotezwa ry’abandi Banyarwanda bazize guharanira uburenganzira bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri ino myaka y’ubutegetsi bwa FPR/DMI KAGAME.
Mbese aho imyifatire ya benshi mu ndatwa (élites) z’Abanyarwanda ntiyaba yorora izo ngoma z’agahotoro ? Ni ubuhe buryo bwakoreshwa kugira ngo tubuze CDR Ntutsi kworeka u Rwanda ?
Abatumirwa ni ba Bwana :
Gustave MBONYUMUTWA
Sixbert MUSANGAMFURA
Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
01 08 2020
© Radio Ishakwe
Ihuzagurika rya Loni kuri jenoside yo mu Rwanda.
Imyitwarire y'uyu muryango w'abibumbye kuri jenoside yo mu Rwanda ikomeje kurangwa n'ihuzagurika ritangaje.
Umuryango Rwanda Truth Commission wandikiye abayobozi bakuru ba Loni ubashishikariza gushyigikira ibyo Abanyamerika, Abongeleza, Abayapani bifuje ko inyito ya jenoside itaba gusa iyakorewe Abatutsi bonyine kandi n'abo mu yandi moko barishwe.
Muri iki kiganiro muri kumwe na Dr Nkiko Nsengimana, umukuru w'inama y'ubutegetsi y'uwo muryango.
Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura.
Ikiganiro Ubukungu n’imibereho y’abaturage cyo kuwa 04 07 2020
Umwaka w’Ingengo y’imari 2020/2021 umaze iminsi 4 gusa utangiye ni na wo wa nyuma w’Icyerekezo 2020 cyari gifite intego y’ibyaje kwitwa na Perezida KAGAME kwigira no kwihesha agaciro.
Muri kino kiganiro turagaruka ku mirongo migari igize iyo ngengo y’imari yihariye yatangiye kw’itariki ya 01 Nyakanga 2020, ni ukuvuga kw’isabukuru ya 58 y’Ubwigenge bw’u Rwanda.
Ingengo y’imari 2020/2021 ifite cyane cyane umwihariko wo gusoza Viziyo 2020 FPR/DMI yari yahizemo kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku bukire bufatika no ku bwigenge mu rwego rw’ubukungu.
Ese iyo ngengo y’Imari yaba yerekana ko FPR/DMI yageze ku ntego yari igamijwe yo kwigira no kwihesha agaciro ? Ino ngengo y’imari yaba iberanye n’isabukuru ya 26 y’icyo FPR/DMI yise « Umunsi wo kwibohora » ?
Umutumirwa : Bwana Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
04 07 2020
Kuri uno wa 1 Nyakanga 2020, ni isabukuru ya 58 y’ubwigenge bw’u Rwanda. Twifurije Abanyarwanda bose isabukuru nziza.
Twifurije kandi isabukuru nziza abaturanyi bacu b’Abarundi, dore ko ibihugu bivandimwe bya Rwanda na Burundi, byombi byaboneye rimwe ubwigenge kw’itariki ya 1 Nyakanga 1962.
Ikiganiro kuri uno munsi utazibagirana mwagiteguriwe na Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA
01 07 2020
Nyuma y'ikiganiro cyo ku wa 1 kamena 2020 ku mpamvu ishyaka ISHAKWE RFM rititabiriye inama, yo ku wa 23-24 gicurasi 2020, yahuje kuri murandasi amashyaka n'imiryango ivuga ko idakora politiki, twabonye inyandiko nyinshi zirimo ibibazo dushaka kuganiraho uyu munsi. Icyo kiganiro cyacu cyakozwe na Dr Theogene Rudasingwa, Umuyobozi mukuru w'ishyaka; Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka na Joseph Ngarambe, umwe mu bagize Inama Nkuru y'Ishyaka. Mu kiganiro cy'uyu munsi turi kumwe na Jonathan Musonera, Umunyabanga mukuru wungirije w'Ishakwe na Joseph Ngarambe. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura. 24.6.2020 © Radio Ishakwe
Kubera icyubahiro tumugomba hamwe n'amateka y'ubutwari twamubonyeho, muri Radio Ishakwe turabagezaho ikiganiro cyihariye cyo gusezera kuri iyo ntwari ndashyikirwa tuvuga ku mateka, amasomo n'umurage bya nyakwigendera Petero Nkurunziza, Perezida w'igihugu cy'u Burundi. Turi ku cyumweru 14.6.2020
Abatumire mu kiganiro ni abayobozi bakuru b'ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement (RFM). Hari Dr Theogene Rudasingwa, Umuyobozi mukuru w'ishyaka na Bwana Joseph Ngarambe, umwe mu bagize inama nkuru y'ishyaka akaba n'umuyobozi wa Radio Ishakwe. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement
Radio Ishakwe
14.6.2020
Muri kino gice cya 2, turarushaho kwerekana ishusho ya Radiyo RTLM yashyizeho akarusho mu kubiba urwango mu Banyarwanda no mu gufasha ibikorwa by’ubwicanyi, mbere na nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA.
Mbese abashinze RTLM baba bagomba kuryozwa ibyakozwe n’icyo gitangazamakuru? Umukambwe KABUGA Felisiyani uherutse gufatirwa mu Bufaransa, yagombye kuryozwa amahano ya RTLM?
Muri kino kiganiro, muri kumwe na :
Dr NKIKO NSENGIMANA na Bwana Joseph NGARAMBE.
Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura.
04.06.2020
IMPAMVU ISHYAKA ISHAKWE RFM RITITABIRIYE INAMA YAHUJE KURI MURANDASI AMASHYAKA N'IMIRYANGO YIGENGA KU MATARIKI YA 23 NA 24 GICURASI 2020.
Abatumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA na Bwana Joseph NGARAMBE
Uwateguye ikiganiro: Sixbert MUSANGAMFURA
01/06/2020
Amerika n'Ubwongeleza bati twibuke jenoside yo mu Rwanda tutavangura abayizize
Ku wa 20 mata 2020 ba Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika n'Ubwongeleza bandikiye Perezida w'Inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye bavuga ko abazize jenoside yo mu Rwanda atari Abatutsi gusa kandi ko n'abandi bagomba kwibukwa. Ni ubwa mbere ibi bihangange byashyigikiye Leta ya FPR/DMI byerura bikavuga ko bitemera inyito Paul Kagame yemeje amahanga. Ishyaka Ishakwe rirabivugaho iki?
Dr Theogene Rudasingwa, Umuyobozi mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement aradusesengurira icyo izo mvugo zihatse n'ingaruka zizagira kuri politiki ya jenoside yo mu Rwanda. Aributsa kandi ko muri 2014 yandikiye abayobozi bakuru b'ibyo bihangage abereka ko inzira bashyigikiramo u Rwanda izateza izindi ngorane mu gihugu. Niba ba mpats'ibihugu bakangutse, nibakangukane ishema n'isheja maze baharanire ku mugaragaro ko abishwe bose bazira ubwoko bwabo bibukwa nta vangura.
Ikiganiro murakigezwaho na Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka.
Muri kino gihe haravugwa itabwa muri yombi rya KABUGA Felisiyani, umwe mu bashinze RTLM akaza no kuyobora inama y’ubutegetsi yayo. Uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi turarusesengura muri kimwe mu bice bitatu by'ibiganiro twahaye inyito « IBITANGAZAMAKURU RUTWITSI KU NGOMA YA MRND/CDR ».
IBITANGAZAMAKURU RUTWITSI KU NGOMA YA MRND/CDR (IGICE CYA 1)
Uko ingoma ya Perezida HABYARIMANA Yuvenali yaje kuva ku mvugo yayo y’ubumwe n’ubwiyunge, ikimakaza ku mugaragaro amacakubiri ashingiye ku moko
Muri kino gice cya mbere, tugiye kubagezaho ibisubizo ku bibazo by'ingenzi bikurikira:
Ibitangazamakuru rutwitsi bibiba urwango mu Banyarwanda byaje ryari ? Politike y’imbere mu Rwanda yari yifashe ite ? Amahanga yari afite iyihe mpumeko ? Igitero cya FPR Inkotanyi cyo kuwa 1/10/1990 cyaba cyarateye ingabo mu bitugu ababibyi b’urwango ? Inkubi y’amashyaka menshi yo yaba yaragize uruhe ruhare ?
KABUGA Felisiyani uherutse gufatirwa mu Bufaransa yaba yaragize uruhe ruhare mw’itangazamakuru rutwitsi ryari rirangajwe imbere na RTLM ?
Muri FPR y'ubu, haba harimo n'abandi bashinze iyo radio Rutwitsi? Mu baharanira guhindura ibintu mu Rwanda, haba hari abayobozi bakuru (abalideri) nabo bashinze RTLM? Kuba batabisabira imbabazi ngo bitandukanye nabyo, aho ntitwagombye kubibonamo imbogamizi ikomeye ku mpinduka twese duharanira?
Muri kino kiganiro, muri kumwe na :
Dr NKIKO NSANGIMANA na Bwana Joseph NGARAMBE. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura.
27.5.2020
ISURURA RYA ONE WEB: KAGAME AKOMEJE GUHOMBYA IGIHUGU AGISAHURA (IGICE CYA 3)
Ikiganiro cy'uyu munsi ni igice cya gatatu kuri bitatu twabasezeranije ku kibazo cy'isurura ry'iyi sosiyeti nk'ikitegererezo cy'ishoramari rya Perezida Paul Kagame akora adashishoje bihagije. Nyinshi muri iyo mishinga ya baringa ihomba imaze gutwara igihugu akayabo ka za miliyoni ziba zavuye mu nguzanyo, impano cyangwa n'isahura rya Kongo.
Ayo mafaranga igihugu gipoteza aturuka he? Turabiganiraho uyu munsi twibutsa ko umunyukanyutsi w'igihugu atakinogeje.
Murakigezwaho na Dr. Theogene Rudasingwa, Umuyobozi mukuru w'Ishakwe - Rwanda Freedom Movement, Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka, na Bwana Joseph Ngarambe, umuyobozi mukuru wa Radio Ishakwe akaba n'umwe mu bagize Inama Nkuru y'Ishyaka.
11.05.2020
© Radio Ishakwe
Radio Ishakwe
5.5.2020
Umuti w'urwango hagati y'abatutsi n'abahutu uzava he? (Igice cya 4)
Tumaze gusohora ibiganiro bitatu kuri iki kibazo gikomereye Abanyarwanda kandi kizakomeza kuba agatereranzamba niba hadafashwe ingamba zifatika zo kugishakira umuti. Turongera kwerekana uko uruhare rwa Leta ruba rukomeye cyane mu kwomora igihugu n'abana bacyo. Iyo ubutegetsi bubikurikiyemo inyungu za politiki icyuho hagati y'abantu kirushaho kwaguka bityo amateka y'imivu y'amaraso y'ivanguramoko agahora yisubiramo. Igihugu kikazanywa amaraso y'abana bacyo ubuziraherezo kubera ubutegetsi butindi bw'abahanya batareba kure.
Ibyo biganiro byahise ku wa 9, ku wa 14 no ku wa 28 mata 2020. Abatumire kandi dukomezanya uyu munsi ni Jonathan Musonera, Umuyobozi mukuru w'umuryango Rwanda Truth Commission; Dr Nkiko Nsengimana, umukuru w'inama y'ubuyobozi ya Rwanda Truth Commission na Joseph Ngarambe, Umuyobozi wa Radio Ishakwe akaba n'umwe mu bagize inama nkuru y'Ishakwe. Mwabigejejweho na Sixbert Musangamfura, umunyamabanga mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement.
© Radio Ishakwe
ISURURA RYA ONE WEB: KAGAME AKOMEJE GUHOMBYA IGIHUGU AGISAHURA (IGICE CYA 2)
Ikiganiro cy'uyu munsi ni igice cya kabiri kuri bitatu tuzabagezaho ku kibazo cy'isurura ry'iyi sosiyeti y'umurerajuru, Paul Kagame yashoyemo amafaranga y'u Rwanda ntawe abajije.
Turakomeza twerekana ukuntu igihugu gikomeje gusahurirwa mu masosiyeti ya baringa ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw'igihugu.
Murakigezwaho na Dr. Theogene Rudasingwa, Umuyobozi mukuru w'Ishakwe - Rwanda Freedom Movement, Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka, na Bwana Joseph Ngarambe, umuyobozi mukuru wa Radio Ishakwe akaba n'umwe mu bagize Inama Nkuru y'Ishyaka.
02.05.2020
© Radio Ishakwe
Radio Ishakwe
28.4.2020
Tariki ya 09/04/2020, twari twabagejejeho igice cya mbere ku nyito: "Ese koko FPR/DMI yahagaritse Jenoside irokora Abatutsi?".
Tariki ya 14/04/2020, twabagejejeho igice cya kabiri ku kibazo cy'urwango hagati y'Abatutsi n'Abahutu, ku nyito "Urwango hagati y'Abanyarwanda ruturuka hehe?"
Twabanje kuvuga amateka y'iki kibazo guhera ku ngoma za cyami n'iza repubulika. Ndetse twaganiriye n'ukuntu ubwoko bwagizwe ingazi zo gufata ubutegetsi, kubwimakaza no kubugundira. Ubwoko kandi bwagiye bugirwa nka rya tungo rimara urubanza igihe cyose ubutegetsi bwabaga bufite ibibazo.
Uyu munsi turaganira ku ruhare rw'intambara ya FPR/DMI KAGAME kuri iki kibazo. Uko FPR/DMI KAGAME ishaka ko igihugu kimera, kimwe n'impamvu ikomeza guhembera politiki ya gatanya igamije guhora ihanganisha amoko mu gihugu.
Kwibuka, nk'uko FPR/DMI KAGAME ibikoresha, usanga mu by'ukuri bigamije gucukura icyuho hagati y'Abahutu n'Abatutsi; kugoreka amateka no guhindanya isura y'abantu bo mu bwoko bw'Abahutu batavuga rumwe na Leta (yayo). Abatutsi batabona ibintu kimwe na yo, FPR/DMI KAGAME na bo irabatoteza, ndetse ikanabica. Biragaragara ko FPR/DMI KAGAME yahisemo kubakira igihugu kuri iyi politiki ya gatanya inyuzamo ikitwa "Ndumunyarwanda" kugira ngo Abatutsi bacitse ku icumu babeshywe ko inyungu zabo zitaweho kandi ko ari bo byose bishingiyeho, naho Abahutu n'abazabakomokaho bakitwa abicanyi n'abagome ubuziraherezo.
Uru rwango ruzashira rute mu banyarwanda?
Abatumirwa: Dr Nkiko NSENGIMANA, ba Bwana Jonathan MUSONERA, na Joseph NGARAMBE,
Uyoboye ikiganiro: Bwana Sixbert MUSANGAMFURA
ISURURA RYA ONE WEB: KAGAME AKOMEJE GUHOMBYA IGIHUGU AGISAHURA
Isurura rya sosiyeti yitwa ONEWEB Perezida Paul Kagame yashoyemo amafaranga buhumyi ryongeye kwerekana ko imyumvire ye y'ishoramari ari macuri. Nta mishinga mpuzamahanga tuzi yashoyemo imari y'igihugu ikamuhira, byose birangira nka serwakira cyangwa wa mugezi w'isuri usambira byose ukisiba. Uwo mutungo w'igihugu utangwa mu buryo budakurikije amategeko, inteko y'abadepite cyangwa n' abaminitiri yishyiriyeho batabizi ku buryo n'abanyamahanga babigiramo uruhare bakwiye kuzabiryozwa.
Dr Theogene Rudasingwa yaraye yandikiye abayobozi bukuru ba Banki y'isi (World Bank), Ikigega nshoramari Mpuzamahanga (IMF) na Banki y'Afrika itsura amajyambere (ADB) abereka ibimenyetso by'ukuntu ibigo mpuzamahanga bayobora biriho bihemukira u Rwanda. Ntibyumvikana kubona ibyo bigo bishimagiza Perezida Kagame kandi ari ruharwa mu gusahura igihugu no gucunga nabi umutungo wa cyo.
Muri iki Kiganiro turasesengura uburyo isurura rya One Web ari kimwe mu bihishura uko abatekamutwe mpuzamahanga bogera uburimiro ku Rwanda kubera umu perezida ucuruza igihugu cye yishakira inyungu ze n'iz'umuryango we gusa. Ibyo bigo nshoramari mpuzamahanga bifite uruhare rubabaje muri uko guhombya igihugu.
Iki kiganiro murakigezwaho na Dr Theogene Rudasingwa, umuyobozi mukuru w'ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement, Sixbert Musangamfura, umunyamabanga mukuru waryo hamwe na Joseph Ngarambe, umuyobozi wa Radio Ishakwe akaba n'umwe mu bagize Inama Nkuru y'Ishyaka.
Radio Ishakwe
18 Mata 2020
Urwango hagati y'abanyarwanda ruturuka hehe?
Iki kiganiro ni igice cya kabiri cy'icyo twabagejejeho mu cyumweru gishize cyari gifite inyito ikurikira: Ese koko FPR yahagaritse jenoside irokora Abatutsi?" Nk'uko byagenze ubushize murakigezwaho na Jonathan Musonera, umuyobozi mukuru wa Komisiyo iharanira ukuri ku marorerwa yabaye mu Rwanda (Rwanda Truth Commission), Dr Nkiko Nsengimana, umukuru w'inama y'ubuyobozi bw'uwo muryango, Joseph Ngarambe, Umuyobozi wa Radio Ishakwe akaba n'umwe mu bagize Inama nkuru y'ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement hamwe na Sixbert Musangamfura, umunyamabanga mukuru w'ishyaka.
Muri iki kiganiro turakomeza kungurana ibitekerezo ku mpamvu zateye cyangwa zikomeje guhembera urwango hagati y'Abahutu n'Abatutsi kugeza ubwo igihugu gikomeza gutemba imivu y'amaraso, abanyarwanda bakica abandi babaziza ubwoko bwabo. Ubutegetsi bugasimburana ariko urwo rwango ntirucogore. Uruhare rw'ubutegetsi ni uruhe? Umuti uzashakirwa hehe?
Mu Rwanda kuva ku ngoma ya cyami, kugera kuri Repubulika za MDR Parmehutu na MRND n'iyi ya FPR/DMI urwango hagati y'abahutu n'abatutsi rwagiye rwiyongera aho gucogora. Ubwo butegetsi bwagiye bukoresha amoko kugira ngo bugire imbaraga zo gukandamiza abandi.
Muri 1959, habaye Revolusiyo yahiritse ingoma ya cyami yari yikubiwe n'imiryango y'abanyiginya n'abega bakomoka mu bwoko bw'abatutsi. Bamwe mu batutsi barahunze. Nyuma ndetse haza no kuba ibitero by'inyenzi. Aho kwumva uburemere bw'ikibazo ngo hashakwe igisubizo kirambye, Leta ya MDR Parmehutu yahisemo kuririmba intsinzi no gufata abatutsi nk'abaturage bacagase. Ingoma ya MRND nayo yashyize imbere ivanguramoko n'ivangura ry'uturere ndetse na politiki y'iringaniza.
Muri 1990 FPR yatangije urugamba rwarangiye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Imbarutso ya Jenoside ni ihanurwa ry'indege ya Perezida wa Repubulika Yuvenali Habyarimana. FPR/DMI yayihanuye izi neza ingaruka zabyo kubera umwuka mubi wari mu gihugu n'urwango abahutu bari bafitiye abatutsi kuva intamba itangira muri 1990. Imaze gufata ubutegetsi, mu mikorere, yimakaje politiki yo guhora n'ivangura.
Ivuga ko yahagaritse jenoside ikarokora abatutsi ariko nabo ibageze ku buce. Ikigararira buri wese ni uko inyungu z'ubutegetsi ntaho zihuriye n'amoko. Amoko akoreshwa nk'ingazi zo gufata ubutegetsi no kubwimakaza, abapfa bagapfa, abakira bagakira.
Mu gihe twibuka ku nshuro ya 26 abishwe bazira ubwoko bwabo dutekereze ku ngamba zizaca ivangura moko mu banyarwanda. Buri wese akagira uburenganzira busesuye bwo kwibuka abe no kubiraburira nta pfunwe.
Murikumwe na Jonathan Musonera,Umuyobozi mukuru wa Rwanda Truth Commission; Dogiteri Nkiko Nsengimana, Umuyobozi w'inama nkuru y'uwo muryango, Bwana Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura bagize Inama nkuru y'Ishakwe - RFM.
Ihohoterwa ry'abatuye Bannyahe ryaba ari impanuka cyangwa haba hari undi mugambi wa Leta ubyihishe inyuma?
Abatuye segiteri ya Bannyahe, mu karere ka Gasabo, mu mugi wa Kigali, bamaze imyaka batotezwa, babuze gitabara. Bakomeje kuririra mu matamatama, baratinye no gutaka ku mugaragaro, ariko ababatoteza banga kunamura icumu. Bamwe bameneshejwe mu byabo mu manyanga menshi none bageze aho abashinzwe umutekano bafata abagore ku ngufu imbere y'abagabo n'abana babo, ndetse bakanabakubita, bakanasahura ibintu. Ministeri y'ingabo yatangaje ko yatunguwe, ariko yemeza ko yarangije gufata bamwe mu basirikari bakora urwo rugomo.
Uruhare rwa Leta muri ibi bikorwa ni uruhe?
Muri iki kiganiro turi kumwe na Blaise Nicyolibera, umwe mu bagize komite nyobozi y'Ishyaka hamwe na Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement
Iki kiganiro cyakozwe ku wa 4.4.2020.
INGARUKA ZA KORONA ZIZAHINDURA BYINSHI MU RWANDA
Dr Nkiko Nsengimana, Sixbert Musangamfura
Kagame na Virusi ya Korona: Abaturage kugeragerezwaho ubushakashatsi nk'amafuku
Igihugu kibuze mukuru ishyano rigwa ku musozi rikahirirwa rikaharara! U Rwanda rugeze aharindimuka. Ku wa 29.3 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Abanyarwanda bagiye kugeragerezwaho urukingo n'imiti ya Koronavirusi mu minsi mike cyane. Twumiwe twumvise iyo nkuru. Mu Rwanda rwa Paul Kagame nta gikorwa atagifitemo inyungu ku giti cye. Muri iki kiganiro turabereka isano ry'ishoramari Paul Kagame ku giti cye afitanye n'icyo kigo cya LEAF Pharmaceuticals kigiye gukorera ubushakashatsi ku Banyarwanda. Ubusanzwe imiti mishya igeragerezwa ku dusimba turimo utwo bita "guinea pigs" tumeze nk'amafuku yororwa kugira ngo akorerweho ubushakashatsi. Iyi miti mishya barashaka guhita bayigeragereza ku bantu kandi itarakorewe ubushakashatsi bufatika.
Ko u Rwanda atari cyo gihugu gifite abarwayi benshi ba Koronavirusi kuki abaturage barwo aribo bagiye kugirwa agatobero?
Muri iki kiganiro muri kumwe na Dr. Theogene Rudasingwa, Umuyobozi Mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement na Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka.
Kagame na Virus ya Korona: abanzi babiri imbere y'Abanyarwanda
Nk'uko twabisesenguye mu gice cya mbere cy'ikiganiro cyo ku wa 23.3.2020 cyari gifite iyi nyito, muri ibi bihe Abanyarwanda bahanganye n'abanzi babiri kandi bafite ubukana bwinshi: hari ingoma mpotozi runyunyusi ya Kagame, hakaba na nkongwa ya Korona. Bazabyifatamo bate? Bazemera bahebere urwaje, bategereze kurimbuka cyangwa hazaboneka ingamba zo kubatabara? Ese ubutabazi bwakura abanyarwanda ku ngoyi y'ubwoba, y'urupfu, y'ivangura n'iy'igitugu bwaba buteye bute?
Muri iki kiganiro muri kumwe na Dr Theogene Rudasingwa, Umuyobozi mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement na Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka.
Kagame na Korona Virus: abanzi babiri mu gihugu kimwe.
Ikiganiro Radio Ishakwe yabateguriye cyo ku wa 23 werurwe 2020 twagihaye inyito y'abanzi babiri mu gihugu kimwe.
Icyorezo cya Virus ya Korona kimaze amezi 5 kiyogoza isi gihereye mu gihugu cy'Ubushinwa. Kugeza ubu ku mugaragaro kimaze gufata abantu 270.000 mu bihugu 184. Hamaze gupfa hafi 11.500. Horohewe abarenga 90.000. Icyo cyorezo cyamaze kugera mu Rwanda aho kigiye gufasha Perezida Kagame gukindagura abantu. Nawe amaze kwisasira abatagira ingano ndetse aracyakomeza.
Imibare y'abamaze gufatwa mu Rwanda, yemerwa na Leta, iri hasi ya 20 ariko nabyo birashidikanywa kubera ko ibipimo by'iyo ndwara hari bicye cyane ndetse n'ubushobozi bukaba budahagije. Ni ukuvuga ko dukwiye kwitegura icyorezo kizagera ku baturage benshi rwose.
Ari Kagame, ari na virus ya Korona ni abanzi babiri bahuriye mu gihugu cy'u Rwanda.
Umutumire muri iki kiganiro ni Dr Theogene Rudasingwa Umuyobozi mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka.
Uko Perezida Kagame yashatse kwica Dr Theogene Rudasingwa, igice cya 3
Mu biganiro bibiri bishize Radio Ishakwe yabagejejeho imwe mu migambi yo guhotora Dr. Theogene Rudasingwa nk'uko yashyirwaga mu bikorwa na Jenerali Dan Munyuza, ubu uyoboye igipolisi cy'u Rwanda. Hari ababajije bati ariko se hari amafaranga yohererejwe abicanyi koko? Igisubizo ni yego amafaranga yaroherejwe. Akayabo kajya muri ibyo bikorwa kanyuzwa muri za Ambasade, cyangwa kuri Rwanda Cash andi akazanwa n'intumwa mu mifuka no mizigo yazo. Bamwe mu bantu baba mu mahanga ariko bagahora za Kigali, harimo abakoreshwa iyo mirimo yo kuzana amikoro n'amarozi akoreshwa muri ibyo bikorwa by'ubwicanyi.
Muri iki kiganiro turabigarukaho.
Twibutse ko mu gice cya mbere cy'iki kiganiro cyahise ku wa 6 gashayantare 2020 mwari ku mwe na Dr. Theogene Rudasingwa, Bwana Joseph Ngarambe nanjye Sixbert Musangamfura, wakibagejejeho. Twabumvishije uruhare rwa René Rutagungira muri za gahunda zo kwica Abanyarwanda mu mahanga, tubumvisha aho Kagame yamuririraga yarafatiwe mu gihugu cy'Ubugande, ndetse mwumva n'amajwi ya Jenerali Dan Munyuza mu migambi yo kwica Dr Rudasingwa, bahimbye Rukara bayobya uburari.
Mu gice cya kabiri cyahise ejo ku wa 13 gashyantare 2020 mwumvise na none aho Dan Munyuza atanga amabwiriza ajyanye no kuzamugongesha ikamyo cyangwa kumwicira mw'icumbi bakajya kujugunya umurambo i Kantarange. Uyu munsi turakomeza tubumvisha andi majwi ajyanye no guciririkanya amafaranga no kuyohereza.
Muri kumwe na Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura.
Uko Kagame yateguye kwica Dr Theogene Rudasingwa, igice cya 2
13 Gashyantare 2020
Ku wa 6 Gashyantare 2020 twabagejejeho ikiganiro cya mbere muri byinshi bizakomeza kwerekana ukuntu ingoma y'igitugu ya Perezida Paul Kagame ikomeje gutegura umugambi mubisha wo kwivugana Dr. Theogene Rudasingwa, umuyobozi mukuru w'ISHAKWE Rwanda Freedom Movement. Icyo gihe twibukije uruhare rwa René Rutagungira, wahoze arinda Jenerali James Kabarebe nyuma agahungira Uganda, agafungwa kubera ibikorwa by'ubwicanyi n'ubutasi, bikarangira Perezida Kagame akoresheje ingufu nyinshi kugira ngo afungurwe. Uwo Rutagungira niwe watumwe gushaka mu bo bakoranaga barinda umuhezanguni Kabarebe, uwashobora kubafasha gushaka abicanyi. Twabumvishije amajwi y'umuhezanguni Jenerali Dan Munyuza avuga ko uwo bahimbye Rukara yagombaga kwicwa ndetse bakagura n'ibitambaro byinshi kugira ngo hatagira amaraso agaragara aho bamuhotoreye.
Muribuka Kagame avuga kuri Rutagungira abeshya ko nyina yaje kumutabaza kandi nyina yarishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, akagwa i Gahanga, i Kigali. Turabumvisha aho Dan Munyuza yatangaga amabwiriza y'amafaranga yo kwishyura umushoferi w'i Kamyo, ukomoka muri Rumaniya, yagombaga kugonga imodoka itwaye Dr Theogene Rudasingwa, bakamuhuhura aramutse adashizemo umwuka.
Turabumvisha kandi aho yaganiraga n'uwo yatumaga ukuntu ikindi gihe bateguraga kumwica akinjira mu gihugu cy'Ububiligi ntawe urabutswe, ibyangombwa bye na telefoni ze bakajya kubijugunya mu kindi gihugu kugira ngo bayobye iperereza.
Ibi biganiro tuzabikomeza tubumvisha andi majwi kuri iyi migambi mibisha bityo Abanyarwanda barusheho kumenya ababayobora uko batekereza n'uko bakora.
Ikiganiro murakigezwaho na Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement
UKO PEREZIDA KAGAME YATEGUYE KWICA DR. THEOGENE RUDASINGWA
Dr. Theogene Rudasingwa kuva yahunga igitugu cya Paul Kagame ntiyigeze agoheka ngo yibagirwe ko ahigwa bukware n'uwo bahoze bakorana bya hafi cyane ari magara ntunsige.
Imigambi yo kumuhitana ni myinshi kandi na n'ubu iracyakomeza kuko hari ibimenyetso bifitiwe gihamya bibigaragaza. Ariko uyu munsi turagira ngo adusobanurire uko yarusimbutse muri 2015 nk'uko bikubiye mu gitabo aherutse gusohora cyitwa "President Kagame's plot to assassinate me: top secret Rukara files revealed" (Umugambi wa Perezida Kagame wo kunyica: amadosiye y'ubutasi bw'ibanga rikomeye yitiriwe Rukara yarasohotse).
Muri ayo madosiye harimo na wa mwicanyi ruharwa René Rutagungira wari warafatiwe muri Uganda akaza kurekurwa kubera inyungu za politiki n'imishyikirano hagati y'ibihugu byombi. Hari abibajije impamvu ikomeye yatuma Kagame asuka amarira, agahumeka insigane nk'uwataye akanigi ke, avuga ko Uganda igomba kurekura René Rutagungira cyangwa bakazabyenga iminyagara. Impamvu nyamukuru ni uko uwo musore ari umwe muboherezwa kwica abatavuga rumwe na Kagame bahungiye mu mahanga.
Muri ayo madosiye harimo amajwi ya Rukarabankaba Jenerali Dan Munyuza, uyobora polisi y'u Rwanda muri iki gihe, ariko akaba ari we wari ushinzwe guhuza ibikorwa byose by'umugambi mubisha wo guhotora Dr. Theogene Rudasingwa, akanabishoramo akayabo k'amadolari menshi yahabwaga na Shebuja Perezida Paul Kagame.
Dr. Rudasingwa nakomeza guhirwa, azamera nka ya nkware y'inyabugingo itora mw'itongo ry'uwayihigaga.
Umutumire muri iki kiganiro ni Dr. Theogene Rudasingwa. Murakigezwaho na Sixbert Musangamfura hamwe na Joseph Ngarambe.
GUSOZA UMWAKA 2019, TUREBA IMBERE UW’2020
Mu kiganiro cy’uno munsi turagaruka ku bintu bitandukanye byabaye mu mwaka turiho dusoza w’2019, haba kw’Isi yose, mu Rwanda, mu karere, cyangwa se mu mashyaka ahanganye na FPR/DMI KAGAME.
Ku buryo bw’umwihariko, uno mwaka wagendekeye ute Ishyaka ryacu ISHAKWE-RFM ? Ubutumwa ku bayoboke baryo ?
Umwaka w’2020 dukozaho imitwe y’intoki waba uduhishiye iki haba ku Rwanda rwacu cyangwa mu karere rubarizwamo ?
Ubutumwa ku Banyarwanda, ku bayoboke ba ISHAKWE-RFM : haba hari icyizere cyo gutsinda urugamba rwo gushaka impinduka mu Rwanda ruyogojwe na FPR/DMI KAGAME ?
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
28 12 2019
Abo mu muryango wa Ben RUTABANA bakomeje gushinja ku mugaragaro Jenerali KAYUMBA NYAMWASA ishimutwa rye.
Muri kino kiganiro turibanda ku biherutse gutangazwa na Madamu Emerence KAYIJUKA, undi mushiki wa Ben RUTABANA, akaba na we ari mu basinye ibaruwa yo kw’itariki ya 02/10/2019, yandikiwe Jerome NAYIGIZIKI, nk’umuhuzabikorwa wa RNC.
Madamu Emerence KAYIJUKA na we arunga mury’abo mu muryango basinyanye iyo baruwa, twumvise mu kiganiro gishize, ari bo Louis RUGAMBAGE, Tabitha GWIZA na Adeline RWIGARA.
Hagati aho, akazu ka FPR/DMI Kayumba gakomeje kugurumana. Ikimenyetso nyamukuru ni iyirukanwanwa rya Jean-Paul TURAYISHIMYE, umwe mu bantu 10 bashinze RNC, akaba kugeza ubu yari inkoramutima ya KAYUMBA Nyamwasa n’inkingi ya mwamba ya FPR/DMI ye.
Ntawakwibagirwa intambara ikomeje muri RNC, Intara ya Canada, aho bamwe mu bayobozi bayo (barimo n’abo mu muryango wa Ben RUTABANA) birukanywe bakabyanga, ndetse bikaba bimaze kugaragara ko mu byo Jean-Paul TURAYISHIMYE yazize harimo kuba yaritandukanije n’icyemezo cyo gutoteza abaharanira ko ikibazo cya Ben RUTABANA kibonerwa igisubizo.
Mbese nyirabayazana KAYUMBA Nyamwasa we azavuga ryari ku mugaragaro kubyo ashinjwa mw’ishimutwa rya Ben RUTABANA? Abateruzi b’ibibindi bazamukingira ikibaba kugeza ryari?
Umutumirwa Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
04 12 2019
Twibutse ko kino kiganiro, cyabimburiwe n’ibindi 3, ari byo:
1) INZIGO KIGA-NDUGA : IVA HEHE? YAKIZWA N’IKI? (twabagejejeho kw’itariki ya 19 Kanama 2019);
2) INZIGO KIGA-NDUGA : UKO ABANYARWANDA BUMVISE IKIGANIRO BAYIBONA (twabagejejeho kw’itariki ya 21 Nzeri 2019).
3) INZIGO KIGA-NDUGA: NIRANDURWE KIMWE N’IZAYIBANJIRIJE
Abatumirwa: Ba Bwana Jean-Jacques BOSCO na Evariste NSABIMANA.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE.
27 11 2019
FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR ZINYURANYE ZIKOMEJE GUFASHA FPR/DMI KAGAME KWICA ABANYARWANDA NO KWANDURANYA KU BATURANYI
Abo mu muryango wa Ben RUTABANA barashinja ku mugaragaro Jenerali KAYUMBA NYAMWASA ishimutwa rye. Turabagezaho uno munsi ibyavuzwe na 3 mu basinye ibaruwa yandikiwe Jerome NAYIGIZIKI tariki ya 2 Ukwakira 2019, ari bo: Louis RUGAMBAGE, Tabitha GWIZA na Adeline RWIGARA.
Aho guhumuriza uwo muryango wazahajwe bikomeye na Paul KAGAME, KAYUMBA NYAMWASA akomeje ibikorwa byo kujijisha. Uno munsi turibanda kw’ikinamico ry’umwe mu nkoramutima ze, Charlotte MUKANKUSI wiyita intumwa y’Imana.
Hagati aho, kwegura muri FPR/DMI KAYUMBA, MRND/CDR CONDO na MRND/CDR BAHUNGA birakomeje. Nyuma ya Escort Kivera Jean-Paul TURAYISHIMYE na Victoire INGABIRE UMUHOZA, Ishyaka PDP-IMANZI riherutse gusezera kuri P5 tutahwemye kwita “Baringa”.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
19 11 2019
AMAHARI HAGATI YA FDU INKINGI NA VICTOIRE INGABIRE AZAGIRA IZIHE NGARUKA KU BATAVUGA RUMWE NA LETA YA FPR/DMI?
Inkuru yabaye kimomo ko Victoire INGABIRE UMUHOZA yasezeye kuri FDU Inkingi agashinga irindi shyaka muri icyi cyumweru gishize. Ahari umuriro ntihabura umwotsi. Iki kibyimba gituritse cyari kimaze igihe kinini kininda, gisukuma.
Iki cyemezo gikomeye ni agasongero k'ingorane zikomeye cyane kugeza ubwo umwe mu ntwari zashinze ishyaka, akaryitangira, akaribambirwa, agatandukanywa n'abe n'abamukunda ndetse n'ubu akaba akiri mu menyo ya Rubamba, ajugunya ibihoho. Gusiga ishyaka yitangiye, akarizira, si amahitamo ni amaburakindi. Iki kirunga kirutse cyerekanye ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yazahajwe n'ingoyi ya FPR/DMI hagakubitiraho n'ingoyi y'abanyagitugu bari mw'ishyaka rye kugeza ubwo bamumenesha akarisiga akagenda. Basize ibitenga bituzuye: hari benshi bishwe n'ingoma y'igitugu abandi baracyari mu manza, abo bose nta gikurikira y'ishyaka bazize bazongera kubona.
Si ubwa mbere FDU-Inkingi icikamo ibice ariko n'ubwo baryumyeho, aho inyundo ikubise kenshi hasigara ubuce. Nta bisobanuro impande zombi zari zatanga ariko rero nyiramaso yerekwa bike ibindi akirorera.
Muri iki kiganiro turaganira ku ngaruka z'aya makimbirane ku ishyaka ubwaryo no ku kuzukuru karyo DALFA kakiri agahinja, no ku ngaga n'impuzamashyaka FDU-INKINGI irimo. Ni izihe nkurikizi bizagira ku batavuga rumwe na Leta ya FPR/DMI? Niba FDU-Inkingi ivuye mu gihugu burundu, ibitambo byayo bibaye ibya nde?
Muraba muri kumwe na Joseph NGARAMBE na Sixbert MUSANGAMFURA.
11 11 2019
Uno munsi turabagezaho ikiganiro ku gitabo Bwana Jean Jacques BOSCO aherutse gusohora mu rurimi rw’Icyongereza, igitabo yise :
« NOBODY KNOWS WHAT HAPPENED IN RWANDA : Hope and Horror in the 1994 Genocide »
Dusemuye mu Kinyarwanda :
"NTAWE UZI IBYABEREYE MU RWANDA : Amizero n’Amahano yo muri Genocide 1994"
Umutumirwa: Jean-Jacques BOSCO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
08 11 2019
Twibutse ko kino kiganiro, cyabimburiwe n’ibindi 2, ari byo:
1) INZIGO KIGA-NDUGA : IVA HEHE? YAKIZWA N’IKI? (twabagejejeho kw’itariki ya 19 Kanama 2019);
2) INZIGO KIGA-NDUGA : UKO ABANYARWANDA BUMVISE IKIGANIRO BAYIBONA (twabagejejeho kw’itariki ya 21 Nzeri 2019).
Abatumirwa: Ba Bwana Jean-Jacques BOSCO na Evariste NSABIMANA.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE.
02 11 2019
Twibutse ko kino kiganiro, cyabimburiwe n’ibindi 2, ari byo:
1) INZIGO KIGA-NDUGA : IVA HEHE? YAKIZWA N’IKI? (twabagejejeho kw’itariki ya 19 Kanama 2019);
2) INZIGO KIGA-NDUGA : UKO ABANYARWANDA BUMVISE IKIGANIRO BAYIBONA (twabagejejeho kw’itariki ya 21 Nzeri 2019).
Abatumirwa: Ba Bwana Jean-Jacques BOSCO na Evariste NSABIMANA.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE.
01 11 2019
FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR ZINYURANYE ZIKOMEJE GUFASHA FPR/DMI KAGAME KWICA ABANYARWANDA NO KWANDURANYA KU BATURANYI
Docteur Theogene RUDASINGWA akunze kwifashisha imvugo y’ikirangirire Karl MARX igira ati :
Shame is a revolutionary sentiment
La honte est un sentiment révolutionnaire
Kugira isoni ubwabyo ni indangagaciro y’umurevolisiyoneri (y’uwihebeye impinduka)
Nk’uko dukunze kubyerekana, nta soni zirangwa muri FPR DMI Kagame, FPR DMI Kayumba, MRND CDR Condo, MRND CDR Bahunga n’utundi dutsiko tw’aba réactionnaires (abanambye ku bintu bibi bihabanye n’impinduramatwara).
Mu buriganya buteye isoni, utwo dutsiko ntitugira isoni zo guhoza mu kanwa ko tugamije impinduka, ku nyungu z’Abanyarwanda bazahaye.
Mu kiganiro cy’uno munsi turakomeza kurebera hamwe uko utwo dutsiko twifashe mu bibazo bibiri by’ingutu : affaire RUTABANA na affaire MUDATHIRU.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
29 10 2019
FPR/DMI KAYUMBA NA MRND/CDR ZINYURANYE ZIKOMEJE GUFASHA FPR/DMI KAGAME KWICA ABANYARWANDA NO KWANDURANYA KU BATURANYI
Mu kiganiro cy’uno munsi turasesengura ibikubiye mw’ibaruwa Umuryango wa Ben RUTABANA wandikiye Jerome NAYIGIZIKI nk’Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC (FPR/DMI KAYUMBA + MRND/CDR CONDO). Hari kw’itariki ya 02 10 2019.
Turasesengura kandi inyandiko zaje zisubiza iyo y’umuryango wa Ben RUTABANA :
-itangazo ryasinywe na JMV HIGIRO, Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana (04 10 2019) ;
-itangazo ryasinywe na Gervais CONDO, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC (06 10 2019) ;
-itangazo ryasinywe na Jerome NAYIGIZIKI, Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC (06 10 2019 na none) ;
Turakora n’isesengura ku mvugo za Gervais CONDO, Diane RUTABANA na Bonaventure HAKIZIMANA (RUD-Urunana) ku ma radiyo BBC Gahuza na VOA Ijwi rya Amerika.
Kuburirwa irengero kwa Bwana Ben RUTABANA, Komiseri muri RNC, bije bikurikira ifatwa rya Major Rtd Habib MUDATHIRU wari uyoboye ingabo za KAYUMBA Nyamwasa (uzihakana).
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
08 10 2019
IKIGANIRO NA DOCTEUR THEOGENE RUDASINGWA KU BUHEMU N'UBUGWARI BYA KAYUMBA NYAMWASA TUTAHWEMYE KWAMAGANA
Ejo kuwa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2019 niho abantu 25 barimo Rtd Major Habib MUDATHIRU bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Kigali, baregwa gukorana na RNC ifatwa na FPR/DMI Kagame nk’umutwe w’iterabwoba.
Radio Ijwi rya Amerika yabajije umuvugizi wa RNC (FPR/DMI Kayumba) Jean-Paul TURAYISHIMYE niba yemera koko ko abo 25 baregwa ari abayo. Ibyo yahakanye akageza no kuri Rtd Major Habib MUDATHIRU ubwe.
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
08 10 2019
Kw’itariki ya 19 Kanama 2019, twababagejejeho ikiganiro twise : « INZIGO KIGA-NDUGA : IVA HEHE ? YAKIZWA N’IKI ? »
Abagikurikiye, batugejejeho uko babona icyo kibazo. Ibyo bikaba ari na byo twahereyeho duha ikiganiro cy’uno munsi inyito « INZIGO KIGA-NDUGA : UKO ABANYARWANDA BUMVISE IKIGANIRO BAYIBONA »
Umutumirwa : Bwana Jean-Jacques BOSCO.
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
21 09 2019
Kw’itariki ya 10 za kuno kwezi kw’9, hatangajwe ko u Rwanda rwagiranye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi. Icyari kigamijwe kwari ugukura muri Libiya impunzi zahaheze zishakisha icyanzu cyo kwinjira mu Burayi, zimwe muri zo zikaba zaragizwe abacakara bacururizwa mu masoko nk’amatungo.
Kubera ko ibihugu by’u Burayi bidashaka ko Abanyafurika bakomeza kubizamo, byiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyafurika bagume iwabo, bityo bikaba ari byo bizatanga amafaranga ku mpunzi zizajyanwa mu Rwanda.
Akaga k'izi mpunzi z’Abanyafurika zaheze muri Libiya gahembuye ingoma y’igitugu ya FPR/DMI KAGAME yiteze muri icyo gikorwa gukomeza ubuhake butayegayega n’ubutoni muri ba Mpatsibihugu. Ibitezemo cyane cyane indonke, dore ko gucuruza Abanyafurika ntacyo biyibwiye.
Umutumirwa : Bwana Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
19 09 2019
FPR/DMI KAGAME NA FPR/DMI KAYUMBA MU NKUNDURA Y’AMAZIMWE
Kuwa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2019, General James KABAREBE (umaze iminsi avugwaho gufungirwa mu rugao) yagiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, mu karere ka Nyabihu, kuganiriza abasirikare b’inkeragutabara basaga 1000 bari mu myitozo.
Umwe muri abo basirikare, Col (Rtd) Martin NZITONDA wahoze mu ngabo za Ex-FAR, ALIR, FDLR na RUD URUNANA, agatahuka mu 2010, yabajije General James KABAREBE niba barabashije gutsemba ingabo za KAYUMBA Nyamwasa muri RDC cyangwa se niba bagomba gukomeza kuzirwanya bivuye inyuma.
Mu kumusubiza, General James KABAREBE yagize ati « Mbere y’uko mvuga kuri RNC, reka mbanze mvuge kuri Kayumba Nyamwasa. Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho watangaho urugero rw’ubuhemu, ni Kayumba Nyamwasa ». KABAREBE yarinze arangiza ijambo rye rirerire atavuze ku ngabo za KAYUMBA yabajijwe.
Bidatinze, kuwa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2019, General KAYUMBA Nyamwasa yiyiziye ubwe kuri Radio Itahuka yaherukagaho mu kwezi kwa 2. Mu kiganiro cyiswe : « KAYUMBA NYAMWASA ATI JAMES KABAREBE NARAMUTUNZE NDANGIJE NDAMUYOBORA », yashimangiye ibyari bisanzwe bivugwa n’abambari be.
Umutumirwa : Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
14 09 2019
Kino ni igice cya nyuma cy’ibiganiro 8 twatangiye kubagezaho tariki ya 25 Gicurasi 2019.
Twibutse ko ibice 7 bibanza twabibagejejeho ku buryo bukurikira :
INGINGO 10 ZIGIZE POROGARAMU POLITIKE YA ISHAKWE-RFM (1 KU 8)
INZEGO Z’UMUTEKANO (2 KU 8)
UBUTABERA (3 KU 8)
UBUKENE (4 KU 8)
IMIBANIRE N'AMAHANGA (5 KU 8)
SOSIYETE SIVILE (6 KU 8)
TUZAGERAYO DUTE ? (7 KU 8)
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
07 09 2019
Twibutse ko mu gice cya 1 ku 8 twabateganyirije, twarebeye hamwe ingingo 10 zigize Porogaramu politike ya Ishakwe-RFM / UMUSHINGA WA SOSIYETE WA ISHAKWE-RFM.
Mu bice byakurikiyeho, habayeho kuganira ku ngingo z’ingenzi.
Igice cya 2 ku 8 : RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI: INZEGO Z’UMUTEKANO
Igice cya 3:ku 8 RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI: UBUTABERA
Igice cya 4 ku 8 : RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI: UBUKENE
Igice cya 5 ku 8 : RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI: IMIBANIRE N'AMAHANGA
Igice cya 6 ku 8 : RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI: SOSIYETE SIVILE
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
31 08 2019
Ikiganiro na Bwana Jean-Jacques BOSCO
Abakurikira ibiganiro bya Radio Ishakwe bagiye badusaba kuyizaho, bagatanga ku mugaragaro ibitekerezo byabo ku bibazo by’ingenzi yagiye itangaza.
Ni muri urwo rwego twishimiye kuganira uno munsi na Bwana Jean-Jacques BOSCO.
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
19 08 2019
Tariki ya 31 Nyakanga 2019, Dr Theogene RUDASINGWA yasohoye inyandiko mu rurimi rw’icyongereza ifite ino nyito : « KAGAME IS UNFIT TO LEAD RWANDA ». Dusemuye : « KAGAME NTAKWIYE KUYOBORA U RWANDA ».
Iyo nyandiko yakiriwe neza n’ibinyamakuru binyuranye bisomwa n’Abanyarwanda, ibyo muri Uganda n’ahandi, birayitangaza. Bidatunguranye, ibinyamakuru bya FPR/DMI byamaganye nyirayo, mu mwanya wo kwibanda ku biyikubiyemo.
Ni iki Dr Theogene RUDASINGWA yashingiyeho yandika ko Paul KAGAME ari umutindi udakwiye kuba ku ntebe y’umuyobozi w’u Rwanda ? Ni byo tugiye kuganiraho.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
03 08 2019
Muri kino gice cya 6, tugiye kubagezaho uko ishyaka ISHAKWE-RFM ribona Sosiyete Sivile ibereye Abanyarwanda nyuma ya KAGAME na FPR/DMI.
Twibutse ko kino kiganiro kije gikurikiye icyo ku Cyumweru tariki ya 23/06/2019, twahaye inyito « RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI : IMIBANIRE N’AMAHANGA».
Twibutse kandi ko urwo rutonde rw’ibiganiro twarusubitse kubera ikibazo cyihutirwaga cy’iyicwa ry’Abanyarwanda muri Kivu yo mu Majyepfo twabagejejeho mu biganiro bibiri byari bifite inyito : « UBWICANYI BWA KAGAME NA KAYUMBA MURI CONGO »
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
27 07 2019
Ubusesenguzi bwa Bwana Jonathan MUSONERA
Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2019, twabagejejeho ikiganiro na Dr Theogene RUDASINGWA ku mashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga za Internet. Amashusho y’Abanyarwanda baguye mu mirwano yubuye muri Congo n’abayifatiwemo mpiri.
Mu basirikare bafashwe mpiri, harimo colonel MUDATIRU Habib, ngo wari umuyobozi w’ingabo za KAYUMBA Nyamwasa. Ingabo abo muri RNC ye bagiye bahakana mu bitangazamakuru.
Muri icyo kiganiro cy’ubushize, twarebeye hamwe uruhare rwa KAGAME na KAYUMBA mu kumarisha abana b’u Rwanda, ibyo tutahwemye kwamagana. Twibanze ku mpuruza Dr Theogene RUDASINGWA yagejeje ku bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC, impuruza yabagejejeho tariki ya 23/04/2016.
Uno munsi tugiye kubagezaho impuruza na Bwana Jonatan MUSONERA yagejeje ku bagize Biro ya RNC tariki ya 21/05/2016.
Nyuma y'uko iryavuzwe ritashye, ni ayahe masomo ku baharanira impinduka mu Rwanda?
Umutumirwa : Joseph NGARAMBE
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
08 07 2019
Ku wa mbere Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye Ubwigenge. Uwo munsi mukuru usumba yose mu mateka y'igihugu wijihijwe imyaka 11 gusa ubundi uzimirira mu kamuga. Ingoma ya Jeneral Juvénal Habyarimana yawusimbuje iya 5 Nyakanga 1973, umunsi yakoreyeho kudeta agahirika ubutegetsi bwa Gerigori Kayibanda, nyuma y'aho akaza kumwica, kimwe n'uko yishe urw'agashinyaguro benshi mu bari muri guverinoma ye ashingiye ku turere bakomokamo.
Ingoma ya FPR/DMI irangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame nayo yasimbuje umunsi w'Ubwigenge uwo yafatiyeho Leta imaze gutsinda ingabo zari iz'igihugu ku wa 4 Nyakanga 1994. Kuri FPR/DMI ibintu byose byasimbuye ingoma ya cyami n'ibyakurikiyeho irabisuzugura kuko ibifata nk'iby'Abahutu. Ikintu cyonyine yagumanye ni inyito ya Repubulika kuko itifuzaga icyagarura Umwami Kigeli Jean Baptiste Ndahindurwa, wari ukiriho kiriya gihe.
Bapfa iki n'Ubwigenge bw'igihugu?
Kuki Abanyarwanda babyemera nka ba Nyamujy'iyo bijya ntibahaguruke ngo babirwanire?
Kuki hari Abanyapolitiki b'Abanyarwanda birengagiza Ubwigenge bw'Igihugu cyacu?
Muri iki kiganiro turungurana ibitekerezo ku mpamvu zituma abanyagitugu barwanya Ukwishyira ukizana.
Mwagiteguriwe na Joseph Ngarambe.
Abatumirwa : Bwana Sixbert MUSANGAMFURA na Dr NKIKO Nsengimana
04 07 2019
UBWICANYI BWA KAGAME NA KAYUMBA MURI CONGO
Amashusho y’intumbi z’Abanyarwanda baguye mu mirwano yubuye muri Congo amaze iminsi acikana mu bitangazamakuru. Kimwe n’ay’Abanyarwanda bayifatiwemo mpiri.
Kubera uburemere bw’ikibazo cy’ubwicanyi buriho bufata intera, twiyemeje kugira icyo tukivugaho. Ni uruhe ruhare rwa KAGAME na KAYUMBA ?
Ibiganiro ku mushinga wa Sosiyete w’ishyaka ISHAKWE-RFM mwari mumaze igihe mukurikira, bizakomeza ubutaha.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
29 06 2019
Igice cya 5 ku 8 biteganijwe : Imibanire n’amahanga
Muri kino gice cya 5, tugiye kubagezaho uko ishyaka ISHAKWE-RFM ribona muri kino gihe imiterere ya Politike y’u Rwanda y’imibanire n’amahanga n’uko ikwiye kuzagenda nyuma ya KAGAME na FPR/DMI.
Twibutse ko kino kiganiro kije gikurikiye icyo kuwa Gatandatu tariki ya 15/06/2019, twahaye inyito « RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI : UBUKENE ».
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
23 06 2019
Igice cya 4 ku 8 biteganijwe : Ubukene
Muri kino gice cya 4, tugiye kureba uko ishyaka ISHAKWE-RFM riteganya guhangana n’ubukene KAGAME na FPR/DMI babibye mu Banyarwanda benshi.
Twibutse ko kino kiganiro kije gikurikiye icyo kuwa Gatandatu tariki ya 08/06/2019, twahaye inyito « RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI : UBUTABERA ».
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
15 06 2019
Igice cya 3 ku 8 biteganijwe : Ubutabera
Muri kino gice cya 3, tugiye kureba uko ishyaka ISHAKWE-RFM riteganya Ubutabera buzashobora kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda nyuma yo kuvaho kwa Kagame na FPR/DMI.
Twibutse ko kino kiganiro kije gikurikiye icyo ku Cyumweru tariki ya 02/06/2019, twahaye inyito: « RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI : INZEGO Z’UMUTEKANO. Mu mirongo migari y'icyo gice cya 2 cy’ibiganiro 8 biteganijwe, twabagejejeho imiterere y’Inzego z’umutekano zibereye u Rwanda rwa bose.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
08 06 2019
Igice cya 2 ku 8 biteganijwe : inzego z’umutekano
Muri kino gice cya 2, tugiye kureba uko ishyaka ISHAKWE-RFM riteganya imiterere y’ inzego z’umutekano zizashobora kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda nyuma yo kuvaho kwa Kagame na FPR/DMI.
Twibutse ko kino kiganiro kije gikurikiye icyo kuwa Gatandatu tariki ya 25/05/2019, aho twatangiye ibiganiro twahaye inyito rusange « RWANDA NYUMA YA KAGAME NA FPR/DMI : UMUSHINGA WA SOSIYETE WA ISHAKWE-RFM ». Mu mirongo migari, muri icyo gice cya 1 cy’ibiganiro 8 biteganijwe, twabagejejeho « Porogaramu politike ya Ishakwe-RFM ».
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
02 06 2019
Igice cya 1 ku 8 biteganijwe : Porogaramu politike ya Ishakwe-RFM
Mu kiganiro na Dr Theogene RUDASINGWA cyo kuwa Gatandatu, tariki ya 11/05/2019, twasezeranye kuzageza ku Banyarwanda ibiganiro 8 ku mushinga wa politike (Projet de Société) w’ishyaka ryacu ISHAKWE-RFM, ibiganiro bizakorwa buri wa Gatandatu.
Uno munsi tugiye gutangira igice cya mbere : « Porogaramu politike ya Ishakwe-RFM », turebera hamwe ingingo 10 ziyigize.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA, Perezida wa ISHAKWE-RFM
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
25 05 2019
Abahutu b'inkirirahato ni abacikacumu
Leta ya FPR Inkotanyi yemeza ko hapfuye Abahutu mbarwa, bishwe n'abihoreraga kandi nabo bagahanwa. Ngo abandi baguye mu mirwano barwanya ingabo zariho zihagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi. Hari urubyiruko rwinshi mu Rwanda no hanze rwemera iki kinyoma kubera ko gihora kiririmbwa, gitsindagirwa.
Ukuri ni uko FPR/DMI, kuva yagira ahantu iyobora ku butaka bw'u Rwanda, yari ifite umugambi wo kurobanura Abahutu bicwa ishingiye cyane cyane ku mirimo bakoreraga Leta cyangwa za Kiliziya, amashuri cyangwa ibyo batunze. Mu gihe cya jenoside yakorerwe Abatutsi no mu ntambara yo gufata ubutegetsi, mu duce twinshi tw'u Rwanda, FPR/DMI yagiye ikusaniriza hamwe Abaturage, ibicisha amasasu n'udufuni.
Aho FPR/DMI imariye gufata ubutegetsi, Abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza baguye muri za gahunda zo kwitaba inama zahamagarwaga n'abayoboraga ingabo mu duce tumwe na tumwe. Abari mu nkambi z'impunzi mu gihugu nabo bagiye bicwa nk'udushwiriri.
Abahungiye muri Kongo (yitwaga Zayire) bagiye bicwa umugenda ku buryo Raporo z'impuguke mpuzamahanga z'umuryango w'abibumbye zemeza ko abarenga 200.000 bishwe bigambiriwe, bazira ko ari impunzi z'Abahutu. Iyo Raporo ivuga ko ubwo bwicanyi nibujyanwa mu rukiko buzasuzumwa nka jenoside.
Kuki abarokotse ubwo bwicanyi mponyabwoko bwibasiye Abahutu, bazira ubwoko bwabo cyangwa imirimo bakoraga, amashuri bize n'umutungo, batakwitwa Abacikacumu ?Abatumirwa : Dr. NKIKO Nsengimana na Jonathan MUSONERA bayobora umuryango udaharanira inyungu "The Rwanda Truth Commission (Ukuri Rwanda)" na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement.
Uwateguye ikiganiro : Bwana Joseph NGARAMBE
21/05/2019
Abahutu b'abacikacumu bagizwe ibicibwa
Itsembabwoko mu Rwanda ari ryo bita jenoside rikunze gukoreshwa kw'ihonnyabwoko ryibasiye Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga 1994, ariko kuri FPR/DMI rikaba kirazira ku bwicanyi bwibasiye Abahutu kuva yatangira urugamba tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya.
Leta ya FPR/DMI ntiyemera rwose ubwo bwicanyi yakoreye Abahutu, ndetse n'ubuvuzeho imushinja gupfobya cyangwa gusuzugura jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Leta ahubwo isobanura ko Umuhutu wese n'umwana uvutse bagomba guhora basaba imbabazi kubera ko Abatutsi bishwe mw'izina ryabo. Mu kuyobya uburari, iyo Leta yemeza ko Abahutu bake bapfuye bishwe n'Abacikacumu bihoreraga.
Ibihugu by'amahanga, n'ubwo bizi neza iby’ubwo bwicanyi bwa FPR/DMI, ubona bidashaka kwiteranya igihe kijyanye n'inyungu zabyo kitaragera. Benshi mu Bahutu bize nabo ntibatinyuka kubivugira ahabona, ngo bitabaviramo gutotezwa. Bamwe mu Banyapolitiki b'Abahutu banemeza ko ntacyo bazigera baharanira Loni itabanje kubyemera.
Abo bacikacumu babuze kivurira na kivugira.
Ese ubundi imiryango yabo yiciwe he, ryari na nde?
Abatumirwa : Dr. NKIKO Nsengimana na Jonathan MUSONERA bayobora umuryango udaharanira inyungu "The Rwanda Truth Commission (Ukuri Rwanda)" na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement.
Uwateguye ikiganiro : Bwana Joseph NGARAMBE
16 05 2019
Kuwa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2019, PerezidaPaul KAGAME yatangiye uruzinduko rw'akazi azamaramo iminsi itatu mu Ntara y'Amajyaruguru no mu Ntara yo mu Burengerazuba bw'u Rwanda.
Mu Karere ka Burera, gahana imbibi n'igihugu cya Uganda, ni ho yatangiriye urwo ruzinduko, anenga abyobozi b’ako Karere n’ab’Intara kudakoresha ubushobozi bafite ngo abaturage bareke gukomeza kujya Uganda (ateruye ngo avuge mw’izina) kuhashaka amaserivisi, nk’amashuri, ubuvuzi n’isoko. Ati ntabwo turi abacakara b'ibihugu by'abaturanyi.
Ku birebana n’umutekano w’Igihugu, KAGAME yavuze ko ntawe u Rwanda rwakwingingira kuruha umutekano, ko rugomba kuwugira ku neza cyangwa ku nabi. Yikomye ababa hanze ngo bavuga nabi ubutegetsi ku maradiyo, ababurira ko bakina n’umuriro uzabotsa nibegera u Rwanda, kandi ko abatizanye ashobora kuzabasanga aho bari.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
11 05 2019
Isesengura ry’ibibazo by'insobe bikomeje kwibasira abacikacumu
Muri kino gice cya 1, turabanza gusesengura abo twita abacikacumu abo ari bo n'amoko baturukamo. Hari inkirirahato zarokotse itsembabwoko ryibasiye Abatutsi, hakaba n'abarokotse itsembabwoko ryibasiye Abahutu n'Abatwa. Ese Umututsi wese, Umuhutu wese cyangwa Umutwa wese ni umucikacumu?
Uyu munsi turaganira ku bacikacumu b'Abatutsi barokotse ubwicanyi bwari bugamije kubamara maze Imana igakinga akaboko.Ubutaha tuzarebera hamwe ingorane zibasiye Abacikacumu bo mu bwoko bw'Abahutu.
Leta ya FPR DMI yahawe umugisha na jenoside yakorewe Abatutsi maze nayo irayikama ku buryo imaze kuyimaramo ireme. Yayigize isoko y'ingoma yayo, iyigira inkota ruhuga yahuranya Abahutu n'igikangisho ku banyamahanga. Byatumye abayirokotse baba nka rya tungo rimara urubanza, rigakoreshwa mu mihango yose ifitiye inyungu ingoma. FPR/DMI ikomeje kubikoresha nk'igisobanuro-remezo cy'impamvu nyamukuru yo kwimakaza ingoma y'igitugu ibeshya ko igamije gukumira icyagarura jenoside cyose, gusigasira, kurengera no guteza imbere abacitse kw'icumu. Abanyarwanda yabaciyemo amoko abiri: ubwoko bwiciwe, n'ubwoko bwishe.
Abatumirwa : Dr. NKIKO Nsengimana na Bwana Jonathan MUSONERA bayobora umuryango udaharanira inyungu "The Rwanda Truth Commission (Ukuri Rwanda)" na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga mukuru w'Ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement.
Uwateguye ikiganiro : Bwana Joseph NGARAMBE
09/05/2019
UDUTSIKO TW’ABATUTSI N’ABAHUTU TURARUSHANWA MW’IGOREKA RY’AMATEKA, HAGAMIJWE GUSHIMANGIRA KO UBWOKO UBU N’UBU ARI BWO BWOKO BW’ABICANYI
Mu kiganiro cy’ubushize tariki ya 25 Mata 2019, twabonye ko, kimwe na Leta ya FPR/DMI Kagame, amashyirahamwe y’Abanyarwanda baba hanze na yo yibutse, bikaba byari bikinakomeje.
Twabonye kandi ko, bidatunguranye, mu mpuzamashyaka yiyita P5, ikorerwamo na MRND/CDR na FPR/DMI, kwibuka byaranzwe no gushimangira ivanguramoko, mbese uroye nk’uko bikorwa na FPR/DMI Kagame.
Mu kiganiro cy’uno munsi, turakomeza kudoma agatoki ku mvugo zigoreka amateka, hagamijwe gushimangira ko ubwoko ubu n’ubu ari ubwoko bw’abicanyi, ibyo bikaba bikorwa n’udutsiko two mu Batutsi no mu Bahutu.
DUHARANIRE UKURI TURWANYA IKINYOMA 04 05 2019
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
IMUNGU Y’IVANGURA IKOMEJE KWIGARAGAZA MU BANYARWANDA BAFITE UBUTEGETSI NO MURI BENSHI MU BABWIFUZA
Guhera tariki ya 6 Mata 2019, Abanyarwanda bo mu byiciro binyuranye bibutse ababo bazize ubwicanyi bunyuranye, by’umwihariko ubwataniranye n’igitero cya FPR ku Rwanda (01/10/1990) bugafata intera ihebuje muri Mata 1994, ndetse na nyuma yaho.
Leta ya FPR/DMI Kagame, yatangije icyumweru cyo kwibuka tariki isanzwe ya 7 Mata 2019, kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi. Yonyine. Bizira kwibuka Abahutu yarimbaguye mu bihe binyuranye.
Nta kuvangura, Rwanda Truth Commission/Komisiyo Ukuri Rwanda yibutse tariki ya 13 Mata 2019 jenoside yakorewe Abatutsi na jenoside yakorewe Abahutu, kimwe n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwazonze Abanyarwanda n’abaturanyi babo mu bihe binyuranye by’amateka y’u Rwanda.
Amashyirahamwe y’Abanyarwanda na yo yaributse, kandi biracyakomeje. Bidatunguranye, mu mpuzamashyaka yiyita P5, ikorerwamo na MRND/CDR na FPR/DMI, yashimangiye ivanguramoko rikomeye mu kwibuka.
Ubumwe n’ubwiyunge bishoboka gute hariho ivangura mu kwibuka ? Abavuga ko bahagurukiye impinduka mu Rwanda ni gute bayigeraho mw’ivangura ?
DUHARANIRE UKURI TURWANYA IKINYOMA 25 04 2019
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Mu gihe hasigaye hafi amezi 3 ngo ubutegetsi bwe bw’igitugu bwuzuze imyaka 25, tariki ya 7 Mata 2019, Perezida Paul KAGAME yayoboye imihango yo kwibuka ku ncuro ya 25 jenoside yakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ni ibihe bintu by’ingenzi byaranze ubwo butegetsi ?
Ikiganiro cy’uno munsi tugiye kurebera hamwe ibintu by’ingenzi byaranze ubu butegetsi bwa FPR/DMI Kagame ugereranije n'ubwabubanjirije bwo mu gihe cya Repubulika.
Mu gice cya 1, turumva uko ubwo butegetsi bwibona mu ndorerwamo yabwo, twifashisha igitangazamakuru Rwanda TV.
Mu gice cya 2, turatanga incamacye y’uko ubwo butegetsi bubonwa binyuze mu madarubindi y’abahanganye na bwo.
Abatumirwa : Sixbert MUSANGAMFURA na Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
DUHARANIRE UKURI TURWANYA IKINYOMA 11 04 2019
Paul KAGAME ati twatsinze Uganda incuro 3 naho Major RUTAYOMBA rwa FPR/DMI KAYUMBA ati intambara yabaye imwe gusa kandi twaguye miswi. Mbese KAYUMBA Nyamwasa wari uyoboye imirwano azaza kubyivugira ryari?
DUHARANIRE UKURI TURWANYA IKINYOMA 04 04 2019
Mu kiganiro bagiranye tariki ya 23/03/2019, Paul KAGAME urambye ku buperezida yibye yaratiye umukarabya François SOUDAN wa Jeune Afrique ko batsinze Uganda incuro eshatu. Nko gusobanura impamvu nyamukuru y’ubwumvikane bukeya bumaze imyaka irenga 3 hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Inkuru ya Jeune Afrique igisohoka, Radio Itahuka na yo yahaye urubuga Major Theogene RUTAYOMBA, aho Serge NDAYIZEYE yamubajje uko imirwano ya KISANGANI yagenze. Major Theogene RUTAYOMBA alias SEMANYENZI yasobanuye ko imirwano yabaye incuro imwe gusa, kandi ko ingabo zombi zaguye miswi, yirinda no kuvuga itariki, kandi ngo yari ahibereye.
Impamvu zo kubeshya ku ncuro z’imirwano yaba ari iyihe ? Kubera iki Brigadier General KAYUMBA NYWAMWASA (ni ryo ryari igarade rye icyo gihe) ataza kubyivugira kandi ari we wari uyoboye iyo mirwano yose ?
Umutumirwa : Jonathan Musonera
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
04/04/2019
Nyuma yo gukomatanyirizwa zikamburwa uburenganzira n'ibyangombwa by'ubuhunzi, impunzi z'Abanyarwanda zifashe zite magingo aya ?
Ikiganiro cy’uno munsi kiribanda ku ngingo ebyiri :
gusesengura ibibazo by’izo mpunzi muri rusange
kureba by'umwihariko uko zibayeho mu bihugu bikurikira : Congo zombi, Uganda, Malawi na Mozambique.
Umutumirwa : JDD TULIKUMANA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
28/03/2019
Dr Theogene RUDASINGWA arasesengura urwandiko Perezida MUSEVENI yandikiye Perezida KAGAME
Twibutse ko urwo rwandiko rwo kw'itariki ya 10/03/2019 rwamenyekanye tariki ya 19/03/2019, ubwo rwatangazwaga n'ikinyamakuru New Vision.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
23/03/2019
DUHARANIRE UKURI TURWANYA IKINYOMA 19 03 2019
Muri kino gice cya 2, tugiye gukomeza tureba impamvu « Kanywamusayi » Paul KAGAME (PK) yitwaje Seti SENDASHONGA (SS) yahitanye tariki ya 16 Gicurasi 1998, nyuma yo kumuhusha tariki ya 26 Gashyantare 1996.
Ese koko kuri ayo matariki yombi, « Kanywamusayi » PK yari yanganye na shebuja Yoweri K. MUSEVENI ? Ni iyihe mpamvu yatumye umwicanyi Paul KAGAME yongera kwikoma SS yahitanye ? Kwigamba kwica SS bihuriye hehe n’ikibazo cy’umwicanyi w’umujura René RUTAGUNGIRA ?
Turasoza dusesengura aho umuteremuko wa EAC ugeze.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
21/03/2019
IBISAZI BY’UMWICANYI PAUL KAGAME BIGEZE KU BUCE U RWANDA N’AKARERE KA EAC
Muri kino kiganiro, turagaruka ku bintu bitatu by’ingenzi bivugwa muri ino minsi :
1) Intambara y’ubucuruzi « Barihima » FPR/DMI KAGAME yashoje tariki ya 27/02/2019 ifunga imipaka hagati ya Uganda n’u Rwanda.
2) Kwivamo #1 : aho mu gufungura Umushyikirano wa 16, tariki ya 09/03/2019, « Kanywamusayi » KAGAME yeruye ko ari we wishe Bwana Seti SENDASHONGA, ngo kubera igitero ku Rwanda yateguranaga na Uganda.
3) Kwivamo #2 : aho na none kuri iyo tariki ya 09/03/2019, « Kanywamusayi » KAGAME yasutse amarangamutima yo gushengurwa n’ifungwa ry’umwicanyi ruharwa René RUTAGUNGIRA yita « umwana ».
Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uyobowe n’umwicanyi w’umusazi, aho ntugeze mu marembera ?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
15/03/2019
Tariki ya 4 Werurwe, Dr Theogene RUDASINGWA yasohoye inyandiko yahaye ino nyito :
U Rwanda rwafunze imipaka yarwo na Uganda mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka mu ntera
Nyuma yo gusesengura imizi y’ikibazo hagati ya Jenerali MUSEVENI na Jenerali KAGAME, Dr Theogene RUDASINGWA yatanze impanuro :
1. Hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo uwo mwuka mubi ureke gukomeza indi ntera hagati y’ibyo bihugu byombi.
2. Uganda ikwiye kwirinda icyaha Jenerali KAGAME urwaho rwo gushoza intambara.
3. Uganda n’u Rwanda bikwiye kureka gukomeza gushingira ububano w’ibihugu byombi kuri Jenrali MUSEVENI na Jenerali KAGAME.
4. Umuryango wa EAC wishyize mu bibazo mu gihe wemeye kuyoborwa n’umungu nka Jenerali KAGAME
5. Imyifatire ya Jenerali KAGAME irangwa n’urugomo mu baturanyi ifite aho ihuriye n’igitugu ayoboranye igihugu cye cy’u Rwanda. Ibyongibyo umuryango wa EAC wagombye kubibonamo ibibazo n’ibisubizo.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
09/03/2019
ABISHE MINISTRE W’INTEBE AGATA UWILINGIYIMANA BARAZWI BIDASHIDIKANYWAHO (IGICE CYA 2)
Tukimara kurangiza igice cya mbere cya kino kiganiro (21/02/2019), Abanyarwanda bamwe na bamwe bagize icyo bakivugaho.
Habayeho kugishima no gutanga inkuru zicyunganira, ariko hari n’abahagurukanye imizi n’imihamuro, baratukana, bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Uno munsi turakomereza inkuru aho twari tuyigeze, dusobanura ibikeneye gusobanurwa, dusubiza ibibazo byatugejejweho, tunarushaho gutanga ibimenyetso b’ibyo tubara.
Umutumirwa : Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
04/03/2019
Igice cya mbere
AMAKURU Y’INGENZI MU CYUMWERU CYASHIZE N’AYO KURI UNO WA MBERE
Igice cya kabiri
INKURU NYAMUKURU
UGOREKA AMATEKA YA VUBA (RADIO ITAHUKA) ASHOBORA KUGORORA AY’ U RWANDA AMAZE IMYAKA IBIHUMBI MAGANA ?Tuributange urugero kuri Radio ITAHUKA yashinzwe na bamwe muri twebwe. Yashinzwe tariki ya 25 Gashyantare 2012, ariko abayishimuse (barimo bamwe mubayishinze) bakomeje kubeshya ko yashinzwe tariki ya 29 Gashyantare 2012. Ikinyoma kigeretseho no gusiba ibiganiro byo mu mezi yambere yayo.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
25/02/2019
ABISHE MINISTRE W'INTEBE AGATA UWILINGIYIMANA BARAZWI BIDASHIDIKANYWAHO
Muri iyi minsi twakurikiye ibiganiro ndetse dusoma ibyanditswe ku rupfu rwa nyakwigendera UWILINGIYIMANA Agatha wari Ministiri w'intebe kugeza ku wa 7.4.1994.
Ikigaragara ni uko abamwishe, bagashinyagurira umurambo we, bakawukorera ibya mfurambi bamwambitse ubusa, n'ubu batarashirwa. Mbere y'urupfu bamwishe rugaragaza ubunyamaswa bwabo, izina rye bari bararihindanije mu binyamakuru byaje no kuba iciro ry'imigani kw'Isi yose.
N'ubwo ari ibigwari bitinya kwerura, basa n'aberekana ko yizize ngo kuko yateguraga kudeta yo gukuraho umubyeyi wabo Yuvenali HABYARIMANA. Mu bugoryi busobanura impamvu ingabo z'Igihugu zatsinzwe, barahindukira bati uwamurashe n'ubwo twari duhari ntitumuzi. Twebwe tuzi abamwishe n'ababatumye.
Nyakwigendera UA yagombaga gutanga ubutumwa bw'ihumure bugenewe igihugu cyose ariko yishwe adashoboye kugera kuri Radio Rwanda kubera gukumirwa n'ingabo zarindaga HABYARIMANA, ku mabwiriza ya Colonel Theoneste BAGOSORA.
Muri iki kiganiro turibanda ku buhamya bwinshi. Muri bwo, harimo ubwatanzwe mu rubanza rwa Colonel Theoneste BAGOSORA wari washimuse ubuyobozi bw'ingabo hagati y'ijoro ryo ku wa 6.4 kugeza ku wa 8.4.1994. Harimo kandi n'ubwatanzwe mu rubanza rwa Major Bernard NTUYAHAGA. Turifashisha n'ubushakashatsi bwakozwe n'abanditsi babikurikiye.
Iki kiganiro murakigezwaho na Joseph NGARAMBE hamwe na Sixbert MUSANGAMFURA.
21/02/2019
Igice cya mbere
AMAKURU Y’INGENZI MU CYUMWERU CYASHIZE N’AYO MURI INO MINSI 4 ITANGIRA ICYUMWERU
-Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bikomeje gushimangira ikinyoma cy’uko indege ya HABYARIMANA yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu (MRND/CDR).
-Abo muri MRND/CDR na bo bakomeje kujijisha ku rupfu rw’agashinyaguro bishe minisitiri w’Intebe Agata UWILINGIYIMANA.
-Ku Cyumweru tariki ya 10 za kuno kwezi kwa 2, Kagame Perezida Paul Kagame yimukiye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el Sisi ku ntebe y’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (UA/AU).
-Impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abatavuga rumwe na FPR/DMI Kagame zikomeje kuvugwaho byinshi.
-Umwuka uhumanye urakomeje hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda
-Inzara : ministre w’Intebe ngo yavumbuye inzara mu mashuri y'i Karongi ; MINAGRI ngo amagi aribwa n'abaturage batarenze 4%.
-Kaminuza y’u Rwanda : imihindukire mu kajagari irakomeje
Igice cya kabiri
INKURU NYAMUKURU :
MRND/CDR & FPR/DMI (Kagame & Kayumba): kuri ino tariki ya 14/02/2019, ishyaka UDR (Union Démocratique Rwandaise) rya Dr Paulin MURAYI na Aloys MANZI ryari kuba ryizihiza imyaka 5. Impuzamashyaka CPC yatumye rishingwa na yo yari kuba igiye kuzuza imyaka 5. Radio IMPALA (ya RNC na FDU) abo bombi bashimuse yari kuba imaze imyaka igera kuri 6.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
14/02/2019
Igice cya mbere
AMAKURU Y’INGENZI MU CYUMWERU TURANGIJE N’AYO KURI UNO MUNSI UTANGIRA ICYUMWERU
-Kagame uri kw’isonga mu guhumanya umwuka muri EAC yatorewe kuyiyobora
-Impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abatavuga rumwe na FPR/DMI Kagame zikomeje gusohoka
Igice cya kabiri (inkuru nyamukuru)
FDU NA P5 : IBIBAZO BISOBANUTSE BYA « IKONDERA LIBRE » N’IBISUBIZO BYA NYIRARURESHWA BYA BAHUNGA BA MRND/CDR (Igice cya 2)
-Ibibazo bya FDU-Inkingi mu kwibuka Abahutu bishwe na FPR/DMI
-Ibibazo by’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi na KAYUMBA Nyamwasa uregwa kuba kw’isonga mw’ batsembatsembye Abahutu.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
06/02/2019
INYANDIKO ZO GUTA MURI YOMBI ABAYOBOKE BA P5 (BARINGA) ZIRAVUGISHA AMANGAMBURE FPR/DMI KAYUMBA
Ejobundi tariki ya 29 Mutarama 2019, RFI yabaye iya mbere mu gutangaza ko Leta y’u Rwanda yasohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu mpuzamashyaka P5.
Muri izo nyandiko, isaba Afurika y’Epfo kohereza mu Rwanda KAYUMBA Nyamwasa yayigejejweho tariki ya 18/01/2019. Ni kuri iyo tariki kandi ministre w’Ingabo wa RDC yoherereje MONUSCO inyandiko iyisaba gufasha icyo gihugu gukumira ingabo za FDLR ngo zari mu nzira isanga iza P5.
Kugeza magingo aya, nta jambo turumva rivugwa na Jerome NAYIGIZIKI witirirwa kuyobora muri kino gihe iyo P5 tutahwemye kwemeza ko ari baringa.
Mu gihe P5 Baringa ikomeje kurangwa no kuruma gihwa, FPR/DMI Kayumba yo iri mu bikorwa byo guhakana ibyo iregwa : ngo ntiyigeze na rimwe ikorana na FDLR kandi nta migambi ifite yo kugaba ibitero ku Rwanda. Ibyo byavuzwe mu binyamakuru binyuranye no mw’itangazo iyo RNC Ishaje yasohoye mu Cyongereza tariki ya 28/01/2019.
Ese FPR/DMI Kayumba (RNC Ishaje) yaba koko itarigeze ishyira imbere umugambi wo gutera u Rwanda dukunze kwita Plan B ? Ese ko yihakanye MRND/CDR amanywa ava, abateruzi b’ibibindi n’abanywanyi ba FDU Inkingi bazasigara bayica iki ? Ese koko ziriya nyandiko mpuzamahanga nta mpungenge zikwiye gutera, nk’uko byumvikana muri FPR/DMI Kayumba ?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
31/01/2019
UTUNTU N’UTUNDI 29 01 2019 : AMAKURU Y’INGENZI MU CYUMWERU TURANGIJE N’AYO MU NTANGIRIRO Z'IKI
FPR/DMI Kagame ikomeje no gucyirana n’amateka y’Igihugu : isabukuru y’imyaka 58 ya Demokarasi na Repubulika yabaye ejo (28/01/2019 ntiyigeze inavugwa.
Ibihumbi by’Abakirisitu n’Abayobozi bakuru b’Igihugu bitabiriye iyimikwa rya Antoni Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali. Mw’ijambo rye yabwiye Kagame ati : « Muri impano Imana yahaye u Rwanda na Afurika ».
Irondabwoko muri Miss Rwanda 2019 ryambitse ubusa FPR/DMI Kagame. Ya « Ndi Umunyarwanda » yayo yamaze iki ?
FDLR (MRND/CDR) : ikinyamakuru Igihe cya FPR/DMI Kagame kiti « BAZEYE wari umuvugizi wa FDLR n’uwari ushinzwe iperereza baba baroherejwe mu Rwanda ». Ukwigiza nkana kwa FPR/DMI Kagame guhishe iki ?
FPR/DMI Kagame ikomeje kurega FPR/DMI Kayumba gutegura ibitero ku Rwanda ifatanije na FDLR (MRND/CDR). Ubutegetsi bwa RDC na bwo burabishimangira. Nk’uko tubibwirwa na RFI ejo n’uno munsi, JP Turayishimye wa RNC arabihakana. Nk’uko RFI imaze kubitangaza, FPR/DMI Kagame yasohoye impapuro zisaba ibihugu guta muri yombi abayobozi ba P5 barimo KAYUMBA Nyamwasa.
FDU NA P5 : IBIBAZO BISOBANUTSE BYA « IKONDERA LIBRE » N’IBISUBIZO BYA NYIRARURESHWA BYA BAHUNGA BA MRND/CDR (Igice cya 1)
INTEGO YACU NI YAYINDI : GUSINGIZA UKURI N'UBUTWARI TUNAMAGANA IKINYOMA N’UBUGWARI
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
29/01/2019
Kuwa 24 Mutarama 2019, ni bwo Perezida Felix TSHISEKEDI yarahiriye ko abaye perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nyuma y’amataora yaranzwe n’impaka.
Ababikurikiye hafi babonye intambara y’abaharanira inyungu z’ibihugu byabo bashakaga kuryanisha abaturage ba Kongo, bagamije gukomeza kuvoma ubukungu bw’icyo gihugu, mu gihe abandi bariho basubiranamo.
N’ubwo ari we mutoya mu karere, Perezida Joseph KABLIA yarushije benshi ubushishozi no kureba kure muri politike.
Icyo dukwiye guhanga amaso muri kino gihe : n’ubwo Kongo ihivanye neza muri ayo matora yari itegewemo, yinjiye mu rugamba rweruye rwa ba mpatsibihugu n’ibikoresho byabo mu karere no muri Kongo.
Muri iki kiganiro turasesengura iby’ayo matora, ingaruka zayo, n’ibirura birekereje gukomeza gusahura Igihugu ari na ko bimena amaraso.
Umutumirwa : Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
25/01/2019
UTUNTU N’UTUNDI 22 01 2019 : AMAKURU Y’INGENZI MU CYUMWERU TURANGIJE N’AYO KURI UNO MUNSI UTANGIRA ICYUMWERU
Uno munsi, tugiye kugaruka kuri izo ngingo zombi twibanzeho mu kiganiro cy’ubushize :
-Amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yambitse ubusa FPR/DMI ya KAGAME n’abamuhatse. Ayo matora ntiyasize kandi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika wiganjwemo n’abanyagitugu n’abasahuzi b’ibihugu byabo.
-Umubano ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Uganda. Nyuma yo kubata muri yombi, Uganda yahambirije abakozi 2 bakomeye b’ishami rya MTN rihakorera, ibaziza kuba mu bikorwa bibangamiye umutekano wayo. Abo bakozi ni Umufaransa Olivier PRENTOUT n’Umunyarwandakazi Annie TABURA.
2. AFFAIRE COLONEL PATRICK KAREGEYA
Ejo kuwa Mbere, Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwategetse Ubushinjacyaha kuba mu minsi 14 bwerekanye icyo bwakoze mu gukurikirana abantu 4 buzi neza kuva muri 2014 ko bahitanye nyakwigendera colonel Patrick KAREGEYA. Umucamanza yanongeyeho gushimangira ko hariho isano hagati y’abo bishi na Leta y’u Rwanda.
INTEGO YACU NI YAYINDI : GUSINGIZA UKURI N'UBUTWARI TUNAMAGANA IKINYOMA N’UBUGWARI
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
22/01/2019
UTUNTU N'UTUNDI 14 01 2019
AMAKURU Y’INGENZI YAVUZWE MU CYUMWERU TURANGIJE N’AYO KURI UNO MUNSI UTANGIRA ICYUMWERU
-Ibibazo by'u Rwanda n'ibihugu byo mu Karere (Burundi, Uganda, RDC)
-Amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC): ishyamba ni ryeru ku Karere?
INKURU NYAMUKURU
Affaire colonel Patrick KAREGEYA : FPR/DMI Kagame irakataje mu kwigwandika (kwigira victime), yifashisha igikangisho FPR/DMI Kayumba, ibyibutsa ukuntu yagiye ikoresha FDLR (umwe mu bana ba MRND/CDR)
Intego yacu ni ya yindi : GUSINGIZA UKURI N'UBUTWARI TUNAMAGANA IKINYOMA N’UBUGWARI
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
14/01/2019
AMAKURU ANYURANYE
-Muri Gabon, hageragejwe ihirika ry’ubutegetsi (kudeta)
-Muri RDC : amatora utamenya niba azashyira icyo gihugu mu nzira y’amahoro n’uburumbuke cyangwa se niba umuteremuko wacyo ukomeje
-Burundi vs Rwanda : icyuka kibi (ijambo rya PK ryo gusoza umwaka, Raporo y’impuguke za LONI ishyira mu majwi KN na P5, TR mu Imvo n’Imvano)
INKURU NYAMUKURU
Nyuma y’ikiganiro « RAPORO Y’IMPUGUGUKE LONI : IBINYOMA BYA KAGAME NA KAYUMBA BIRATWIKA U RWANDA, AKARERE NA AFURIKA » (TR, 05/01/2019), turakomeza gusesengura ukuntu P5 y’igihu inagana mu mutego w’ikinyoma cya KAYUMBA Nyamwasa.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
07/01/2019
RAPORO Y’IMPUGUGUKE LONI : IBINYOMA BYA KAGAME NA KAYUMBA BIRATWIKA U RWANDA, AKARERE NA AFURIKA
KAGAME na KAYUMBA ni impanga zashinze DMI yayogoje u Rwanda n’Akarere.
KAYUMBA yafatanije na MRND/CDR gusenya opposition (RNC na FDU).
KAYUMBA yabeshye Abanyarwanda ko agiye kugaba ibitero, bamuha amadolari, afindafinda ibyo yise ingabo, arangije nabyo arabisenya nkuko yashenye RNC.
KAYUMBA abeshya ko afashwa n’u Burundi, Uganda, South Africa, nk’uko yabeshyaga ko Tanzania yamufashaga. Ingaruka zabyo ni uko KAGAME yabisamiye hejuru, akaba ari byo akubitisha ibyo bihugu.
KAGAME afite umugambi w’intambara na Burundi na Uganda. KAGAME arakora ibishoboka byose ngo aharabike South Africa. KAYUMBA yamuhaye urwaho (opportunity) rwo kubona impamvu yo gutangiza/gukurura imvururu/ intambara muri DRC, Burundi, na Uganda.
KAGAME akeneye KAYUMBA na FDLR kuko bimuha impamvu zo kuguma ku butegetsi akoresheje gutera ubwoba no kwica Abanyarwanda no guteza imvururu/intambara mu Karere.
FPR/DMI (KAGAME na KAYUMBA), MRND/CDR baracyari muri logic ya politike, ideologie n'intambara bamenyereye...zavuyemo genocide, continuation ya dictatorship, intambara na instability mu Karere.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
05/01/2019
AMAKURU ANYURANYE
-Ishyaka ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2019
-Akagambane ka Perezida MACRON ku Banyarwanda kamaganywe na Dr TR mw'ibaruwa yasohoye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Ukuboza 2018
-Burundi : Perezida Pierre NKURUNZIZA yandikiye na none Perezida M7 asaba ko Umuryango w'Ibihugu bigize akarere ko muri Afurika y'Iburasirazuba ukoresha inama yihariye yo kwiga ku rugomo rw'u Rwanda (FPR/DMI Kagame mu mvugo yacu)
-RDC : amatora utamenya niba azashyira icyo gihugu mu nzira y’amahoro n’uburumbuke cyangwa se niba umuteremuko wacyo ukomeje
INKURU NYAMUKURU
Abamotsi ba FPR/DMI Kayumba baratakishwa n’uko twashoboye gusobanurira Abanyarwanda imiterere n’ubugome bya FPR/DMI.
INTEGO YACU NI YAYINDI : GUSINGIZA UKURI N'UBUTWARI TUNAMAGANA IKINYOMA N’UBUGWARI
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
31/12/2018
Dosiye y'indege ya HABYARIMANA : Dr Theogene RUDASINGWA ati Perezida MACRON na we agambaniye Abanyarwanda
Tariki ya 25 Ukuboza 2018, Dr Theogene RUDASINGWA yasohoye ibaruwa ifunguye yamagana ukuntu Perezida Emmanuel MACRON w’Ubufaransa yagambaniye Abanyarwanda.
Iryo yamagana ryakurikiye icyemezo abajuji Jean-Marc HERBAUT et Nathalie POUX basinye tariki ya 21 Ukuboza 2018, banzura ko baretse burundu ukurikirana abaregwaga ihanurwa ry’indege ya HABYARIMANA ry kw’itariki ya 6 Mata 1994.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
29/12/2018
DUKOMEZE GUSINGIZA UKURI N'UBUTWARI TUNAMAGANA IKINYOMA N’UBUGWARI: NKO KUBESHYA KO HABUZE IBIMENYETSO KW'IHANURWA RY'INDEGE YA HABYARIMANA
Igice cya 1
AMAKURU ANYURANYE YO MU CYUMWERU GISHIZE NO MU NTANGIRIRO Z’IKINGIKI
-Ubutumwa bwo kwifuriza Noheli nziza
-FDLR mu ngorane zikomeye kandi zidatunguranye
-EAC mu marembera ?
-FPR/DMI Kayumba yibagiwe ko RNC yujuje imyaka 8, na ko RNC yari kuba yarujuje imyaka 8 tariki ya 12/12/2018 (Rda Briefing hasigaye KN wenyine kuri 4 bayanditse, abashinze RNC basigaranye KN na escort we JPT n'abateruzi 3)
-Ikondera: ku rupfu rwa Perezida Gerigori KAYIBANDA (M7 yise réactionnaire, Dr TR akamuvuguruza)
-Ifoto ngo y’umunsi : major NTUYAHAGA anezerewe i Mutobo
Igice cya 2
INKURU NYAMUKURU
Nk’uko tumaze kubisoma muri tweet ya Dr Richard SEZIBERA, ministiri ushinzwe Ububanyi n’amahanga wa Leta ya FPR/DMI Kagame, abajuji Jean-Marc HERBAUT na Nathalie POUX ngo bapfundikiye burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA abaregwaga iryo hanurwa nta n’umwe ugomba gushyikirizwa urukiko ngo kuko nta bimenyetso bihagije. Leta ya FPR/DMI Kagame ngo yakiriye neza icyo cyemezo. Bite kuri FPR/DMI Kayumba ?
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
24/12/2018
Uno munsi kuwa Gatandatu tariki ya 15/12/2018, Dr Theogene RUDASINGWA yasohoye ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida MUSEVENI wa Uganda.
Tugiye kureba ibikubiye muri iyo baruwa ifunguye. Bimwe mu bibazo turibusubize:
Ese imyumvire ya Perezida MUSEVENI ku bibazo by’u Rwanda n’U Burundi iraha amahirwe amahoro arambye ibyo bihugu n’akarere bikeneye ? Ni iki cyakorwa ?
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
15/12/2018
Igice cya 1
AMAKURU Y’INGENZI YO MU CYUMWERU GISHIZE NO MU NTANGIRIRO Z’IKINGIKI
1. Inkuru Radio Ishakwe yibanzeho mu cyumweru gishize
2. Leta ya Afurika y’Epfo yihanije Leta ya FPR/DMI Kagame
3. Nyuma yo gukozwa n’isoni n’abo kwa RWIGARA, FPR/DMI Kagame yongeye gukora ikinabucengezi mu karere ka Gisenyi KAYUMBA Nyamwasa yigeze kuyogoza
4. Kuri FB harahita inkuru zibutsa jenoside yakorewe Abahutu muri 1996 mu cyahoze cyitwa Zayire (MRND/CDR zinyuranye ziranumye ngo zitibutsa uruhare rukomeye rwa KN)
5. Dr Denis MUKWEGE yizeye ko Igihembo Nobel yahawe kizatuma amarorerwa abagore bakorewe amenyekana hakaboneka n’igisubizo kirambye. Aributsa ko Mapping Report isinziriye mu tubati
Igice cya 2 : Inkuru nyamukuru
UKURI N'UBUTWARI BY’ABO KWA RWIGARA BYASHYIZE IGITUTU KURI FPR/DMI KAYUMBA IRANGWA N’IBINYOMA N'UBUGWARI
Kuba gashoza ntambara mu Rwanda no mu karere bya KAGAME byaba biganisha mu zindi ntambara?
Ibihugu bya Uganda na Tanzaniya bihagaze he (position) kuri icyo kibazo ?
Russia na China? USA na UK?
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
08/12/2018
Nyumay’igifungo ngo cy’agateganyo kibarirwa ku mwaka umwe na nyuma yo kugirirwa na Perezida Paul KAGAME imbabazi batamusabye, isomwa ry’urubanza rwa Mme ADELINE MUKANGEMANYI RWIGARA n’umukobwa we Diane RWIGARA ryarangiye uno munsi bagizwe abere.
Ni irihe somo Adeline na Diane basigiye Abanyarwanda, muri bino bihe ukuri n’ubutwari ari indangagaciro benshi batezutseho ?
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
06/12/2018
Igice cya 1 : Amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru turangije
-Iby’abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo bameneshejwe ku ngufu bigeze hehe ? FPR/DMI Kayumba na za MRND/CDR zombi zaba zikomeje kuruma gihwa ?
-Iby’urubanza rw’abakekwa kwivugana Perezida Melchior NDADAYE bigeze he ?
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru
Turakomeza gusesengura amagambo acurikiranye y’abateruzi b’ibibindi CONDO, BAHUNGA na NDAYIZEYE, kuva MINAFFET wa SA, Madamu Lindiwe SISULU, atamaza KAYUMBA Nyamwasa tariki ya 12/11/2018, agahishura ko yatangajwe no kumva amusaba kumusayidira kugirana imishyikirano na Paul KAGAME wahushije kenshi kumwica.
Plan B yagiye hehe ? Aho ntiberekanye ko bamanitse amaboko nk’uko twabisesenguye ? Ibitangazamkuri bya FPR/DMI Kayumba na MRND/CDR byaba se noneho byarafashe imvugo kuri FPR/DMI ijyanye n’uko kuntu bamaze iminsi bamutakambira ngo bashyikirane ? Kuki Jenerali KAYUMBA Nyamwasa akomeje kwihisha, kandi ari we wabonanye rwihishwa na M. SISULU ?
Umutumirwa :Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
04/12/2018
Igice cya 1 : Amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru turangije
-Kumeneshwa ku ngufu kw’abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo : FPR/DMI Kayumba na za MRND/CDR zombi zikomeje kuruma gihwa
-Bane mu bakekwa kwivugana Perezida Melchior Ndadaye barafashwe
-Rugali rwa MRND/CDR yo muri RNC ishaje (FPR/DMI Kayumba) yizihiwe mu bikorwa bya gitindi yahawe na KAYUMBA Nyamwasa
Igice cya 2 : inkuru nyamukuru
Kuva havumburwa tariki ya 12/11/2018 ko KN na P5 basega imishyikirano rwihishwa na FPR/DMI Kagame, FPR/DMI Kayumba na MRND/CDR zombi bakomeje kugira ingorane zo gusobanurira abo batse imisanzu ya Plan B.
Ni gute FPR/DMI Kayumba yasega rwihishwa FPR/DMI Kagame iyo mishyikirano, ari na ko Radio Itahuka idahwema kwita Kagame uwicanyi, umusazi, umujura n’ibindi ? Kujijisha ?
Jenerali KAYUMBA Nyamwasa ntabwo ari we ugaragara ngo asobanure irengero ry’imisanzu yatse, abayitanze bagategereza urugamba bagashoberwa. « Impfubyi za HABYARIMANA » (CONDO na BAHUNGA) zizakomeza kumukingira ikibaba kugeza ryari ?
Uno munsi turasesengura ukwiregura kwa P5 byakzwe na Gerivazi CONDO na Yusitini BAHUNGA tariki ya 17, ibindi tukaba tuzakomeza kubivugaho mu biganiro bitaha.
Umutumirwa :Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
26/11/2018
Ni gute impunzi z'Abanyarwanda n’impinduka mu Rwanda bagambaniwe na MRND/CDR zinyuranye (FDLR, FDU, CONDO), na FPR/DMI zombi (KAGAME & KAYUMBA), na KABILA n’Umuryango Mpuzamahanga ?
Si ubwambere tuvuze ku bugambanyi bukorerwa impunzi z’Abanyarwanda n’impinduka icyenewe mu Rwanda. Ibiganiro byinshi twakoze kuri icyo kibazo bifite inyito zivugira ubwazo. Zimwe mu ngero zo muri uno mwaka turimo:
1) “IBIBAZO BY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA NYUMA YO KUGAMBANIRWA NA FPR/DMI” (07/02/2018);
2) “KUKI IMPUNZI Z'ABANYARWANDA ZIBA MURI KONGO ZAGIZWE INGARUZWAMUHETO?” (23/11/2018).
Mu kiganiro cy’uno munsi turinjira mu mizi y’ubugambanyi, dushimangira ko mu babukora harimo n’abamaze imyaka babeshya ko bazifite mutima izo mpunzi n’impinduka mu Rwanda.
Turibusengure kandi impamvu benshi muri abo bagambanyi bahugiye mu gucuruza “umucunguzi mushya” KAYUMBA Nyamwasa, birinda gutangaza inkuru y’icyurwa ku ngufu ry’abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo.
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
24/11/2018
Tumaze igihe twumva amarira n’imiborogo biturutse ku mpunzi z’Abanyarwanda bashyizwe mu nkambi zinyuranye, nyuma y’uko mu mwaka w’2014 umutwe FDLR ufashe icyemezo cyo kurambika intwaro hasi, igice cy’abasirikare bawo n’imiryango yabo kikaragizwa Leta ya Kongo na SADC na MONUSCO.
Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Serafina MUKANTABANA, yatangaje ko Leta ya Kongo imaze kugeza mu Rwanda ku ngufu igihiriri cy’abageze kuri 746, nyuma y’uko itariki ntarengwa ya 20 Ukwakira 2018 irenze bataribwiriza.
Ngo abaje ni abaturutse mu nkambi za Walungu, Kanyabayonga, ngo higeretseho n’izaturutse Lisala, mu ntara ya Equateur ngo zitari zizwi na Leta y’u Rwanda. Ngo abo Banyarwanda bagejejwe mu gihugu cyabo bafite ubwoba, ngo barahumurizwa, bageze aho bacinya akadiho.
Nyuma yo kwakira abaturutse mu nkambi ya Walungu na Kanyabayonga, Serafina MUKANTABANA avuga ko hategerejwe abagera kuri 839 bari mu nkambi izwi ya Kisangani.
Muri kino kiganiro, turasesengura amavu n’amavuko y’icyo kibazo cy’izo mpunzi. Hakorwa iki kugira ngo ikibazo cy’impunzi kirangire burundu ?
Umutumirwa : Jean de Dieu TULIKUMANA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
23/11/2018
1. Leta ya Afurika y’Epfo ifite inyungu mu guhembera umubano n’u Rwanda cyangwa izakomeza kubika umwicanyi uyihenze wayijeje byinshi agakora ubusa ? (RUDASINGWA)
2. FPR/DMI Kayumba yabeshye MRND/CDR (CONDO & abateruzi na FDU/FDLR) n’abandi Banyarwanda ko agiye kugaba igitero. Abantu batanze imisanzu, igitero kirabura. (MUSONERA)
3. FPR/DMI Kayumba na MRND/CDR (CONDO & abateruzi na FDU/FDLR) bafashije FPR/DMI Kagame gusenya opposition, basigara bambaye ubusa. Ni iki baheraho bakwiza ko FPR/DMI Kagame ikeneye gushyikirana n’abatsinzwe? (RUDASINGWA)
4. Top Commanders KN yitaga abe (Emmanuel NKUBANA, Mike RWALINDA, Apollo RUBAGUMYA, etc) bakoreraga FPR/ DMI Kagame barangije operation bisubirira mubabohereje. Abasigaye nka MICOMBERO umushinga wo kuyobya opposition bari kuwunononsora bafatanyije na KAYUMBA Nyamwasa, Gerivazi CONDO n’icyo bita P5. (MUSONERA)
5. Raporo y’ibanga ya TPIR/ICTR imaze kujya hanze, FPR/DMI Kayumba na MRND/CDR (CONDO & abateruzi na FDU/FDLR) bararuciye bararumira. None nyuma y’uko Leta ya Afurika y’Epfo ihishuye umugambi wa FPR/DMI Kayumba wo kwinginga FPR/DMI Kagame ngo bashyikirane, KAYUMBA yategetse abateruzi bashishimuye shishi itabona ibaruwa ngo ya P5 (13/11/2018), mu rwego rwo kwitanguranwa basobanura iy'urukozasoni ya P5 yo kuwa 20/07/2018. Mbese ubundi ni imishyikirano barimo koko cyangwa ni ugusaba imbabazi ? Hari ikindi kibategereje usibye guhabwa inkwenene no kwozwa ubwonko i Mutobo? (RUDASINGWA)
Abatumirwa : Theogene RUDASINGWA na Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Ihurizo nyamukuru: « Kurandura burundu MRND-CDR na FPR-DMI Systems »
Ibyo birasaba « Innovations mu Kwubaka Sosiyete Nyarwanda nshya ».
UBURYO BWO KUBIGERAHO / STRATEGY:
Intekerezo / ideology
Ubukangurambaga na Gahunda inoze / Mobilization and organization
Dipolomasi / Diplomacy
Ikibazo cy’igisirikare / The military question
Twibutse ko iki ari igice cya 5 twakibasezeranije ubwo duherutse ikiganiro gisoza ibiganiro 4 tumaze imnsi tubagezaho buri wa Gatandatu, kuri ino saha, guhera kuwa Gatandatu tariki ya 13/10/2018.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
10/11/2018
Muri kino kiganiro, turibwibande kuri zino ngingo zikurikira :
Kuki u Rwanda ruhora mu ntambara?
intambara iramutse itangiye yaba ifite ishingiro? Amasomo ya 1959, 1973, 1990, 1994
Abatangiza intambara bayitsinda bate?
Ese abanyarwanda bakeneye indi ntambara? Ese biteguye bate kuyirwana?
Twibutse ko iki ari igice cya 4 cy’ibiganiro 4 twabasezeranije bihita buri wa Gatandatu, kuri ino saha, guhera kuwa Gatandatu tariki ya 13/10/2018.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
03/11/2018
Muri kino kiganiro, turibwibande ku ngingo zikurikira :
Rwanda-Uganda
Rwanda - Burundi
Rwanda- DRC
Kagame yungutse iki mu kuba Chairman wa African Union ?
Kagame na China, Russia, India
Kagame na America/UK
Twibutse ko iki ari igice cya 3 cy’ibiganiro 4 twabasezeranije bihita buri wa Gatandatu, kuri ino saha.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
27/10/2018
IBIBEMBE BYA POLITIKE YA FPR/DMI KAGAME BYANASABITSE OPPOSITION NYARWANDA
Muri kino kiganiro, turibwibanda ku ngingo zikurikira :
Kagame agamije iki mu kurekura infungwa?
Ivugurura rya Guverinoma (Cabinet Reshuffle) ntacyo ihindura mu miterere y’igitugu cya FPR/DMI Kagame ;
Opposition mu gihugu, hanze yifashe ite?
Twibutse ko iki ari igice cya 2 cy’ibiganiro 4 twabasezeranije bihita buri wa Gagandatu, kuri ino saha.
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
20/10/2018
Ibinyamakuru biherutse gushyira ahagaragara Raporo ya TPIR/ICTR ku bwicanyi bwa FPR/DMI. Muri kino kiganiro, turibwibande ku ngingo zikurikira:
Ihanurwa ry’indege n’ababigizemo uruhare ;
ubwicanyi n’ababigizemo uruhare bakagororerwa ;
Kuki iryo perereza na raporo byanizwe ?
Kino ni igice cya mbere muri bine biteganijwe buri wa Gatandatu. Ibindi bice bitatu bizakurikiraho :
Igice cya 2 (20/10/2018) : Byifashe bite mu gihugu mu bukonde bwa KAGAME na FPR/DMI ?Igice cya 3 (27/10/2018) : Diplomacy mu karere, Africa n’urubuga mpuzamahanga
Igice cya 4 (03/11/2018) : Ikibazo cy'intambara mu Rwanda
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
13/10/2018
Abanyarwanda benshi bari bamaze kwizera ko imfungwa za politike zigiye kurekurwa igihiriri, nyuma y’uko Victoire Ingabire Umuhoza na Kizito Mihigo bafunguwe mbere yo kurangiza igifungo cyabo, na nyuma y’uko Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara barekuwe by’agateganyo ngo bakomeze kuburana batari muri gereza.
Bidateye kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwahamagaye igitaraganya Victoire Ingabire Umuhoza, rusohora n’itangazo riteye kwibaza ibintu byinshi, rica amarenga, rikanashimangira ko imbago ziherekeza irekurwa ry’izo mfungwa ziriho zigenda zibasatira kurushaho.
Umutumirwa : Sixbert Musangamfura
Uwateguye ikiganiro : Joseph Ngarambe
10/10/2018
Guhera kw’italiki ya 1/11/2017, Radio yanyu, Radio Ishakwe, yatangiye kubagezaho ikiganiro twise : « Ni iki cyatumye ingoma z’Abahutu zimara imyaka itarenze 32 mu gihe ingoma ya cyami ntutsi nyiginya yo yamaze imyaka irenga 400 ».
Icyo kiganiro, nk’uko abadukurikiye mwabyiyumviye, kandi muri benshi, cyabaye imbarutso yo gusesengura amateka n’imiterere ya politiki tuyivuye mu mizi, yaba yari iyobowe n’indatwa ntutsi cyangwa iyobowe n’indatwa mputu. Nyuma y’amezi 11 tuganira, ubu ni igihe cyo kwanzura tukavuga ibibazo by’ingutu biranga ubutegetsi nyarwanda uko bwakurikiranye kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu, tukanashakira hamwe umuti ukwiye.
Ibyo bibazo akaba ari byo tuzaheraho mu biganiro byacu bitaha, duteganya kuzabagezaho buri cyumweru, tukazabisoza tubamurikira umushinga wa politiki w’ishyaka ryacu, Ishakwe -RFM.
Mu kiganiro cy’uyu munsi, abatumirwa bacu, Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA,baratwibutsa ingingo z'ingenzi twagiye tuganiraho, bakomoze no ku bibazo biremereye bigomba gushakirwa umuti bidatinze, n’amasomo Abanyarwanda bakagombye kuba baravanye mu makuba banyuzemo mu bihe bitandukanye.
Abatumirwa : Eugne NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
27/09/2018
Muri kino gice cya 4, turasoza ijambo Bwana Jonathan MUSONERA (JM) yagejeje kuri Bureau y’Ihuriro Nyarwanda RNC, ukuyemo Umuyobozi mukuru, Dr Theogene RUDASINGWA (Dr TR). Turi bwumve kandi n'ibyagiye bivugwa n'abo bagize iyo Bureau.
Twibutse ko iryo jambo ryo kuya 21/05/2016 ryaje ryunganira iryo Dr TR yari yagejeje ku bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC tariki ya 23/04/2016, ijambo rirerire ryerekanaga ukuntu RNC igeze aharindimuka.
Twibutse kandi ko iki kiganiro tumaze kubagezaho mu bice 4, cyaje gihagurukiye kugaya ibikubiye mu kiganiro FPR/DMI Kayumba yahitishije tariki ya 20/07/2018, ikiganiro cyari gifite inyito « ABANYARWANDA BARIFUZA IMPINDUKA VUBA NABWANGU ARIKO NTABWO BIKORWA MU KAJAGARI ».
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
21/09/2018
Abenshi bayumva cyangwa bakayivuga batazi ibiyikubiyemo. Bagacira urubanza abayanditse batazi icyatumye yandikirwa Umwami MUTARA RUDAHIGWA na VICE-GOUVERNEUR GENERAL, bakirengagiza kandi n’igihe u Rwanda rwari rugezemo. Yemwe hari abavuga ko ariyo yazanye ikibazo cy’amoko mu Rwanda rutakirangwagamo mbere, ngo ikaba n’intandaro ya Revolusiyo yo muri 1959 n’itsembabwoko ry’Abatutsi ryo muri 1994.
Radio Ishakwe irashaka kuyibamurikira no kuyibasesengurira ngo mumenye ishingiro, imvo n’imvano yayo. Turasuzuma n’izindi nyandiko zayibanjirije nka “Mise au point” yanditswe n’Inama nkuru y’igihugu n’izayikurikiye nk’iyanditswe n’indatwa z’Abatutsi b’Abagaragu b’Umwami.
Manifeste y’Abahutu yakiriwe ite? Ni iki cyabujije izo ndatwa zombi, ko zose zari zifite ibibazo bizibangamira, guhura by’intwari ngo ziganire ku bibazo byazo maze zinashake n’ibisubizo? Ni izihe mbaraga buri ruhande rwari rwizeye? Ni izihe ntege nke zitatekereje? Byaje kugenda bite kuri buri ruhande ugereranije n’ibyifuzo byarwo? Twabikoramo ayahe masomo muri kino gihe? Ngizo ingingo zimwe Radio Ishakwe yifuza kubaganirira uyu munsi.
Abatumirwa: NKIKO Nsengimana na NDAHAYO Eugène
Uwateguye ikiganiro: NGARAMBE Joseph
12/09/2018
Mu kiganiro cy’uyu munsi, abatumirwa bacu, Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA, barakomeza ikiganiro twise « Ibinyoma bya FPR/DMI ku imvo n’imvano y’ubwicanyi karande mu Rwanda ». Hari kuwa Kane, itariki ya 11 Nyakanga 2018.
Icyo gihe, bifashishije amateka, berekanye uko ububasha buhebuje Uwami yari afite n’uko yabukoreshaga, uko ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda Cyami yari yubakiyeho ikanashimangirwa n’Ubuhake n’Uburetwa, uko kwica na « intrigues politiques » hagati y’imilyango Cyami yari ishingiyeho, nk’ibyabereye i MBIRIMA na MATOVU no ku RUCUNSHU, bifite uruhare rukomeye mu guhembera no kwimika uwo muco wa « violence politique » wokamye u Rwanda kugeza na n’ubu.
Uyu munsi abatumirwa bacu baragaruka ku kinyoma cya FPR/DMI ko Impunzi zose zari hanze muri 1990 zari zigizwe n’Abatutsi birukanywe na Revolisiyo yo muri 1959.
Baraboneraho n’umwanya wo kugaragaza uruhare rwa buri ruhande mu bwicanyi n’imvururu zabaye muri 1959.
Byongeye kandi, bafatiye ku byabereye ku RUCUNSHU, baragaraza uko ibirango (symboles) bya Cyami byagiye bita agaciro bigatuma Abahutu batinyuka kuvuga, kandi revendications zabo zikaba zari zifite ishingiro.
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA,
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
30/08/2018
FPR/DMI Kayumba izwiho kuba kabuhariwe mu kubeshya ibya Plan B iratunga agatoki FLN ya ba Sankara (2018) igereranya na FDLR ya ba Laforge Fils Bazeye (2012)
Muri kino gice cya 3, tugiye gukomeza twumva uko Bwana Jonathan MUSONERA (JM) yashoje ijambo rye ryo kuwa 21/05/2016, aburira abagabo 4 baje nyuma yaho gutazirwa akazina k'abateruzi b’ibibindi.
Mu magambo asobanutse, JM yabasabye kwibuka ko bari mu rwego rukuru (Bureau) rw'Ihuriro Nyarwanda RNC, bakaba bagombye kubizirikana babungabunga ubusugire bwaryo bwari bugeze aharindimuka biturutse ku mikorere y'agatsiko ka FPR/DMI Kayumba Nyamwasa.
Yabahishuriye kandi ko atazihanganira na gato ko FPR/DMI Kayumba ikomeza kubiba umwiryane mw’ishyaka no gucuza Abanyarwanda utwabo, ibabeshya urugamba rutazwi n’ubuyobozi bw’ishyaka kandi runyuranije n'amatwara yaryo, cyane cyane ku birebana n'inzego z'umutekano.
Twibutse ko ibyo uwo JM yashinjaga FPR/DMI Kayumba ari nabyo Umuhuzabikorwa mukuru, Dr Theogene RUDASINGWA (Dr TR), yari yararegeye tariki ya 23/04/2016 abashinze Ihuriro Nyarwanda RNC (barimo Dr TR, JM na Joseph NGARAMBE).
Twongere twibutse kandi ko kino gice cya 3, kimwe n’ibindi 2 byakibanjirije, gisobanura amateka y’uburiganya FPR/DMI Kayumba ihuje cyane na FPR/DMI Kagame.
Ukurikira kino kiganiro, arasobanukirwa kandi kurushaho impamvu yatumye Radio Itahuka yahubukiye kwamagana FLN ya ba Sankara, mu kiiganiro « « ABANYARWANDA BARIFUZA IMPINDUKA VUBA NA BWANGU ARIKO NTABWO BIKORWA MU KAJAGARI » cyahise tariki ya 20 Nyakanga 2018.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
29/08/2018
FPR/DMI Kayumba izwiho kuba kabuhariwe mu kubeshya ibya Plan B iratunga agatoki FLN ya ba Sankara (2018) igereranya na FDLR ya ba Laforge Fils Bazeye (2012)
Mu kiganiro cy’uno munsi, turibanda ku ijambo rikomeye umwe ba bashinze RNC, Jonathan MUSONERA, yagejeje ku bantu 4 bari bagize Bureau ya RNC, barimo 3 bashinze iryo shyaka:
Jerome NAYIGIZIKI (Umuhuzabikorwa wungirije wa 1, umwe mu bashinze RNC);
Gervais CONDO (Umuhuzabikorwa wungirije wa 2, umwe bu bashinze RNC);
Emmanuel HAKIZIMANA (Umunyamabanga mukuru, umwe mu bashinze RNC);
Corneille MINANI (Umubitsi mukuru, umwanya wamuheshaga uburenganzira bwo kuba mu nama y'abashinze RNC).
Mwiyumvire ukuntu iryo jambo Jonathan MUSONERA yavuze kw’itariki ya 21/05/2016 rishimangira iryo Dr Theogene RUDASINGWA (na we uri mu bashinze RNC) yavuze kw’itariki ya 23/04/2016, by’umwihariko ku bijyanye na Plan B ihubukiwe. Bombi barahuriza ku kibazo KAYUMBA Nyamwasa n’agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi bahoze muri APR bari bateye imibereho y'Ihuriro Nyarwanda RNC.
Iki iganiro twagikoreye kwerekana ko FPR/DMI Kayumba ishishwa nabi rwose iyo yikoma abandi kuri icyo kibazo cy'urugamba, no gukomeza kandi kuburira Abanyarwanda ko na yo ntaho itaniye na FPR/DMI Kagame.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
20/08/2018.
Tariki ya 7 Kamena 2018, Perezida w’u Burundi Petero NKURUNZIZA yatangaje ko ataziyamamariza manda ya 3 mu mwaka w’2020. Kandi itegeko nshinga ryari ryaravuguruwe ku buryo iyo abishaka, yashoboraga kwiyamamaza kugeza 2034.
Tariki ya 8 Kanama 2018, abinyujije ku muvugizi wa Guverinoma Lambert MENDE, Perezida wa RDC Joseph KABILA yatangaje ko manda ye irangirana n’uno mwaka turimo, nk’uko biteganywa n’Itegekoshinga.
Abari biteze intambara yo kurwanya Kabila aramutse yiyamamaje, bazabigenza gute ?
Amaherezo y’abagishaka gutsimbarara ku butegetsi mu Biyaga Bigari amaherezo yabo ni ayahe ?
Umunyagitugu Paul KAGAME ushaka kuyobora kugeza 2034, ibihe ntibyaba biriho bimusiga, ku buryo ndetse bishobora kubyara imivu y’amaraso.
Umutumirwa : Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
10/08/2018
Mu kiganiro bwana Karoli Ntahontuye NDEREYEHE yakoranye na Radio Inkingi y'ishyaka rye, yavuze urutonde rw'imiryango ya politiki n'imitwe ikoresha imbunda FDU-Inkingi yagiye ishyikirana nayo. Icyo kiganiro cye cyari gifite iyi nsanganyamatsiko: "Ngo ese koko FDU-Inkingi yanze gukorana n'abandi?"
Bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa FDU Inkingi baremeza ko iyo mishyikirano itigeze ibaho mu rwego rw'ishyaka. Hari abantu mu bayobozi, ku giti cyabo, bari bafite ibirenge, indangagaciro, intekerezo n'imyumvire bya FDLR, ariko bakabarizwa muri FDU Inkingi ku manywa, bwakwira bagakorera urwo rugaga. Baganira na bagenzi babo, bakibeshya ko habaye imishyirano hagati y'imiryango ya politiki.
Muri iki kiganiro, Radio Ishakwe yatumiye Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga mukuru w'Ishakwe Rwanda Freedom Movement, akaba ari mu nkomarume zanshinze FDU Inkingi, akanayibera Komiseri ushinzwe Ububanyi n'amahanga kuva ishingwa kugeza muri Nzeri 2014, ubwo yayisezeragamo.
Murakigezwaho na Joseph Ngarambe.
01/08/2018
FPR/DMI Kayumba izwiho kuba kabuhariwe mu kubeshya ibya Plan B iratunga agatoki FLN ya ba Sankara (2018) igereranya na FDLR ya ba Laforge Fils Bazeye (2012)
Kuwa Gatanu ushize (20/07/2018), Radio Itahuka yikomye bikomeye umutwe wa gisirikare FLN uvutse vuba aha, iwuziza kwivuga ibigwi mu bitero bya Nyabimata (Akarere ka Nyaruguru).
Bimwe mu birego byasohowe n’iyo Radio bigaragara ko ubu ihengamiye kuri FPR/DMI Kayumba (RNC ishaje): gukwiza ibihuha, gutanguranwa, akajagari, kutamenya gushyira hamwe, kutitwararika imirongo migari.
Muri kino gice cyambere cy’ikiganiro, turagaruka kuri bimwe muri ibyo birego. Turibwibutse kandi ko mbere yo gutanga amasomo, FPR/DMI Kayumba (RNC ishaje) ikwiye ahubwo kwisuzuma ubwayo, ikamenya igitumye iri mu kaga.
Nta gihe tutamaganye ingeso yo “gushitura” yangije bikomeye urugamba rugamije guhirika FPR/DMI Kagame. Turibunasesengure aho ubufatanye bwayo na MRND/CDR bugeze. Mbese gukwena FDLR ntibyazonze abateruzi b'ibibindi?
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
26/07/2018
Amakuru atugeraho, ni ay'ihohoterwa ku buryo bunyuranye ndetse n'iyicwa ry'abaturage bo mu bwoko bw'Abahutu, ngo kubera ibitero bya by'inyeshyamba. Ibyo birabera mu turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n'u Burundi. Ndetse yemwe no hagati y'igihugu, nk'ahahoze hitwa i Gitarama.
Aya amahano akungurira igihugu (n'abayakora), aributsa Abanyarwanda benshi amateka mabi. Ingero:
-1963-67: ubwicanyi ku ngoma ya MDR-Parmehutu bwagiye bukorerwa Abatutsi nyuma y'ibitero by'Inyenzi);
-1973: Abatutsi b'Abanyarwanda baryozwa ibyakozwe n'agatsiko k'Abatutsi b'i Burundi (kabikorera Abahutu baho);
-1990-1994: Abatutsi n'abatavuga rumwe na MRND/CDR baryozwa ibitero bya FPR/DMI.
FPR/DMI yashyekewe no kurimbura abaturage kuva uroye mu mwaduko wayo, ntitinya no kwigamba ubwicanyi ikorera Abaturage, ihamya ko buzarushaho gukomera.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
17/07/2018
Imivu y’amaraso, amarira, imiborogo, ubuhunzi n’amakimbirane akunze kuranga Abanyarwanda bisa n’ibyabaye indangamuntu y’igihugu cyacu.
FPR/DMI yigisha ko iyo mivu y’amaraso ari iy’ejobundi muri 1994, 73, 63, 59 gusa. Icyo kinyoma-karemano yagitamitse Isi yose n’Abanyarwanda batazi amateka yabo, uhereye ku rubyiruko, na bo bakabimira bunguri.
Muri iki kiganiro, Abatumirwa bacu, Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA, baradufasha gusobanukirwa aho iyo « violence politique » (ubwicanyi) yaturutse, n’uko yagizwe imwe mu nkingi z’ubutegetsi bwa Cyami, Repubulika zikaza gukomeza uwo muco kugeza na n’ubu ubwo usanga hari abagereranya Perezida Kagame n’umwami Rwabugiri wicaga atitangiriye itama kandi adatoranyije, kabone n’iyo waba umubyeyi we, umugore we, umwanzi we, icyegera cye, cyangwa Rubanda.
Nta butegetsi bushobora kuzakemura ibibazo by’U Rwanda no kuzunga Abanyarwanda butabanje gushyira hanze ukuri kose kuri iyo « violence politique » bamwe bitirira Abahutu, abandi bakayitirira Abatutsi.
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nkiko NSENGIMANA,
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
11/07/2018
ISABUKURU Y'UBWINGENGE : IHWA MU KIRENGE CYA FPR/DMI NA MRND/CDR
Ku Cyumweru gishize, tariki ya Mbere Nyakanga 2018, Abanyarwanda bamwe bibutse isabukuru ya 56 u Rwanda rubonye ubwigenge.
Itariki nk’iyo ikomeye mu mateka y’ibihugu, ubutegetsi bw’u Rwanda bumaze imyaka myinshi ruyirengagiza.
Ku gihe cya MRND/CDR, iyo tariki y’imena yari yarasimbujwe itariki ya 5 Nyakanga, umunsi jenerali majoro HABYARIMANA yigzbije u Rwanda.
FPR/DMI yabwigabije tariki ya 4 Nyakanga 1994, na yo yakurikiye inzira ya MRND/CDR, mu gihe iyo tariki ya 4 ikomeje gutwikira iya 1.
Gukirana n’amateka bizarangira ryari, bizarangizwa n’iki ?
Umutumirwa : Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
04/07/2018
FPR-DMI yaba igifite ubushobozi bwo kurwana intambara ikayitsinda?
Kuva ku ya mbere Ukwakira 1990 FPR DMI iri mu ntambara itarangira. Muri 1994, yafashe ubutegetsi mu Rwanda. Icyo gihe igihugu cyose cyatembaga imivu y'amaraso. Jenoside yakorewe Abatutsi yari irangiye. Ikorerwa Abahutu yari igikomeza. Impunzi zarengaga miliyoni 2 n'igice, zari ziganje cyane cyane mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo yitwaga icyo gihe Zaire. Nyuma y'iyo ntambara y'amasasu no gufata ubutegetsi, kugarura amahoro arambye no kwunga Abanyarwanda nizo ngamba zikomeye zari zisigaye. Nyuma y'imyaka 24, FPR DMI iri ku butegetsi yaba yarazikemuye cyangwa byahumiye ku mirari? Ese aho ababohoje FPR-DMI ntibishakiraga ubutegetsi gusa tukaba tubashakiraho amahoro n'ubwiyunge kandi ntacyo bibabwiye?
Ese FPR DMI iracyafite ubushobozi bwo kurwana intamabara ikayitsinda?
Duhamya ko bitagishobotse. Ubwitange bw'abasore n'inkumi baturutse mu ma kambi y'impunzi muri za 1990 ntiwabugereranya n'ubw'abana babo. Abatsinze urugamba, benshi muri bo ubu barakize baradamaraye. Barwanye nta mitungo bafite imbere n'inyuma uretse ishyaka ryo gutaha no gutsinda gusa. Ubu bafite imitungo ya Mirenge, ibyubahiro n'ikuzo barengera. Abana babo biga mu bihugu byo hanze aho bagaragara nk'abantu b'abaherwe cyane. Sibo bazarurwana. Abatutsi b'abacikacumu bakomeje gutotezwa kimwe n'Abahutu bakomeje kuba ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo.
Ni nka ka gahuru kagusaba amaraso ntuyakarenze. FPR igeze mu marembera kandi niyo Nyirabayazana, igiye kumera nka ya nkende ishaje inyagirirwa munsi y'igiti yaracyuriraga cyera. Agateruwe n'iminsi ntikaremera.
Iki kiganiro murakigezwaho na Joseph Ngarambe hamwe n'umutumire we Sixbert Musangamfura. Twembi tugize Inama nkuru y'Ishakwe Rwanda Freedom Movement.
Nkuko twabivuze mu kiganiro cyo ku wa 7 Kamena 2018 cyarebanaga n’Amasezerano ya Arusha, abari bashyamiranye bayasinye bafite imbaraga zitangana.
Amashyaka ya oppozisiyo yaje kumvikana na Prezida Habyarimana guhamagara mu butumwa Bonifasi Ngurinzira wari ukuriye imishyikirano, bituma yiyaka imbaraga yakagize.
Nyuma hakurikiyeho umwiryane muri ayo mashyaka, hungukiramo Perezida Habyarimana na FPR (kuri Habyarimana byabaye iby'igihe gitoya)..
Ayo macakubiri yamunze amasezerano ya Arusha, ata Leta mu mayirabiri (impasee politique). Ugutinda kwa MINUAR, yari inafite n’inshingano z’igice, ukongeraho ko buri kanya Inama nkuru y’Isi (Conseil de sécurité) yavugaga ko nibitagenda neza izahamagara MINUAR, bisa n’ibyeretse abari bahanganye bafite imbunda ko bafite urubuga rwo kuzikoresha.
Intambara y'imbere mu Burundi yatewe n'iyicwa rya Perezida Ndadaye, impunzi hafi 400 000 zigahungira mu Rwanda, yazamuye ubuhezanguni mu mashyaka no guta bikomeye icyizere mu masezerano ya Arusha.
Umutekano muke wagaragaye, amagrenade yaturitse, abantu bishwe hagati aho barimo abanyepoliki, kudashobora gushyiraho inzego z’inzibacyuho byasuraga intambara.
Habayeho kugerageza kwunga amashyaka, ndetse birashoboka, ariko wagira ngo nibyo byabaye ka gati mu ntozi. Mu kwezi kwa kabiri 1994, byagaragaraga ko FPR igiye kubura imirwano, ingabo z’u Rwanda nazo ziyitegura. MRND/CDR nayo niko yakazaga imyitozo y’Interahamwe/Impuzamugambi.
Kw’itariki ya 6 Mata 1994, icyari gitumbye cyaraturitse, ubwo FPR yasesaga Amasezerano ya Arusha yica Prezida Habyarimana, ari nabwo yahise yubura imirwano. Ubwo amahano y’itsembabwoko agwa mu Rwanda.
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
21/06/2018
Turacyari mu gihe cy'amezi atatu yo kwibuka. Nk'uko twagiye tubyerekna, FPR/DMI Kagame ifata igikorwa cyo kwibuka nk'intwaro yo kuvangura abagwiriwe n'ishyano rya jenoside no gusisibiranya ku ruhare yabigizemo.
Uretse kandi no gukoresha igikorwa cyo kwibuka ibiba amacakubiri (kwenyegeza ivangura ry'amoko, uturere, amadini n'ibindi), FPR/DMI Kagame yagiye inakoresha imfashanyo zigenewe abacitse kw'icumu mu bikorwa by'ubugome binyuranye, nko kugura intwaro zo kwica.
Mu myaka 6 cyangwa 7 ishize, twagerageje guhamagarira Opozisiyo kwishyira hamwe. Hari ibyagezweho, bigaragarira mu bikorwa. Ibyo bikorwa byateye impungenge FPR/DMI Kagame ku buryo hari abo yanashatse guhitana abari kw'isonga ry'umugambi wo gutoza Abanyarwanda kwibuka bose, nta vangura.
Nk'uko biri mu ndangagaciro zacu, twagerageje rero kwimakaza umuco w'urukundo no kwishyira mu wanya w'undi, kugira ngo buri wese agere ku burenganzira bwo kwibuka abe mu mutuzo.
Ingorane mu wibuka ntizatewe na FPR/DMI Kagame yonyine, kuko icyo gikorwa cyo kwibuka ubwacyo cyagiye kinateza ubwumvikane bukeya mu mashyaka ya opozisiyo, ku buryo ndetse kibarirwa mu mpamvu zateye amwe gusenyuka.
Uyu mwaka, uburyo bwo kwibuka bwarahindutse, yaba kuri FPR/DMi Kagame, yaba no muri Opozisiyo. Byaje kugaragara ko FPR/DMi Kagame ititaye na gato ku bubabare bw'abacitse kw'icumu (b'Abatutsi), ubwo yakuragaho ibihe byo gusenga by'icyumweru kimwe.
Muri bamwe bo muri opozisiyo na ho kandi, kwibukira hamwe byakomeje kubabera umuzigo. Ibyo tubisanga mw'ijambo Yozefu BUKEYE turibusesengure muri kino kiganiro.
Ni iyihe mpamvu kwibukira hamwe bikomemeje kugora Opozisiyo? Ni iki yarusha FPR/DMI Kagame ivangura?
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
19/06/2018
Ese FPR/DMI Kagame yaba yarashibutse ku mbuto za Rucunshu y’agatsiko k’Abega b’Abakagara?
Nk’utundi dutsiko, agatsiko ka FPR/DMI Kagame kadutkanye ingeso yo gahanagura icyari gihari cyose, gahanagura ibirango byose bya leta yari iriho mbere.
Itegeko nshinga ryahinduwe incuro zitabarika, ibendera n’indirimbo by’igihugu birahindurwa, amazina y’intara n’uturere, ikibuga cy’indege, n’ibindi.
Agatsiko ka FPR/DMI Kagame gakunze kwivuga ibigwi no gukwiza ko ntacyagahangara. Nyamara karibeshya, kuko udutsiko tugeza aho tukarunduka.
Ikitashidikanywaho ni uko hazabaho impinduka mu mitegekere y’u Rwanda, ibyashyizweho n’agatsiko bigasubirwamo bundi bushya, hejuru y’amatongo azasigwa na FPR/DMI Kagame.
Agatsiko ka FPR/DMI Kazazima rwose nk’udutsiko twakabanjirije: aka MRND/CDR n’aka MDR Parmehutu (na two twari twaragerageje kuzimangatanya ibirango byatubanjirije).
Umutumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
12/06/2018
AMASEZERANO YA ARUSHA: IMISHYIKIRANO YO HAGATI Y'AMATARIKI YA 12/07/1992 NA 04/08/1993
Imishyikirano ya Arusha hagati ya Gouvernement y'u Rwanda FPR Inkotanyi yabaye hagati y'amatariki ya 12 Nyakanga 1992 na 4 Kanama 1993, aribwo nabwo ayo masezerano yasinywe. Yabayemo ibyiciro byinshi birimo : kwemeza Arusha Amasezerano ahagarika imirwano yasinyiwe N'sele (Mutarama 1991), agasubirwamo Gbadolite (Nzeri 1991)Amasezerano yemeza Leta igendera ku mategeko (Kanama 1992)Amasezerano yo kugabana ubutegetsi (Ukwakira 1992 na Mutarama 1993)Amasezerano yo gucyura impunzi (Mutarama 1993)Amasezerano yo guhuza ingabo (Werurwe 1993). Turasuzuma ingingo nkuru zikubiye muri ayo masezerano n'amananiza yaba yarabayemo. Ariko cyane cyane, turabaganirira ku mivuno uko yagiye ikinwa na buri ruhande (stratégies), turebe aho imbaraga zari ziri (rapports de force) n'intege nke.
Turibaza niba ayo masezerano yarashyigikiwe koko na buri ruhande. Turibaza niba imishyikirano iyo urebye yabaye iyo kugabana imyanya itari ikinze indi ntambara yari kuba n'ubundi na nyuma mu gihe cya Gouvernement y'inzibacyuho. Kuko iyo urebye, uretse ko hari abashakaga ubutegetsi bwose, bahomboye byose bakubura imirwano n'itsembabwoko, hari n'ibibazo by'ingutu nk'iby'ubuhake, Revolusiyo yo muri 1959, amoko, uturere n'amasambu bitigeze bigirwaho impaka.
Abatumirwa: Eugene NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
07/06/2018
Imyaka ibaye amagana u Rwanda ruri ku ngoyi z'udutsiko. Udutsiko twa mbere twabaga duhuje ikirangabwoko, urugero rukaba umusambi warangaga Abanyiginya, Abega bagahurira ku gikeri.
Utundi dutsiko twagiye twitwaza ubwoko bugari (Abatutsi, Abahutu). Haje kuziraho n'udutsiko dushingingiye ku turere tw'imbere mu Rwanda cyangwa tw'inyuma mu bihugu bigeze guhungiramo.
Umutima w'agatsiko ni akazu kenshi gashingiye ku mbaraga za gisirikare no ku ngengabitekerezo y'inkomoko idasanzwe cyangwa ubumanuka.
Izo mbaraga n'iyo ngengabitekerezo bifasha akazu kumvisha abaturage kaba karahinduye abacakara ko ari ko kavukiye kubayobora ubuziraherezo.
Mu mateka, agatsiko kagendaga kubaka inziga zigakikiza, bitewe n'amaboko gakeneye, kagashaka ku buryo bunyuranye abidishyi, kabashakira nko mu moko aya n'aya, mu turere utu n'utu, cyangwa mu bavuga ururimi uru n'uru.
Igihugu kiri ku ngoyi y'agatsiko nta mahoro kiba gfite, amahoro arambye ni ukwibohora agatsiko.
Umutumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
05/06/2018
Uruvange rw'indirimbo za kera n'iz'ubu muri Samedi Relax y'uyu munsi . Zasabwe n'abumva Radio RFM
FPR/DMI KAYUMBA IKOMEJE AMACO YO KUJIJISHA NGO KN ATABAZWA IBIMWANDITSEHO MU GITABO CYA JUDI REVER - MRND/CDR YO YARARUCIYE IRARUMIRA
Kino gice cya 2, kirakomeza kivuga ku bwicanyi ndimburambaga bwanditse mu gitabo “In Praise Of Blood” cy'Umunyakanadakazi Judi REVER.
Turakomeza kureba ubwicanyi bushinjwa KAYUMBA Nyamwasa, haba mu Rwanda, haba no muri Zayire/Kongo.
Nk’uko tumaze iminsi tubikora, turashima ibishimwa muri kino gitabo, tunacyunganire mubyo tubona kitakoze neza.
Ejo, tariki ya 02/06/2018, i Buruseli, abakunzi ba Demokarasi baribuka imyaka 20 Seth SENDASHONGA amaze ahitanywe n'agatsiko ka FPR/DMI. Turamugarukaho.
Twibutse ko FPR/DMI KAYUMBA kimwe na MRND/CDR ngo bafatanije, utwo dutsiko twombi dukomeje kuruca tukarumira, kuva icyo gitabo cyasohoka.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
01/06/2018
Ibihugu by'amahanga byifashe bite mu ntambara yo mu Rwanda yo muri 1990 -1994 ? Twamenye se imihundikire y'isi yari irimo kuba mu rwego rwa politiki n'ubukungu muri rusange ? Twashatse kumenya inyungu z'ibyo bihugu ngo tumenye aho zihurira n'izacu cyangwa se zigonganira ngo hashakwe kuyinoza ?
Duhereye ku bihugu bikikije u Rwanda (Uganda, Uburundi, Kongo, Tanzaniya), tugakurikizaho ibihugu byerekanaga ko bifite inyungu zigaragara k'u Rwanda no ku bibazo byarwo (Ububirigi, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubudage), tutibagiwe ibihugu nka Israheli, Afrika y'epfo na Misiri byacuruzaga imbunda, umuntu yavuga ko hari ibihugu bishyigikiye igice iki n'iki cya Leta ya Habyarimana, cy'Inkotanyi cyangwa cy'amashyaka?
Umuntu yakuramo ayahe masomo mu kumenya no gucunga imibanire y'u Rwanda n'ibindi bihugu, cyangwa se imiryango ibyo bihugu byari bihuriyemo nka CEPGL, OUA, LONI ?
Abatumirwa : Eugène NDAHAYO na NKIKO Nsengimana
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
30/05/2018
KAYUMBA Nyamwasa yahagurukije bamwe mu bari bamugaragiye muri DMI ngo bamufashe kwibagiza ubwicanyi ndengakamere aregwa n'igitabo "In Praise of Blood"
Igitabo “In Paraise Of Blood” cy’Umunyakanadakazi Judi REVER kigisohoka muri Werurwe 2018, twasangije abakunzi ba Radio Ishakwe itohoza cyamuritse ku bwicanyi FPR/DMI yakoreye imbaga y’Abahutu bo muri Giti. Ibyahuzaga n’ibyo twigeze gutangaza, bifite sources nyinshi.
Dr Theogene RUDASINGWA na we yaje gusohora inyandiko y’amapaje 7, ishima byinshi mu bikubiye muri icyo gitabo, inanenga kandi ibyo cyamuregaga, yerekana ko nta shingiro byari bifite. Ibyo yashimye n’ibyo yanenze, yaje no kubivugira kuri Radio Ishakwe.
Icyo gitabo gitunga agatoki ubwicanyi bwa FPR/DMI hafi bwose. Kw’isonga cyerekana urutonde rw'abantu 20, uwambere akaba KAGAME Paul , uwa kabiri akaba KAYUMBA Nyamwasa (KN).
Kuva icyo gitabo cyasohoka, yaba KN, yaba Radio Itahuka cyangwa abateruzi b’ibibindi, nta n’umwe uragira icyo akivugaho. Ni iki KN ashinjwa ku buryo bwateye abo bose kugobwa ururimi? Ibisubizo muri kino kiganiro.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
28/05/2018
GUVERINOMA Y’AMASHYAKA MENSHI (IGICE CYA 3) : NI IZIHE MPAMVU FDC ZAGANJWE NA MRND/CDR NA FPR/DMI ?
Amashyaka ya opozisiyo yari yibumbiye mu mpuzamashyaka « Forces Démocratiques pour le Changement » (FDC) yari yahagurukanye ibakwe muri 1991, ashaka ko ibintu bihinduka, aharanira demokrasi n’uko intambara irangira.
Byaje kuyagendera bite ngo abure umwuka, ahomboke, kugera aho ari demokrasi, ari amahoro birembera burundu, nta gitangira muri 1994?
Byaje kugenda bite ngo arushwe imbaraga na FPR na MRND ku buryo budasubirwaho, abe ingaruzwamuheto za FPR/DMI KAGAME na MRND/CDR HABYARIMANA?
Igisobanuro ko kubera ko ayo mashyaka atagiraga ingabo, ariyo nyirabayazana yatumye asifurwa kuva mu kibuga kirahagije?
Ni hehe handi umuntu yashakira ibisubizo kuri iryo surura rya FDC ?
Mu ngamba zayo (strategy) zitari zimbitse mu mashyaka ubwayo no muri iyo mpuzamashyaka? Mu bufatanye budahamye yari afite hagati yayo? Mu gucunga ubwigenge (autonomy) n’ubuyobozi (leadership) bwa buri shyaka? Mu kudasoma kare ibihe ngo amenye ko Nyirantarengwa (kubura imirwano muri Gashyantare 1993, ukwicwa kwa Gapyisi Gicurasi 1993 na Gatabazi Gashyantare 1994, etc.) irimo kurengwa ?
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
23/05/18
Kuva FPR-DMI yatangira intambara mu Rwanda muri 1990, ntiyigeze yihanganira abatavuga rumwe nayo. Itaranafata ubutegetsi, ikiri mu mishyikirano y'amahoro, yishe bamwe mu banyapolitiki batavugaga rumwe nayo, harimo n’abarwanyaga MRND-CDR.
Iyi taliki ya 18/05/2018 twibuka ku nshuro ya 25 iyicwa rya Nyakwigendera Emmanuel GAPYISI. Yishwe kuwa kabiri tariki 18/05/1993.
Turazirikana kandi ku nshuro ya 20, iyicwa rya Nyakwigendera Seth SENDASHONGA, wiciwe i Nairobi ku wa 16/05/1998.
Turazirikana n'abandi bose bishwe na FPR Inkotanyi bazira kutavuga rumwe nayo harimo na Felisiyani GATABAZI (21/02/1994), Yuvenali HABYARIMANA (06/04/1994), Patrick KAREGEYA (01/01/2014), Lizinde THEONESTE (06/10/1996), n'abandi.
Umuco wo kurangiriza ibibazo byose mu rupfu ni bwo buryo FPR/DMI yifashisha mu kugundira ubutegetsi no kwimakaza iterabwoba.
Uwateguye ikiganiro : Joseph Ngarambe.
Umutumirwa : Sixbert Musangamfura
18/05/2018
1990-1994: MRND/CDR iririmba amahano ikanayakora ku manywa y’ihangu; FPR/DMI iririmba ubumwe n’amahoro ari nako ikora amahano bucece
Ubushize tatiki ya 09/05/18, twabagejejeho ikiganiro twahaye inyito: “GUVERINOMA Y’AMASHYAKA MENSHI, IPIGANWA, AKAVUYO, UBUSAHUZI N’ITERABWOBA”.
Kuri iyo tariki, twabasesenguriye kandi ishyirwaho ry’iyo guverinoma (tariki ya 16/04/92) n’imikorere yayo kugeza mu mpera z’umwaka w’1993. Twibanze ahanini ku ikorwa bya MRND/CDR byarangwaga n’urugomo rurimo kwica no gusahura. Ntitwibagiwe ariko no kunenga ibikorwa by’amashyaka yari ahanganye na yo, by’umwihariko igikorwa cyiswe “kubohoza”.
MRND/CDR yaririmbaga umugambi wayo wo “gutsembatsemba” no gusahura, ikanawushyira mu bikorwa ku manywa y’ihangu. Nk’uko byaje kugaragara, FPR/DMI na yo muri iyo myaka yaricaga ikaniba, mu mayeri, yo ariko iririmba amahoro n’ubumwe.
No mu myaka yakurikiyeho kandi, iyo mitwe yombi yakomeje ibyo bikorwa by’ububisha, kugeza yoretse Igihugu.
Kimwe n’ibindi biganiro tumaze amezi tubagezaho, icy’uno munsi na cyo kigamije gusesengura « impamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400? »
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
16/05/18
Impyisi ikurira umwana yarangiza ikakurusha kurakara
Ino myaka ibiri ishize yaranzwe n’umururumba n’ikinyoma mu kwaka imisanzu ngo igamije urugamba (Plan B), bikorwa n’abizeza abayitanga ko umujenosideri PK atazagera mu matora yo muri Kanama 2017.
Nyuma y’aho ikinyoma kigaragariye, igitutu ni cyinshi ku banyabinyoma.
Byateje akavuyo mu mashyaka ahanganye n’ingoma mbisha ya FPR/DMI KAGAME.
Birangiye abatanze imisanzu bihebye, abayibibye bitotomba n’ubukana bwinshi.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
14/05/18
Uyu munsi tariki 12 Gicurasi, Samedi Relax irabagezaho umuziki ubaruhura; Uwa none ni uwa kera, uraturuka mu burasirazuba bwa Afrika. Benshi bawitaga "injyaruwa" akaba ariwo icyitwa Bongo flava gikomokaho. Muryoherwe
Amashyaka amaze kuvuka mu ntambara rwagati, hagiyeho Gouvernement y'inzibacyuho ihuriyeho MRND-PDC na opposition igizwe na MDR, PSD, PL.
Urubuga rwa politiki rwaraguwe rero, amashyaka ya politiki ari mu Rwanda, tutibagiwe na FPR, arahiga, amwe ashaka gusumba ayandi.
Mu gushaka abayoboke n'imbaraga, ayo mashyaka yose yakoresheje imigambi myinshi nko gushinga amashyirahamwe y'abasore n'inkumi, ibiterane bya mitingi, kwigarurira administration y'igihugu (politisation), kugirana umubano hagati y'amashyaka, kwahindagurikaga kandi kutabuzaga ubukeba mu dutsiko tw'abahuje ishyaka.
Mwumvise ibyiswe kubohoza. Ariko hajemo indi migambi yo kuvunda, gutera ubwoba, kurema ibitero no gukomeza gukongeza intambara. Hadutse kandi ubujura budasanzwe bwitwaje imbunda, ubwicanyi budasobanutse, gushaka gukuraho Gouvernement, amasasu, ibisasu na grenade hirya hino.
Ibi byose byakozwe na nde? Umuntu yabivanaho ayahe masomo ?
Kimwe n’ibindi biganiro tumaze amezi tubagezaho, icy’uno munsi na cyo kigamije gusesengura « impamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400? »
Abatumirwa: E. NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
0905/2018
FPR/DMI KAYUMBA igeze aho yitabaza kapiteni DMI JM TURABUMUKIZA ngo ayifashe kubeshya ko Rwanda Truth Commission ari "agakundi" kahanzwe na FPR/DMI KAGAME
Nyuma y'ibikorwa bya RWANDA TRUTH COMMISSION (RTC) biherutse kubera i Buruseli ku matariki ya 7 na 8 Mata 2018, FPR/DMI KAYUMBA yararunguriwe bikomeye.
Kw'itariki ya 12/04/2018, major DMI Theogene RUTAYOMBA (TR) yumvikaniye kuri Radio Itahuka, avuga ku bwicanyi FPR/DMI yakoreye Abahutu bo muri Komine Giti, muri Mata 1994. Amagambo agayitse yababaje benshi, akanagarukwaho kenshi.
Kw'itariki ya 04/05/2018, escort DMI Jean Paul TURAYISHIMYE (JPT) yanditse kuri Internet ano magambo dukoporoye uko yayanditse: "Naho reaction ya Theo ni umwuka gusa. Yikuragaho responsibility ye mugitabo cyamutunze agatoki. Nibindi biracyaza , Hari ibitaravugwa. Myzabyumva mujye mumyobo! Kuko muri aba Mafia. Muzagaragazwa n’ ababazi. Muzarondorwa!"
Mu masaha yakurikiyeho, escort JPT yazanye kw'Itahuka kapiteni DMI JM TURABUMUKIZA (JMT). Mu gusoza ikiganiro bagiranye, uwo kapiteni DMI yaratoboye avuga icyo bamuzaniye : « Ndakubwira nk’ako kantu njya numva ngo kitwa Rwanda Truth Commission igizwe na ba RUDASINGWA na ba ntuze. Iyo ni intuze, ni operation iriho ikorerwa i Kigali »
Bikomeje kugaragara ko ukuri RTC ishyize imbere kuriho gutesha umutwe FPR/DMI KAYUMBA. Turongera kubisesengura mu kiganiro cy’uno munsi.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
07/05/2018
Nshuti za Radio Ishakwe, muryoherwe na Samedi Relax y'uno munsi tariki ya 05 Gicurasi 2018.
UBUTUMWA BUHERUTSE KUTUGERAHO: ABADUSHIMYE, ABADUSABYE GUSOBANURA N'ABATUNENZE IBYO BISE "KUVUGIRA ABAHUTU"
Iki kiganiro kiribanda ku bibazo byibazwa na bamwe mu bakurikira ibiganiro n'ibitekerezo byacu
Ingingo z'ingenzi zigize kino kiganiro:
Ibyo abantu batubajije ku itangazo rya Dr Rudasingwa ku gitabo cya Judi Rever
Ni nde watumye Komisiyo Ukuri Rwanda kuvugira Abahutu bishwe na FPR?
Ikibazo cy'inkotanyi ku ma bariyeri y'Interahamwe n'impuzamugambi giteye gite?
Iyicwa ry'abanyapolitiki mu gihe cy'intambara ryakozwe na nde?
Umutumirwa : Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
02/05/2018
ABAKUNZI BA RADIO ISHAKWE BATWANDIKIYE BADUSABA KUGARUKA KU MISHYIKIRANO NYUMA Y’IGITERO FPR YAGABYE KU RWANDA TARIKI YA 01/10/1990
Abantu batwandikiye badusabye ko twongera kubaganirira ku mishyikirano yabaye FPR Inkotanyi imaze gutera kw'itariki ya mbere y'Ukwakira 1990 : Mwanza, Gbadolite, Cyanika, N'sele.
Turagaruka ku rupfu rwa Rwigema no gutsinda kw'ingabo z'I Rwanda icyiswe "Intambara y'Ukwakira". Turaganira Ku gitero cy'Inkotanyi mu mugi wa Ruhengeri kuri 23 Mutarama 1991 n'ukwirara mu Bagogwe muri Mutarama na Gashanyantare 1991.
Turakurikizaho ukwemeza Itegekonshinga ryo kuwa 10 Kamena 1991 ryemera amashyaka menshi, ryakurikiweho n'ivuka ry'amashyaka n'ishyirwaho rya Guverinoma iyobowe na Sylvestre NSANZIMANA kuri 31 Ukuboza 1991 n'imyigaragambyo ikaze ya opozisiyo yakurikiweho muri Mutarama 1992.
Turasoza tuvuga iby'imvuru zibasiye Abatutsi mu Bugesera muri Werurwe 1992, bikaba aribyo byatumye Prezida HABYARIMANA yemera kugabana ubutegetsi na Opozisiyo kuri 16 Mata 1992.
Kimwe n’ibindi biganiro tumaze amezi tubagezaho, icy’uno munsi na cyo kigamije gusesengura « impamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400? »
30/04/2018
Turabagezaho injyana yitwa "Bongo Flava" y'abaturanyi bacu b'igihugu cya Tanzaniya. Bongo Flava bisobanura "uburyohe bwa Bongo", naho iryo jambo Bongo rikaba ariryo abatanzaniya bakoresha bavuga Dar Es Salaam cyangwa se Tanzaniya. Uwo muziki wabo rero uri gukwirakwira Afrika ndetse n'abahanga b'Abanyamerika nka ba Rick Ross na ba Omarion basigaye baza kuririmbana n'Abatanzaniya. SR irabagezaho rero zimwe mu ndirimbo zabo
Hashize ukwezi Umunyakanada Judi REVER asohoye igitabo cyavuzwe cyane mw'itangazamakuru. Icyo gitabo yise "In Praise of Blood" kiravuga ku bwicanyi ndengakamere FPR/DMI yakoreye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu. Ubwicanyi icyo gitabo gisanga ari jenoside.
Uno munsi Dr Theogene RUDASINGWA wagize imyanya inyuranye kandi ikomeye mw'ishyaka rya FPR arageza ku bakunzi ba Radio Ishakwe ibitekerezo kuri icyo gitabo.
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
28/04/2018.
UBWICANYI BWA KAYUMBA NA RUTAYOMBA MURI KOMINE GITI: ABANYABYUMBA BATWANDIKIYE BADUTURA AHANINI UMUBABARO WABO KANDI BANYOMOZA BIMWE MU BYATANGAJWE N’ABO BOMBI
Ejobundi kuwa Kabiri tariki ya 24/04/2018, twabagejejeho ikiganiro twari twahaye ino nyito ndende “GITI: MAJOR THEOGENE RUTAYOMBA YIGAMBYE UBWICANYI BITERA BAMWE IBITWENGE ARIKO BINASHAVUZA ABATAGIRA INGANO”. Twibanze ahanini ku byasohotse mu binyamakuru.
Uno munsi turibanda ku butumwa twohererejwe ubwacu n’Abanyabyumba.
Ubwo butumwa na bwo burimo akababaro batewe n’ibinyoma, ubwishongozi n’ubucabiranya bya major Theogene RUTAYOMBA. Buranavuga kuri shebuja w’icyo gihe (na n’ubu) ari we jenerali KAYUMBA Nyamwasa (wari koloneli icyo gihe).
Ubwo butumwa buranatanga kandi amakuru anyomoza amwe mu makuru abo bicanyi bombi batanze ku bwicanyi bw’i Giti n’ahandi mu karere iyo komine yabarizwagamo.
Turibunabonereho uburyo bwo gukomeza gusesengura ingeso yokamye agatsiko ko muri DMI: kwica, kwiba no kubeshya.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
26/04/2018
GITI: MAJOR THEOGENE RUTAYOMBA YIGAMBYE UBWICANYI BITERA BAMWE IBITWENGE ARIKO BINASHAVUZA ABATAGIRA INGANO
Tariki ya 12/04/2018, major Theogene RUTAYOMBA yasabye ijambo kuri Radio Itahuka, avuga ku bwicanyi bwakorewe Abahutu bo muri Komine Giti, ahatari haraguye n’Umututsi n’umwe. Imvugo ye yababaje benshi. Kimwe n’ibitwenge bya Serge NDAYIZEYE wari uyoboye ikiganiro na Emmanuel SENGA wari umutumirwa.
Mu binyamakuru byamaganye iyo mvugo ya major Theogene RUTAYOMBA ku buryo bunyuranye:
1) Major Théogène Rutayomba ari mu bahekuye icyahoze ari Komini Giti none arajijisha! (Umunyamakuru, 14/04/2018)
2) Ubwicanyi bwo muri Giti, Mata-Kanama 94: Faustin Kabanza na Emmanuel Senga baravuguruza ibyavuzwe na Major Théogène Rutayomba (LECP Mulindahabi, 16/04/2018)
3) Ubwicanyi bwo muri Giti: Ari Gen Kayumba na Major Rutayomba ni inde uvugisha ukuri? (The Rwandan, 16/04/2018).
Tariki ya 17/04/2018 Serge NDAYIZEYE yafashe iminota igera kuri 3, avuga ko yandikiwe ubutumwa bwinshi bwuzuyemo ubumutuka bikomeye. Yaboneyeho uburyo kwo kwamagana abamwamaganye.
Natwe kuri Radiyo Ishakwe twagiye tugezwaho inyandiko nyinshi zamagana bikomeye major RUTAYOMBA, zitibagiwe abakubise igitwenge mu mwanya wo kumwamagana.
Mbese imvugo ya major RUTAYOMBYA muri kino gihe cy’icyunamo yari igamije iki ? Bwari ubwambere avuze amahano ? Ese kubyinirira ubushinyaguzi n’uburiganya bw’abakoze amahano bikwiye kwemerwa mw’izina ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
24/04/2018
UMUHANGO WO KWIBUKIRA HAMWE ABANYARWANDA BISHWE BAZIRA UBWOKO BWABO (8 Mata 2018) WABIMBURIWE N'IKIGANIRO MBWIRWARUHAME MPUZAMAHANGA (7 Mata 2018) KU RUHARE RWA LONI MU RWANDA
Ku wa 8 Mata 2018, umuryango udafite aho ubogamiye "The Rwanda truth commission" wakoresheje umuhango wo kwibukira hamwe Abanyarwanda bahowe ubwoko bwabo. Twibukiye hamwe jenoside yibasiye Abatutsi, n'ihonyabwoko ryibasiye Abahutu.Turi mu nkomarume z'Abatutsi n'Abahutu batinyuka kujya ahagarara bakibukira hamwe, batigunze mu mfunganwa z'amoko bakomokamo.
URUHARE RWA LONI MU RWANDA
Ku wa 7 mata 2018 twitabiriye ibiganiro mpuzamahanga ku ruhare rw'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda kuva wabaho kugez'ubu. Abahanga bitabiriye ibyo biganiro basesenguye intege nke z'uwo muryango mpuzamahanga, berekana ko ari agahomamunwa nka cya cyizere kiraza amasinde. Byakumvikana gute ko muri muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, uwo muryango wakuye ingabo zawo mu Rwanda hakicwa abarenga miliyoni? Ni nde wakwisobanurira ukuntu uwo muryango ukomeje kwicecekera kw'ihanyabwoko ryibasiye Abahutu mu Rwanda no muri Kongo? Ni gute ubutabera bw'uwo muryango bukomeje kurangwa n'ivangurabwoko?
Izo ngingo hamwe n'izindi turazigarukaho muri iki kiganiro mugezwaho na Radio ISHAKWE
Umuyobozi w'ikiganiro: Joseph Ngarambe
Umutumirwa: Sixbert Musangamfura
Twinjiye mu kwezi kwa Mata kwibutsa Abanyarwanda urugendo rw’umubabaro n’amarira. Ukwezi kwa Mata ni urugero gusa, kuko uroye nta kwezi na kumwe k’umwaka kutibutsa Abanyarwanda umubabaro n’amarira.
Tariki ya 6 Mata 1994, umunsi w’ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA, wabaye umunsi wo gutangiza jenoside yakorewe Abatutsi n’irimbura ry’Abahutu batavugaga rumwe na MRND/CDR. Bidatinze, FPR/DMI na yo yatangiye irimbura ry’Abahutu mu turere yari irimo n’utwo yagiye yigarurira. Tariki ya 22 Mata 1995, FPR/DMI yatsembye impunzi z’Abahutu mu nkambi y’i Kibeho.
Kwibuka byaba bidusubiza inyuma cyangwa byaba byomora inkovu ? Ni izihe ngorane zikibangamira abiyemeje kwibuka ?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
02/04/2018
INGOMA YA HABYARIMANA MU MAKUBA Y'INTAMBARA NA FPR INKOTANYI NO MW'ISHIRANIRO RY'AMASHYAKA MENSHI MU GIHUGU IMBERE : UKWAKIRA 1990 - MATA 1994
Igice cya 1 : Igitero cyo kuwa 1 Ukwakira 1990 n’ibyagikurikiye mu minsi ya mbere – uko twabibonye.
Intambara yatangiye igihe ubutegetsi bwa HABYARIMANA bwari bugoswe hafi hose, busigaye bushyigikiwe n'abatoni bagerwa ku mashyi.Tuzasuzuma uko intambara yagenze, imvururu zajyanye na yo n'izindi ngaruka.
Uno munsi turibanda cyane cyane ku muzo w’iyo ntambara, ku rujijo rw'ijoro ry'uwa 4 rishyira uwa 5 Ukwakira 1990, kimwe no ku ncamacye y’imishyikirano Guverinoma y’u Rwanda yahise itangira na FPR Inkotanyi.
Kimwe n’ibindi biganiro tumaze amezi tubagezaho, icy’uno munsi na cyo kigamije gusesengura « impamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400? »
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
28/03/2018
UMUNYAMAKURU JUDI REVER NA MWARIMU FILIP REYNTJENS BUNZE MURYA RWANDA TRUTH COMMISSION MU KWEMEZA KO FPR/DMI YAKOREYE JENOSIDE ABANYARWANDA BO MU BWOKO BW’ABAHUTU
Mw'itangazo yakoze tariki 14/09/2016, New RNC yemeje ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu, nyuma yo gucukumbura ubwicanyi bwakozwe na FPR/DMI mu Rwanda no mu cyahoze cyitwa Zayire. Muri iryo iryo tangazo, New RNC yerekanye ndetse bamwe mu basirikare bakuru bari kw'isonga mu bayikoze, iherako inashinga Rwanda Truth Commission (RTC).
Nyuma yaho, umushinga wa RTC yaje kuwufatanya n'ishyaka rivandimwe MN Inkubiri, ndetse bidatinze, ayo mashyaka yombi aza kwishyira hamwe, ku nyito y'Ishakwe-RFM.
Umunyamakuru Judi REVER aherutse gusohora igitabo yise "In Praise of Blood". Incamacye yacyo yasohotse mu kinyamakuru The Globe and Mail, yibanze kw’itsembatsemba ry’Abahutu muri Komine GITI, aho FPR/DMI yanivugiye ko hatishwe Umututsi n’umwe mu gihe cya jenoside. Byagenze gute kwica abaturage batishe ? Byakozwe na nde ?
Nyuma y’isohoka rya kino gitabo, Porofeseri Filip REYNTJENS yashyize kuri Internet itangazo rigufi rigishima, arenzaho ko kimwemeje bidasubirwaho ko habayeho koko jenoside ebyiri, iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu.
Ni ukubera izihe mpamvu bamwe mu bahanganye na FPR/DMI bakomeje guhunga kwemeza ko ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu ari jenoside?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
IGICE CYA 2 CY’IKGANIRO “INGOMA YA HABYARIMANA MU MAREMBERA (1984-1990)-ABANDITSI N’ABATUGEJEJEHO IBITEKEREZO BYABO KU KIGANIRO CY’UBUSHIZE, BAKORESHEJE INYANDIKO CYANGWA UBUNDI BURYO”
Uno munsi kuwa Mbere tariki ya 19/03/2018, tugiye gukomeza ikiganiro tumazeho igihe twise “INGOMA YA HABYARIMANA MU MAREMBERA (1984-1990)”.
Ubwo duherukanye muri icyo kiganiro (14/03/2018), twarebeye hamwe ibivugwa kuri ayo marembera n’abanditsi, n’abatwandikiye, cyangwa se n’abatugejejeho ibitekerezo byabo ku bundi buryo. Ku mpamvu z’ibibazo bya tekiniki, ikiganiro twaragisubitse, tubasezeranya kugisubukura.
Tugiye gukomeza rero, twibanda cyane cyane kuri “Affaire GATABAZI”, tubasomera ubuhamya bw’umuntu wayikurikiraniye hafi cyane.
Twibutse ko kino kigniro gishamikiye kuri ino nsanganyamatsiko: “Ni izihe mpamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400?”.
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
19/03/2018
INGOMA YA HABYARIMANA MU MAREMBERA (1984-1990)-ABANDITSI N’ABATUGEJEJEHO IBITEKEREZO BYABO KU KIGANIRO CY’UBUSHIZE, BAKORESHEJE INYANDIKO CYANGWA UBUNDI BURYO
Uno munsi tariki ya 14 Werurwe 2018, tugiye kubagezaho ikiganiro “INGOMA YA HABYARIMANA MU MAREMBERA (1984-1990)-ABANDITSI N’ABATWANDIKIYE”
Ubwo duherukana ubushize kuwa Kabiri, tariki 27/02/18, twari twabagejejeho ikiganiro twahaye inyito: “INGOMA YA HABYARIMANA MU MAREMBERA (1984-1990)”
Muri icyo kiganiro, twarebeye hamwe ibyaranze ayo marembera, twibanze ku bintu nka birindwi. Twifashishije ahanini ubumenyi bwacu, nk’abantu bari bakuru ibyo byose biba, kandi bari no mu rwego rwo kubimenya no kubyumva.
Uno munsi tugiye gukomeza kureba iby’ayo marembera, twifashisha ahanini abanditsi n’abatugejejeho ibitekerezo byabo kuri icyo kiganiro, bakoresheje inyandiko cyangwa ubundi buryo.
Twibutse ko ibiganiro tumaze igihe tubagezaho bigendera ku nsanganyamatsiko: “Ni izihe mpamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400?”
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
14/03/2018
KUKI KAYUMBA NYAMWASA (KN) ATERWA UBWOBA NO KWEMERA KO YAYOBOYE INTAMBARA ZOSE FPR/DMI YAGABYE MURI KONGO?
Ikiganiro cy’uno munsi kiribanda mu kwerekana, -nako mu kwibutsa-, ko KN abeshya biteye isoni hari umubajije uruhare yagize mu mirwano yamennye amaraso atagira ingano muri Kongo, guhera icyitwa Zayire.
Ni ukiganiro cyunganira icyo duherutse gukora tariki ya 09/03/2018, ku nyito “KN yongeye kwigaragura mu binyoma ku kibazo cy'impunzi z'Abatutsi b'Abanyekongo”. Aho twamaganaga twivuye inyuma cynisme mu cyo uwo KN yise "guhumuriza impunzi z’i Kiziba", kandi azi neza ko zirimo izacitse kw’icumu rye i Mudende.
Ibibazo turibusubize uno munsi:
Mbese KN yatangiye ryari kuba intumwa isumba izindi ya Paul KAGAME mu gutata no gukora inyigo y’amoko y’Abanyarwanda muri Zayire n’uko azakoreshwa?
Intambara yo muri 1996: mbese ko KN yitwaza ko icyo gihe yari umwungiriza muri Jandarumeri birashinga?
Intambara yo muri 1998: mbese byaba bifashe gukwiza ko n’ubwo yari umukuru w’Igabo atari ayishyigikiye?
KN azabeshya kugeza ryari koko? Abadusaba kwirengagiza ibinyoma nk’ibi, barusha iki Paul KAGAME na FPR/DMI?
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
12/03/2018
KAYUMBA NYAMWASA YONGEYE KWIGARAGURA MU BINYOMA KU KIBAZO CY'IMPUNZI Z'ABATUTSI B'ABANYEKONGO (ITAHUKA, 03/03/2018)
Kw’itariki ya 03/03/2018, Radio ITAHUKA twashinze tariki ya 25/02/2012, tugamije kuba intangarugero mu kuvugisha ukuri no gutoza Abanyarwanda iyo ndangagaciro, yahitishije ikiganiro yise : « GEN KAYUMBA ARAHUMURIZA IMPUNZI Z'ABANYEKONGO ZICIWE MU NKAMBI YA KIZIBA »
Uno munsi tugiye gutangira igice cya 1 cy’isesengura ry’ibinyoma bitagira ingano, uburyarya, uburiganya n’agashinyaguro bikubiye mu mvugo y’umutumirwa KAYUMBA Nyamwasa, na we kandi akaba ari umwe mu bashinze iyo Radiyo.
Bimwe mu bibazo by’ingenzi bigize kino kiganiro : ese harya ubundi ni iki cyatumye izo mpunzi z’Abatutsi b’Abakongomani zihunga ? Uruhare rwa KN ni uruhe, nk’umuntu wari kw’isonga muri FPR/DMI ? Uruhare rwa MRND/CDR ni uruhe ?
Ese impunzi z’Abahutu b’Abakongomani zo byazigendekeye gute ? Kuki zo KN atazivuga ?
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
09/03/2018
PAUL KAGAME KU ISONGA RY’IHURIRO RY’ABANYAFURIKA (UNION AFRICAINE) : ESE KOKO UYU MWANYA URAMUKWIYE ?
Muri kino kiganiro, turabanza kunyura gato mu mateka yatugeje kw’Ihuriro ry’Abanyafurika. Bityo turabanza turebe muri make imvo n’imvano cyangwa inkomoko y’ubwisugane no gushyira hamwe kw’Abanyafurika. Ingingo z’ingenzi :
I – Amavo n’amavuko y’igitekerezo…
II - Abatangije igitekerezo cy’ubwisuganye n’ubufatanye bw’Abirabura
III Impamvu y’ubwisuganye n’ubufatanye bw’Abirabura
IV - Intego y’ubwisuganye n’ubufatanye bw’Abirabura
V – Uko ubwisuganye n’ubufatanye bw’Abirabura bwahindutse ubw’Abanyafurika
VI – Ubwisuganye n’Ubufatanye bw’Abanyafrika, impano y’Abirabura bashimuswe muri Afurika bakajyanwaho bunyago…
VII – OUA/UA : uko yashyizweho, uko yayobejwe mu bitekereo n’intego byayo by’umwimerere, kunanirwa/kunanizwa kwa OUA/UA
VIII - Kagame na UA : ese koko Kagame yemera Ubwisuganye n’Ubufatanye bw’Abanyafrika ?
Mu gusoza ikiganiro, turiburangire ababyifuza ibitabo bimwe na bimwe umuntu yasoma.
Umutumirwa : Blaise NICYORIBERA na Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
06/03/2018
MUDENDE 11/12/1997: COL. KAYUMBA NYAMWASA YAGERETSE KU BACENGEZI UBWICANYI BWA KINYAMASWA FPR/DMI YARI YAKOREYE IMPUNZI Z’ABATUTSI B’ABANYEKONGO TARIKI YA 10/12/1997
Tariki ya 11/12/1997, Koloneli KAYUMBA Nyamwasa (KN) yari mu nkambi i Mudende, ahari haraye hiciwe bunyamaswa impunzi nyinshi z’Abatutsi b’Abanyekongo. Imirambo y'izo mpunzi yari igwiriyemo abagore n’abana bishwe nabi: barashwe amasasu, bashwanyagujwe na za gerenade, batemagujwe imipanga cyangwa batwitswe.
Kuri iyo tariki ya 11, KN yariho asobanurira Abanyamerika itangazamakuru mpuzamahanga ko icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’abacengezi b’Abahutu (PALIR/ALIR), mu rwego rwo gukomeza jenoside. Umunyamabanga wa Leta ya USA, Madeleine ALBRIGHT, yari ysesekaye i Kigali uwo munsi.
Bukeye bwaho, tariki ya 12/12/1997, Madeleine ALBRIGHT yari Kinshasa. Mu kiganiro mbwirwaruhame na Perezida Laurent-Désiré KABILA (LDK), bombi bamaganye ubwicanyi bw’i Mudende. LDK we agerekaho ko amahanga yari akwiye kurushaho kwibanda kuri jenoseide ikomeje gukorerwa Abatutsi, aho kwiruka kuri RDC, ngo kubera impunzi z’Abahutu zaregwaga AFDL na FPR/DMI.
Muri icyo gihe, LDK yariho abuza uburyo Komisiyo ya LONI yari yoherejwe gukora anketi kw’itesembatsemba ry’impunzi z’Abahutu mu nkambi n'amashyamba yo muri RDC (icyitwa Zayire). Muri icyo gihe kandi, igisirikare cya RDC cyari kikiyobowe na Koloneli James KABAREBE.
Ni iki FPR/DMI yatinyaga ku buryo ikora ikinamico, ikica bunyamaswa impunzi zo mu bwoko bw’Abatutsi zari zarahahungiye ziturutse mu cyahoze cyyitwa Zayire?
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
01/03/2017
1) Ifungwa rya Felisiyani GATABAZI (1984) ryatumye élite y’Amajyepfo itangira kurwanya ku mugaragaro ubutegetsi.
2) Urupfu rwa Mgr Aloyizi BIGIRUMWAMI (03/06/1986) rwambuye ingoma umujyanama wo kw’isonga.
3) Gufasha Yoweri MUSEVENI mu ntambara (1981-1986) byabaye nko kwisenyeraho inzu.
4) Iyicwa rya colonel Stanislas MAYUYA ryasenye Ubushiru. (19/04/1988)
5) Itora rya Perezida Yuvenali HABYARIMANA ryasonze ingoma (1989).
6) Ikibazo cy’inzara (1989-90) cyagaragaje ko iterambere ritari uko ryaririmbwaga.
7) Crise économique yahungabanyije alliance ya HABYARIMANA na élite y’Abatutsi (Dévaluation 1989-90).
Twibutse ko ibiganiro tumaze igihe tubagezaho bigendera ku nsanganyamatsiko: “Ni izihe mpamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400?”
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
27/02/2018
AMARIRA N’AMARASO MU MPUNZI I KIZIBA
Kiziba cya Karongi (Kibuye) : tariki ya 22/02/2018, FPR/DMI yongeye kumena amaraso y’impunzi z’Abatutsi b’Abanyekongo. Ku manywa y’ihangu, amahanga arebera. Kuri Radio Ishakwe twifatanije n’izo mpunzi n’abandi bantu batite umutima kwamagana ayo mahano.
Uno munsi, Theogene RUDASINGWA yandikiye Paul KAGAME ibaruwa ifunguye, imwibutsa kunamura icumu no gushyira ku gihe ubwenge n’umutima. Tugiye kugaruka kuri iyo baruwa, twibanda ku masomo ayikubiyemo.
Amateka : ejo, Radio Itahuka yujuje imyaka 6. Iyo radiyo yashinzwe na Th. RUDASINGWA na bagenzi be bashinganye RNC, kuwa 25/02/2012. Ku mpamvu zigoye kumva, "abayibohoje" bahinduye itariki. Turibushimire abaherutse kubahanura ko badakwiye "kubabwa" no kuvugisha ukuri.
Umutumirwa : Jonathan MUSONERA
Uwateguye ijiganiro : Joseph NGARAMBE
26/02/2018
Uno munsi, Dr Theogene RUDASINGWA arakomeza igice cya 2 cy’ikiganiro cy’ubushize kuwa Gatandatu tariki ya 17/02/2018: ni guteagatsiko k’Abatutsi bategeka FPR/DMI kabonaga Abahutu, mu gihe bari mw'ishyamba na nyuma y'intsinzi yo muri 1994?
Kimwe n’icyo cy’ubushize, kino kiganiro kiri mu rwego rwo kunganira ibyo tumaze iminsi tubagezaho, byagiye bisesengura "impamvu ubutegetsi bw'Abahutu bwasenyutse butarengeje imyaka 32, mu gihe ubwa cyami ntutsi nyiginya bwarengeje igera kuri 400".
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
24/02/2018
Mu kiganiro cy’uno munsi, turarebera hamwe uko abanditsi b’ibitabo JK GASANA na FX MUNYARUGERERO bashyize ahagaragara ibintu by’ingenzi byaranze imyaka 11 yambere y’ubutegetsi bw’igitugu bwa habyarimana yuvenali.
Ubusesenguzi bw’ibitabo byabo tubanyuriramo buraza bwunganira ikiganiro giherutse (14/02/2018) twahaye inyito (“1973-1984 : IMYAKA 11 HABYARIMANA YUVENALI ARI PEREZIDA W'IGITUGU UGANJE”).
Twibutse ko, kimwe n’ibindi ibiganiro tumaze igihe tubagezaho, insanganyamatsiko ikubiye muri ino nteruro: “Ni izihe mpamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw’Abatutsi (Cyami nyiginya) bwageze ku myaka irenga 400?”
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBEAbautsi
21/02/2018
Ibiganiro bya Radio Ishakwe ku mateka y'Igihugu cyacu bikomeje kwitabirwa n'Abanyarwanda benshi. Uno munsi turibanda ku bibazo n'ibitekerezo by'ingenzi byatugezeho ku buryo bunyuranye.
Hari ababishima basanga ko inzira twiyemeje yo kugendera ku kuri ku mateka yacu ari yo yonyine izagenza Abanyarwanda ku bwiyunge n'amahoro arambye. Hari n'abahangayikishijwe n'ukuri twiyemeje gushyira imbere ya byose.
Ese koko twibanda gusa ku butegetsi bw'igitugu bwa MRND/CDR ya HABYARIMANA? Ese koko ukuri ni inzitizi ku rugamba rwo kurwanya igitugu cya FPR/DMI ya KAGAME? Ibisubizo mu masaha ari imbere.
Twibutse kandi insanganyamatsiko ibi biganiro bishingiyeho "Ni iki cyatumye ubutegetsi bw'Abahutu (Repubulika) busenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe ubw'Abatutsi (Cyami nyiginya) bwarengeje imyaka 400?"
Abatumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Dr Theogene RUDASINGWA araduhishurira uko agatsiko k’Abatutsi bategeka FPR/DMI kabona Abahutu, mu gihe bari mw'ishyamba na nyuma y'intsinzi yo muri 1994.
Iki kiganiro kije cyunganira ibyo tumaze iminsi tubagezaho, bisesengura "impamvu ubutegetsi bw'Abahutu bwasenyutse butarengeje imyaka 32, mu gihe ubwa cyami ntutsi nyiginya bwarengeje igera kuri 400".
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
17/02/2018
Nyuma yo guhirika KAYIBANDA Gerigori, HABYARIMANA Yuvenali yashinze MRND ayobora nta nkomyi. Hehe n'indoto ya Revolusiyo yo gusigasira umutungo rusange w'igihugu na rubanda rugufi, ivangurakarere rirasugira rirasagamba, amashuri abona « bene yo », abahakwa barahakwa, imbehe n’imigati biratangwa. Kugira ngo adatangwa impande zombi n'Abanyenduga n'Abatutsi, yiyegereza élite y'Abatutsi, abifashijwemo na « MUSHUMBUSHAGAWE »
Iki kiganiro na cyo twagiteguye mu rwego rwo gusesengura impamvu ubutegetsi bw’Abahutu bwasenyutse butarengeje imyaka 32.
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
14/02/2018
Tariki ya 23/04/2016, Dr Théogène RUDASINGWA yagejeje ijambo rirerire kandi rikomeye kuri bagenzi be bashinganye Ihuriro Nyarwanda RNC.
Mu bintu byinshi kandi by’ingenzi bikubiye muri iryo jambo, harimwo gukangurira bamwe muri bo guhagarika ibikorwa bigayitse byo gushiturira Abanyarwanda urugamba rwa gisirikare rutariho.
Ako gatsiko karangwa n’intekerezo ya FPR/DMI kifatanije n'agatsimbaraye ku ntekerezo ya MRND/CDR, banga kumvira impanuro, RNC irasenyuka.
Uno munsi turagaruka kuri “aventurisme”, itekamutwe ry’ako gatsiko gatangiye kubura amajyo, ibitakabuza ariko kubeshya no gusahura Abanyarwanda bababaye.
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
13/02/2018
Dr Théogène Rudasingwa ati: « twese abashaka impinduka tunagaragaze uko ibikomere bya buri munyarwanda bizavurwa »
Dr Théogène Rudasingwa arasubiza ibibazo binyuranye na Emmanuel Senga na Jean-Claude Mulindahabi bombi bo muri LECP. Dr Théogène Rudasingwa ni umwe mu bakoranye bya hafi na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda muri iki gihe. Dr Théogène Rudasingwa yabaye umuyobozi mukuru w’ibiro bya Kagame kuva mu w’2000 kugeza mu w’2004. Yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu w’1996 kugeza 1999. Mbere y’aho yanabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, ari ryo FPR. Ari mu bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC (Rwanda National Congress) mu w’2010, cyakora mu w’2016 yayivuyemo aba mu bashinnze New RNC cyakora ku itariki ya 01 Nyakanga 2017 ikaba yaraje kwishyira hamwe na MN Inkubiri, bakora ishyaka rimwe ryitwa Ishakwe Rwanda. Freedom Movement, akaba ari we Perezida w’iri shyaka.
Tumaze iminsi dusesengura impamvu ubutegetsi bw'Abahutu bwasenyutse butarengeje imyaka 32, mu gihe ingoma ntutsi nyiginya yo yamaze imyaka irenga 400. Muri izo mpamvu zashegeshe ubutegetsi bw'Abahutu, twibanze:
1) ku ikibazo cy'ubukonde bwatatiraga indangagaciro za Revolisiyo na Repubulika;
2) kuri kudeta ya 73 yaciye umutwe bunyamaswa élite y'icyiswe "Nduga Ngari" (byiyongera ku byo LUNARI yari yarakoze);
3) ku migambi (stratégie) ya HABYARIMANA yo kwiyegereza Abatutsi b'imbere n'inyuma y'Igihugu no gufata Abahutu bo muri "Nduga Ngari" nk'abanzi.
Uno munsi turifashisha ibyanditswe na James Kwizera GASANA na François-Xavier MUNYARUGERERO, mu bitabo byabo: "Rwanda: du parti-Etat à l'Etat-garnison" (Gasana) na "Réseaux, pouvoirs, opposition. La compétition politique au Rwanda" (Munyarugerero)
Abatumirwa: Eugène NDAHAYO na Nsengimana NKIKO
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Kuwa Kane, 08/02/2018
IBIBAZO BY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA NYUMA YO KUGAMBANIRWA NA FPR/DMI
Impunzi z'Abanyarwanda zigeze kuki nyuma y'aho Leta y'u Rwanda ihagurukiye kuzikomanyiriza mucyo yise cessation clause (kwamburwa uburenganzira bwo kuba impunzi)
uko byifashe muri rusange hirya no hino aho impunzi z'Abanyarwanda zahungiye
kuki hari ibihugu bifite umurava mu gushushubikanya impunzi mu gihe hari ibindi bikomeje kuziha ikaze ?
Twakora iki ngo dukomeze gukumira kiriya cyemezo cy'urukozasoni ?
Umutumirwa: Jean de Dieu TULIKUMANA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Impunzi z'Abanyarwanda zigeze kuki nyuma y'aho Leta y'u Rwanda ihagurukiye kuzikomanyiriza mucyo yise cessation clause (kwamburwa uburenganzira bwo kuba impunzi)
uko byifashe muri rusange hirya no hino aho impunzi z'Abanyarwanda zahungiye
kuki hari ibihugu bifite umurava mu gushushubikanya impunzi mu gihe hari ibindi bikomeje kuziha ikaze ?
Twakora iki ngo dukomeze gukumira kiriya cyemezo cy'urukozasoni ?
Umutumirwa: Jean de Dieu TULIKUMANA
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Ikiganiro cy'uno munsi, kuwa Mbere tariki ya 05/02/2018, kigizwe n'ibice bibibri:
1) amakuru y'ingenzi yasakaye mu cyumweru turangije;
2) ibisubizo ku bibazo n'ibitekerezo ku biganiro bya Radio Ishakwe.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA
Mu kiganiro cy’uyu munsi, tariki ya 30/01/2017, abatumirwa bacu , bwana NDAHAYO Eugène na bwana NKIKO Nsengimana, barakomeza kutuganirira kuri coup d’Etat yo ku wa 5 nyakanga 1973.
Uyu munsi baribanda kw'iyicwa ry'abanyapolitiki bo kuri Repubulika ya mbere.
Uwateguye ikiganiro: NGARAMBE Joseph
Abatumirwa: NDAHAYO Eugène na NKIKO Nsengimana
Kuwa Gatanu, tariki ya 26/01/2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye ko uwa 7 Mata buri mwaka uhindura inyito. Aho kwitwa “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” (nk’uko byavugwaga guhera mu 2004), ugiye kuzajya witwa ”Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”.
Ni ayahe masomo umuntu yavana kuri kino cyemezo duhamya ko cyashegeshe MRND/CDR? Radio Itahuka yari yarigaruriwe n’iyo MRND/CDR yaba se noneho igiye kumva ibyo tutahwemye kuyihanura?
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Nyuma y’icyumweru cy’imilimo n’izindi shuguli bitwara benshi ndetse n’amakuru anyuranye rimwe na rimwe aca intege, umuziki reka udufashe kwiha ikiruhuko n’umutuzo maze tugabanye stress.
"Que tes choix reflètent tes espoirs et non tes peurs" Nelson R. Mandela.
Uwateguye ikiganiro: XAMPLE
Umuvuduko w'ubukungu bw'u Rwanda wagombaga kuba byibuze 11.5% buri mwaka wa EDPRS 2 (2013-2018). Byanditswe henshi. Nko muri iyo Gahunda Mbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2) ubwayo, kw’ipaji ya 11. Byashimangiwe kandi na Paul KAGAME ubwe tariki ya 13/09/2013, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyo EDPRS 2 (turibumwumve).
Gusa rero, guhera 2013 kugeza ubu, inzego za FPR/DMI zishinzwe itekinika zitangaza umuvuduko uri ku mpuzandengo ya 6.2%. Ndetse zisigaye zinemera igipimo kiri hasi iyo Ikigega cy'Imari cy'Isi (FMI/IMF) kibitegetse. Ibidasanzwe.
Ni iki rero cyabujije FPR/DMI ya "Simbikangwa" Paul KAGAME guhanika itekinika ry'icyo gipimo cya PIB/GDP? Ni iki gituma itakijujutira ibyo FMI/IMF itegetse? Ese uwo muvuduko uciriritse wo si umufindafindano? Ibi ntabwo ari ibishimangira ko Vision 2020 ari "nk'imwe ya Zayire"?
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Nk’uko mubimenyereye, dukomeje ibiganiro byacu ku mpamvu zatumye ubutegetsi by’abahutu bumara imyaka 32 gusa, mu gihe cyami nyiginya ntutsi yo yamaze irenga 400.
Uyu munsi, bwana NDAHAYO Eugène na bwana NKIKO Nsengimana baradufasha kwerekana ibinyoma abiyise aba «camarades du 5 Juillet 1973» batamitse Abanyarwanda mu gusobanura impamvu bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda .
Barahera ku byavuzwe kw’ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 nyakanga 1973.
Uwateguye ikiganiro : NGARAMBE Joseph
Abatumirwa : ba bwana NDAHAYO Eugène na NKIKO Nsengimana
umaze igihe dusesengura impamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu busenyuka butarengeje imyaka 32 mu gihe ubutegetsi bw’ingoma ya cyami-ntutsi bwageze ku myaka ibarirwa kuri 400. Ibibazo ku biganiro byacu byahawe igihe.
Uno munsi (Kuwa Mbere, 220118), Bwana Sixbert MUSANGAMFURA arakomeza gutanga ibisubizo ku bindi bibazo byatugezeho. Kimwe n’uko ari bwunganire abamubanjirije mu gusobanura bimwe mu bintu by’ingenzi byaraze imyaka ya za 60 na 70.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA
Uno munsi kuwa Gatandatu, tariki ya 20/01/2018, Dr Theogene RUDASINGWA aradusesengurira umugambi wa FPR/DMI wo gushoza intambara mu karere.
Ibimenyetso by’uwo mugambi mubisha, ingaruka zawo, icyakorwa ngo uburizwemo, ibisubizo ni muri kino kiganiro.
Umutumira : Joseph NGARAMBE
Umutumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA
Uno munsi kuwa Gatatu, tariki ya 17/01/2018, Bwana NDAHAYO Eugène na Dr NKIKO Nsengimana barasubiza ibibazo byatugezeho birebana n'ibiganiro bamaze iminsi batanga.
Ibibzo by'ingenzi bigarukwaho muri kino kiganiro:
-ubukonde bwari bwaranze gucika kandi "gukura ubuhake" yari intego ya Revolisiyo na Repubulika (ikibazo cy'intekerezo);
-guta umurongo muri MDR Parmehutu gusobanurwa na bamwe nka gihamya yo kwibasira akarere ko mu Majyaruguru;
-Muyaga yamenesheje Abatutsi ndetse na bamwe mu Bahutu bo mu Majyepfo (n'abari bayiri inyuma);
-uruhare rw'amahanga ya hafi n'aya kure muri ibyo bibazo byagaragaye mbere ya kudeta yo muri 1973.
Twibutse ko kudeta n'ibibazo byayibanjirije tubibara mu mpamvu zatumye ubutegetsi bw'Abahutu butarenza imyaka 32, mu gihe ubw'ingoma ntutsi-nyiginya bwageze ku myaka ibarirwa muri 400.
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Abatumirwa: Bwana Eugene NDAHAYO na Dr NKIKO Nsengimana
"General Major Paul Kagame...igisirikare cyose yagihinduye ba maneko... Afite abasirikare yitoranirije akoresheje imibare ye, kuburyo bakora akazi ko gusohoza imigambi ye nawe akabarinda icyabahungabanya. Bose yabahinduye abicanyi, kuburyo ntanuwatinyuka kumuvaho kuko aho bajya hose batabwa muli yombi... urusha abandi kwica benshi kandi akanazimiza imirambo, uwo bidatinze aba yabaye General cyangwa Colonel." (2d Lt Aloys RUYENZI, Norway, 05/07/2004)
"Ndetse n’umusirikare mu Bugesera ambwira ati bariya bantu ni abicanyi. Hari uwaje aranyongorera ndi umwe ati rwose Koloneli ntukazigere wemera ko bariya basirikare ari abere, ni abicanyi bose, bariya ba Afandi bose. Arambwira ati bariya bantu bose bose bose. Hari abantu babiri twarahirira yuko baticanye. Gusa. Muri APR. Avuga amazina, ntabwo nshaka kuyavuga ubungubu mbivuze gutya, abo babiri bagira ingorane." (Colonel Balthazar NDENGEYINKA, Ijwi rya Rubanda, 22/09/2012)
"Mubaraka [Muganga] na Kagame Alexis ni abantu beza bagira discipline cyane, bitonda, badakora amakosa mu by’ukuri, nta makosa bakora bariya bagabo." (Major Theogene RUTAYOMBA, Itahuka, 12/01/2018)
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Jonathan MUSONERA
Samedi Relax. Nyuma y’icyumweru cy’imilimo n’izindi shuguli bitwara benshi ndetse n’amakuru anyuranye rimwe na rimwe aca intege, umuziki reka udufashe kwiha ikiruhuko n’umutuzo maze tugabanye stress.
"Que tes choix reflètent tes espoirs et non tes peurs" Nelson R. Mandela
Kuri uno wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018, turakomeza gusesengura impamvu ubutegetsi bw'Abahutu butarengeje imyaka 32, tuvuga kuri Kudeta yo muri 1973.
Mu Rwanda, guhera Gashyantare 1973, Abatutsi barahizwe, barakubitwa, baricwa, bameneshwa mu mashuri no ku mirimo, bahungira iwabo cyangwa mu bihugu bituranyi. Kandi rero nta Nyenzi zari zateye, uretse ko hariho umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’igihugu gituranyi cy’i Burundi, umwuka wakomotse ahanini kw’irimburwa rya élite y’Abarundi bo mu bwoko bw’Abahutu muri 1972. Kumenesha Abatutsi byageze ndetse n'aho bisatira bamwe mu Bahutu bakomoka mu cyiswe Nduga ngari. Nyuma y’iyo “muyaga” habayeho kudeta tariki ya 5 Nyakanga 1973.
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Umutumirwa : Dr NKIKO Nsegimana
Umwaka w’2017 ushigaje amasaha makeya gusa ngo urangire. Ni ibihe bintu by’ingenzi byawubayemo mu Rwanda, mu karere ruherereyemwo, ku mugabane wa Afurika no kw’Isi ?
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Abatumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA
Uyu munsi, umutumirwa wacu Eugène NDAHAYO arongera atuganirire ku mpamvu zatumye ubutegetsi bw’Abahutu buhirima hashize imyaka 32 gusa.
Muri iki kiganiro aragaruka ku ngingo zitaganiriwe ho bihagije mu biganiro bya mbere, ananzure ku mpamvu zikunze gushyirwa imbere ku birebana na Repubulika ya mbere.
Umutumira: Joseph NGARAMBE Umutumirwa: Eugène NDAHAYO
Ishyaka ANC riri muri kongere ryatangiye tariki ya 16 Ukuboza 2017. Nyuma y’impaka zikarishye n’isubikwa ry’amatora, utorewe kuba Perezida wa ANC aramenyekane : Bwana Cyril RAMAPHOSA atsinze ku majwi atari menshi Madamu Nkosazana DLAMINI-ZUMA. Akaba nk’uko biteganijwe afite amahirwe yo kuzasimbura Jacob ZUMA ku mwanya wa Perezida wa Afurika y’Epfo.
FPR DMI ya KAGAME na yo yakoze icyo yita kongere (14-16). Icyasigaye mu mitwe ya benshi ni ijambo ryo kuyitangiza. Nk’aho Paul KAGAME, Perezida wa FPR Inkotanyi n’u Rwanda, yiyamye abakada imvugo basanganywe yo kuvuga ko Isi yose igomba kwigira ku Rwanda. Abo bakada babyakirije amashyi, barangiza kongere bamutorera gukomeza kuyobora ishyaka.
ANC ihuriye he koko na FPR ?
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Umutumirwa : Sixbert MUSANGAMFURA
Bimaze kuba akamenyero : buri gihe iyo abikeneye, KAGAME FPR/DMI atunga agatoki u Bufaransa, aburega kuba ngo bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi (Jenoside).
Ni muri urwo rwego yigeze gushinga KOMISIYO MUCYO ikaza gufindafinda raporo yasohotse tariki ya 05/08/2008, yanzura ko u Bufaransa bwagize uruhare ku buryo butaziguye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'i 1994.
Ejobundi tariki ya 11/12/2017 ikigo cy’ababunganizi mu mategeko « Cunningham Levy Muse LLP », gikorera i Wasington DC, na cyo cyasohoye raporo. Raporo itangira igira iti : Guverinoma y’u Rwanda yadusabye kunononsora ibikoresho bigaragaza uruhare rw’abategetsi b’Ubufaransa muri Jenoside.
Dr Theogene RUDASINGWA, wagiranye muri uwo mwaka w’1994 imishyikirano n’abategetsi b’u Bufaransa nka Alain JUPPE na Jenerali LE MERCIER, aribudusesengurire mu ncamacye iby’ino raporo « Cunningham Levy Muse ».
Uwateguye ikiganiro : Joseph NGARAMBE
Abatumirwa : Dr Theogene RUDASINGWA na Bwana Sixbert MUSANGAMFURA
Mu gice cyambere cy'ikiganiro cy'uno munsi, turagaruka ku ngingo zimwe na zimwe zavuzwe mu kiganiro cyo kuwa 23/11/2017 cyari gifite inyito " EUGENE NDAHAYO ARASUBIZA IBIBAZO KU KIGANIRO CYO KUWA 01-11-2017". Turasubiza bimwe mu bibazo, ibindi E. NDAHAYO azabigarukeho.
Mu gice cya kabiri, turareba amakuru y'ingenzi avugwa hirya no hino. By'umwihariko: intambara y'ubutita ikomeje hagati ya Uganda na KAGAME FPR/DMI, iyicwa ry'abasirikare 15 b'Abatanzaniya bari mu ngabo za LONI zishinzwe kurinda umutekano muri Kongo, ukwemezaYeruzalemu nka kapitali ya Isiraheli biherutse gukorwa na Perezida TRUMP.
Uyoboye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Abatumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA na Jonathan MUSONERA
KAGAME FPR/DMI akomeje gushyashyanira inyungu za ba MPATSIBIHUGU. Aragenda arushaho kwigaragaza nk'umusimbura wa MOBUTU wamubanjirije ku murimo wo kuba igikoresho mu ghungabanya no gusahura Afurika.
Nk'uko duherutse kubyerekana, nta gihugu cy'abaturanyi na kimwe kibanye neza n'u Rwanda. Ibi bikaba byaratangiye kugira ingaruka mbi zinyuranye duhamya ko zizarushaho kwiyongera.
Duherutse kandi gukomoza ku gakungu hagati ya KAGAME FPR/DMI na Isiraheli, duhereye kw'ifungurwa rya ambasade ya Isiraheli i Kigali ryatangajwe tariki ya 28/11/2017 na Minisitiri w'intebe wa Isiraheli, Benyamini NETANYAHU.
Hagati aho, ejo Perezida Donald TRUMP yatangaje ko Leta Zunze Ubuwe za Amerika ayoboye zemeje Yeruzalemu nk'umurwa mukuru wa Isiraheri. Icyemezo cyashimishije NETANYAHU, ariko kikamaganwa n'Isi hafi yose.
KAGAME FPR/DMI agiye kubandwa izihe muri iyi muyaga? Aho ntiyaba agiye kuba nka ka kamasa k'inkunguzi karigata ubugi bw'intorezo? Opposition ikore iki? Ite?
Uwateguye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Abatumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA na Bwana Pierre RUGERO
Ejo kuwa Kabiri, tariki ya 28/11/2017, Perezida Emmanuel MACRON w'Ubufaransa yavugiye i Ouagadougu ijambo rirerire (isaha n'iminota 45), imberere y'abanyeshuri bo muri za Kaminuza bagera kuri 800, na mugenzi we Marc Roch Christian KABORE.
Nyuma y'iryo jambo rigizwe n'ingingo nyinshi, Perezida MACRON yashubije ibibazo by'abanyeshuri, na byo bikaba byaratwaye igihe kigera kw'isaha.
Ni ibihe bibazo by'ingenzi byashubijwe muri uwo mubonano n'urubyiruko ruherutse gukora Revolisiyo, rumenesha umunyagitugu Blaise COMPAORE? Ese koko Ubufaransa bwaba bugiye guca ukubiri na politike ya mpatsibihugu bukunze kuregwa muri Afurika?
Uyoboye ikiganiro: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Dr NKIKO Nsengimana
1) UGANDA IKOMEJE GUSAZA KAGAME FPR/DMI
Ibinyamakuru bya FPR/DMI ntibigihwema gusohora inkuru zigaragaza Uganda nk'umwanzi utegura guhirika KAGAME. Ndetse intero yaje kwikirizwa na bimwe mu binyamakuru bikorera muri Uganda, ibyaje kubiviramo gufungwa no gutabwa muri yombi kw'abanyamakuru.
2) FPR/DMI MU BUCURUZI BUCAKARAZA ABANYAFURIKA (AFRICAN SLAVE TRADE)
Mu kiganiro cyo cyo kw'itariki ya 20/11/2017, twamaganye amasezerano y'urukozasoni hagati ya KAGAME FPR/DMI na Isiraheli, aho twagize tuti: "Impunzi z'Abanyafurika Isiraheli yikiza nk'umwanda, izijugunye mu Rwanda".
Uno munsi, Dr Theogene RUDASINGWA aragaruka kuri "FPR/DMI MURI AFRICAN SLAVE TRADE". Ni gute FPR/DMI yiyamamaza mw'ishusho ya "panafricanism", yarangiza ikajya kw'isonga mu guteza imbere isoko ry'ubucakara bw'Abanyafurika?
3) ZIMBABWE: AMASOMO TWAVANA MW'IHIRIKWA RYA PEREZIDA MUGABE?
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Tariki ya 01/11/2017, twahitishije ikiganiro twahaye inyito "KUKI UBUTEGETSI BW'ABAHUTU BWASENYUTSE BUTARENGEJE IMYAKA 32?"
Umutumirwa wacu Eugène NDAHAYO , umwe mu bagize Inama Nkuru ya Rwanda Freedom Movment -ISHAKWE, akaba na vice-président w'ishyaka, yadusesenguriye impamvu zatumye ubutegetsi bw'Abahutu busenyuka nyuma y'imyaka 32 gusa, mu gihe ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya yo yamaze imyaka irenga 400.
Nyuma y'icyo kiganiro, abakunzi ba Radiyo Ishakwe n'abandi Banyarwanda bakurikira ibiganiro byacu batwandikiye ari benshi, bifuza ko NDAHAYO yakwongera kubaganirira, agasubiza ibibazo bimwe na bimwe byabateye amatsiko, cyane cyane ibyateye icyuho n'intege nke Repubulika ya mbere n'iya kabiri.
Kuri uyu mugoroba Radiyo Ishakwe, radiyo yanyu, yongeye gutumira Eugène NDAHAYO ngo adufashe gusubiza ibyo bibazo.
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Eugène NDAHAYO
1) Impunzi z'Abanyafurika Isiraheli yikiza nk'umwanda, izijugunye mu Rwanda.
Ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta ya FPR Inkotanyi igihe.com cyatangaje ko Guverinoma ya Isiraheli yemeje ko u Rwanda rugiye kwakira impunzi 40,000 idashaka ku butaka bwayo. Ngo kuri buri mutwe w'impunzi FPR/DMI izajya yakira amadolari 5,000. Ni ukuvuga ko U Rwanda rwemeye ubucuruzi bw' abacakara b'Abanyafurika hagati ya za Leta ku mugaragaro. Ni urukozasoni kuko abo bajugunywa nk'umwanda bafite ibihugu byabo bahunze kubera impamvu zinyuranye. Ari ubajugunye nk'iyarara, ari uguriwe ngo abakire, bombi amateka azabakurikiranaho ubwo bugome.
Perezida Kagame wemera ko umunyafurika agurishwa, ataniye he na ba Tipo Tipo na Rumariza bacuruzaga abacakara b'abirabura mu binyejana byahise?
Biributsa ya myanda ihumanya ibihugu byo mu Burayi byazaga kumena muri Afurika bigaha amafaranga za Leta z'ibitugu.
2) Muri Libiya naho bagaruye ubucuruzi bw'abacakara b'abirabura.
Hagiye gushira icyumweru kimwe , abanyamakuru ba CNN bashyize ahagaragara amashusho (video) yerekana igurishwa ry'abantu kw'isoko, mu gihugu cya Libiya, hafi y'umurwa mukuru Tripoli.
Abenshi muri abo bantu bagurishwa bucakara muri Libiya, ngo bakomoka mu bihugu bya Nijeriya, Senegali na Gambiya. Byaba byaramaganwe bihagije? Hariho amahirwe yo guca burundu icyo gikorwa cy'urukozasoni? Mbese mu Rwanda ho bite?
2) ZIMBABWE: Ubutegetsi bwa Perezida Mugabe mu marembera.
Igisirkare cyari inkingi ya mwamba mu byatumye Perezida Robert MUGABE aramba ku butegetsi, kigiye kumara icyumweru gikoze igisa na kudeta. Uwo mukambwe yaba agiye gusiga inkuru ki imusozi?
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Abatumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA, Jonathan MUSONERA & Blaise NICYORIBERA
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC/CPI rukorera i La Haye mu Buholandi rwibasiye u Burundi.
Iyo myifatire ya ICC/CPI iherutse kwamaganwa na Perezida MUSEVENI wa Uganda, afatanije na mugenzi we MAGUFULI wa Tanzaniya.
Ni ukubera izihe mpamvu ICC/CPI yikomye u Burundi? Dr Theogene RUDASINGWA aratanga ibisubizo muri kino kiganiro.
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA
Umwuka uragenda urushaho kuba mubi hagati ya Uganda n'u Rwanda.
Uretse kubangamira urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu muri ako karere, uwo mwuka mubi ubangamiye imishinga y'iterambere, harimo ibikorwaremezo.
Ko uwo mwuka uhumanye wiyongera ku bindi bibazo biri muri ako karere, aho Umuryango w' ibihugu by' Afurika y' Iburasirazuba (East African Community) ntiwaba ugiye kwongera gusenyuka?
Umutumira: Joseph Ngarambe
Umutumirwa: Dr Theogene Rudasingwa
Maître Bernard NTAGANDA, Perezida Fondateri wa PS Imberakuri, araganirira abakunzi ba Radio Ishakwe ku ngingo zikurikira:
1) Ishyaka rye PS Imberakuri: uko ryavutse, amategeko arigenga, impamvu ibitero ryagabweho na FPR/DMI bitariteye kuzima.
2) Ubufatanye butarambye bwa PS Imberakuri (PS) n'andi mashyaka: Cadre de Concertation Permanent-CCP yari ihuriweho n'amashyaka yari mu Rwanda (PS, FDU na Green Party, nyuma hakazamo PDP), FCR-Ubumwe (PS na FDLR), Coalition des Partis Politiques Rwandais pour le Changement-CPC (RDI, PS, UDR, FDLR) n'impuzamashyaka P5 (FDU, RNC, Amahoro, PDP, PS). Ni iki cyatumye ubwo bufatanye budashinga imizi? Uruhare rwa PS ni uruhe? Uruhare rw'andi mashyaka ni uruhe? Haba harimo n'uruhare rw'ingeso z'Umunyarwanda muri rusange? Mbese PS yasezeye muri P5 cyangwa yarasezerewe?
3) Itotezwa ry'abatemera gukorera mu kwaha kwa FPR/DMI: rirakomeje. Amaherezo ni ayahe? Inama ku Banyapolitike? Inama ku Banyarwanda?
Umutumira: Joseph NGARAMBE, afatanije na Sixbert MUSANGAMFURA
Umutumirwa: Maître Bernard NTAGANDA, Perezida Fondateri wa PS Imberakuri
« Ni izihe mpamvu zateye ubutegetsi bw’Abahutu gusenyuka butarengeje imyaka 32, mu gihe Cyami yamaze imyaka irenze 400? ». Iki ni kimwe mu bibazo Perezida wa Ishakwe-RFM yibajije mu kiganiro twise « Ingaruka z’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame FPR/DMI ».
Umutumirwa wacu uyu munsi, Eugène NDAHAYO, umuyobozi wungirije w’Ishakwe-RFM, yifuje kumwunganira mu gushakira igisubizo icyo kibazo gikomeye ariko dusanga ari ngombwa mu kwubaka inzira y'impinduka. Ahereye ku nkingi z’ingengabitekerezo ya Cyami Nyiginya/Ntutsi, aradusesengurira icyuho cyagiye kiranga ingoma za Repubulika Mputu.
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Eugène NDAHAYO
Uno munsi tugiye gukomeza igice cya 3 cy'ikiganiro "P5 MU MUHENGERI NA FPR/DMI KU GITUTU GIKOMEYE". Twifashisha ahanini amajambo (disikuru) 2 ashimangira ko urwishe P5 rutasize rwose FPR/DMI.
Ijambo (disikuru) ryambere ryavuzwe mu Cyongereza na Paul KAGAME kuwa Gatanu 271017, mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 21 ya "UNITY CLUB Intwararumuri" ya Janeti NYIRAMONGI. Muri Kigali Convention Center.
Ijambo (disikuru) rya kabiri ryasomwe mu Kinyarwanda na Ali Abdulkarim ku Cyumweru 291017, kw'IVIRIRANA (HEMORRAGIE/BLEEDING) rikomeje muri RNC/DMI, imwe mu nkingi za mwamba za P5 isigaye ari P4. Kuri Radio Itahuka.
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Abatumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA na Jonathan MUSONERA
Ntirirarenga! Uku gucikamo ibice kw'amashyaka ya opposition, uku gusenyuka kwa P5, uku kurushaho kugaragara uko ari kwa KAGAME, yica cyangwa afunga Abatutsi bita Abasopecya avuga ko yarokoye, nibirusheho kuduha imbaraga zo kwamagana inzira zihubutse z'intambara. Tubishakiremo uburyo bwo gukangurira umutimanama wa politiki, bwo guhamya indangagaciro, indoto y'icyerekezo cy'u Rwanda duharanira, dushaka kwubakira hamwe n'Abanyarwanda bose.
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Umutumirwa: Dr NKIKO Nsengimana
Ejobundi kuwa Gatandatu 211017, Dr TR nanjye twaganiriye ku mpuzamashyaka P5 imaze gusenyuka no kuri RNC ikataje umuteremuko.
Twashoreje ikiganiro kuri AFFAIRE RWIGARA, tugira tuti: "urubanza rurakomeje, ari na ko bigenda bigaragara ko ruzagira ingaruka zikomeye kuri Opposition, bidasize FPR/DMI izonzwe n'igitutu cya HRW."
Kuri kino gicamunsi, Diane RWIGARA na nyina Adeline RWIGARA bakatiwe by'agateganyo igifungo cy'iminsi 30 (bazakomeza kuburana bafunze) . Naho Anne RWIGARA yarekuwe by'agateganyo (azakomeza kuburana adafunze).
Uno munsi turagaruka kuri izo ngingo 3: P5, FPR/DMI na Affaire RWIGARA (talon d'Achille/Achilles' Heel ya PK).
Umutumira: Joseph NGARAMBE
Abatumirwa: Sixbert MUSANGAMFURA na Jonathan MUSONERA
Ikizwi kw'izina rya P5 kimaze gusenyuka, nk'uko twari twarabihanuye. Nyuma y'uko amashyaka yari ayigize acitsemo ibice, cyangwa ahungabanye ku bundi buryo. Urugero: FDU-Inkingi, Ihuriro Nyarwanda RNC, PS-Imberakuri.
RNC yo ikomeje kurohama, nk'uko byagaragariye buri wese ejo, bane mu bayobozi bayo bakomeye muri Afurika y'Epfo begurira umunsi umwe. Ibyo kandi bikaba bigikomeza, nk'uko tubifitiye amakuru.
Mu bintu byinshi banenga, abeguye (PS-Imberakuri n'abayobozi ba RNC) barahuriza ku buriganya, amacakubiri, kubura icyerekezo, ubutegetsi bw'agatsiko butagize aho butandukaniye n'ubwa FPR/DMI.
Affaire RWIGARA: urubanza rurakomeje. Biragenda bigaragara ko ruzagira ingaruka zikomeye kuri Opposition, bidasize FPR/DMI izonzwe n'igitutu cya Human Rights Watch.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Dr Theogene RUDASINGWA
Kuri uno wambere, tariki ya 16 Ukwakira 2017, hasubukuwe urubanza rwa Diane RWIGARA, murumuna we Anne na nyina Adeline.
Muri kino kiganiro, turibugire icyo tuvuga ku birego ubushinjacyaha bwamurikiye urukiko, no ku bisubizo by'abaregwa n'ababunganira.
FPR/DMI izagarukira hehe?
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Jonathan MUSONERA
GUTSINDA UBUTEGETSI BW’IGITUGU MU RWANDA BIRASHOBOKA, nk'uko tuza kubisobanurirwa na Bwana MFITUMUKIZA Ildephonse, Komiseri Wungirije ushinzwe Ubukangurambaga mw'ishyaka ISHAKWE-RFM, mu kiganiro cy'uno munsi, 21:00, isaha ya Buruseli.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Ildephonse MFITUMUKIZA
Mu rwego rwo gukomeza ibiganiro bya Radio Ishakwe byo gukangurira Abanyarwanda kwivugurura bagahindura imikorere n'imyumvire, Eugène NDAHAYO, umwe mu bagize Inama Nkuru ya Rwanda Freedom Movement-ISHAKWE, akaba na Visi-Perezida w'ishyaka, aratuganirira ku mpamvu zimwe na zimwe zituma abarwanya ubutegetsi nta cyo bagezeho muri iyi myaka 23 ishize FPR ifashe ubutegetsi.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Eugène NDAHAYO
Dr Theogene RUDASINGWA yakoranye na Paul KAGAME, batandukana muri 2005. Yaje no gukorana na KAYUMBA Nyamwasa, batandukana muri 2016.
Iryo tandukana ryatewe n'ibihe bintu by'ingenzi? KAGAME na KAYUMBA ni iki kibahuje? Ni iki batandukaniyeho?
Ibisubizo muri kino kiganiro.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Dr Theogene RUDASINGWA
Opposition nidahindura imikorere ya politiki, ibi bitambo turimo gutanga bizagumya kuba impfabusa.
Tugomba kuvana amasomo akaze mu birimo kubera mu Rwanda, aho ubutegetsi bwa Kagame na FPR/DMI bwica abantu cyangwa bufunga abandi umusubizo, bubahora kuburwanya.
Host: Joseph NGARAMBE
Guests: Dr NKIKO Nsengimana
Nyuma y'aho dutangiye imvo n'imvano y'amajwi y'umwicanyi Dan MUNYUZA (DM), abashoje urugamba rw'ibinyoma kuri Radio Itahuka ya RNC ishaje batangiye kuyobya uburari.
Yifashishije ahanini ikinyamakuru Rugali cya MRND/CDR ikorera muri RNC ishaje, umwicanyi KAYUMBA Nyamwasa (KN) yapfundikanyije ibinyoma byuzuyemo ubuswa no guhuzagurika. Nko kubeshya ko MUSONERA na NGARAMBE bakorana na DM.
Ni nde uyobewe ko Etat-major KN yibeshyaga ko ari iye yasubiye i Kigali, kwa nyirayo KAGAME? Reka twibutse bimwe mu bikorwa bye by'ubugwari, ubuswa, ubusambo n'ubwicanyi.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Jonathan MUSONERA
Ejo tariki ya 270917, Radio Itahuka yasohoye amajwi y'umwicanyi ruharwa Dan MUNYUZA, aho yari mu biganiro bisanzwe byo gupanga ubwicanyi.
Uno munsi, tariki ya 280917, n'urubuga The Rwandan rwasohoye ayo majwi ku nyito ebyiri: 1) "Dan MUNYUZA yafashwe amajwi avuga ko kwica NKURUNZIZA byabananaiye!"; 2) "Intambara y'amajwi: RNC yashyize hanze amajwi mashya ya Dan MUNYUZA.
Turamenyesha Abanyarwanda ko, usibye Jonatha MUSONERA wayafashe muri 2015, abandi bayafite ari KAYUMBA Nyamwasa (KN) na Dr Theogene RUDASINGWA (TR).
Kuba KN yayashyize ku karubanda ayanyujije kuri Radio Itahuka no mu kinyamakuru The Rwandan turasanga ari igikorwa cy'ubugome n'ubugambanyi kigayitse, kuko gisenya network yarindaga benshi ubwicanyi bwa FPR/DMI.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Jonathan MUSONERA
Nyuma yo guhotora Assinapol RWIGARA, umuryango we umaze igihe kitari gito ugaraguzwa agati n'ingoma mpotozi ya FPR/DMI. Duherutse kubyamagana.
Kuri uno wa Gatandatu, tariki ya 230917, Polisi yafunze byeruye noneho Diane RWIGARA, murumuna we Ana na mama we Adeline.
None kuri uno Wambere, tariki ya 250917, Polisi yadukanye mu binyamakuru bya FPR/DMI amajwi ivuga ko ari aya Adeline n'umuvandimwe weTabitha GWIZA.
Host: Joseph NGARAMBE
Guests: Sixbert MUSANGAMFURA & Jonathan MUSONERA
"Factionalism" iri mu byatumye RNC icikamo kabiri tariki ya 01/07/2016. Gusesengura iby'icyo kibazo bishobora kugirira akamaro abaharanira impinduka mu Rwanda.
Kubw'ibyo, muri kino kiganiro, turagaruka kw'ijambo rikomeye ryo kw'itariki ya 23/04/2016, Dr Th. RUDASINGWA (TR) yagejeje ku bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC.
Imbere ya y'abantu 9 bashinze RNC, hiyongereyeho 2 bari bemerewe kuza mu nama, Dr TR yatinze ku kibazo cya "factionalism" (udutsiko) cyari kigejeje RNC aharindimuka.
By'umwihariko, yatunze urutoki agatsiko k'Abatutsi bahoze ari abasirikare ba RPF. Anibutsa amazina y'abakari kw'isonga na bimwe mu bikorwa byako bihumanya.
Yibukije kandi ko n'ubwo ako gatsiko (faction) k'Abatutsi kari kayoboye urugamba rwo guhumanya no gusenya, RNC yari inabangamiwe n'iyangiza ry'agatsiko k'Abahutu.
Dr TR yibukije Gen KAYUMBA Nyamwasa ko yagiye amusaba kenshi kugira icyo yakora. Akabeshya ko ntacyo ashoboye...
Uyoboye ikiganiro: Joseph Ngarambe
Abatumirwa: Dr Theogene RUDASINGWA na Bwana Jonathan MUSONERA
Ibinyamakuru by'amahanga na byo bikomeje gushimangira imibonere yacu kuri gahunda n'ibikorwa by'iterambere Leta y'agatsiko ibeshyeshya. Kimwe na twe, ibyo binyamakuru birabibonamo uruhuri rw'ibibazo.
Tariki ya 11/09/2017, Financial Times (FT) iti: " Weak growth adds to fears about Rwanda transformation" ("Igipimo cy'imizamukire y'ubukungu kiri hasi cyongereye impungenge ku mpinduka mu bukungu bw'u Rwanda")
Tariki ya 30/07/2017, Agence France Presse (AFP) yari yagize iti: "Le pari risqué du Rwanda sur la route de la prospérité" ("Imihigo y'u Rwanda kw'iterambere ishobora kurusigamo imvune").
Ni izihe ngingo bino binyamakuru bihuriyeho? Izo ngingo zihuje iki n'ibyo twagiye duhanura? Aho iri tumbagira ry'iterabwoba ku bacuruzi no ku banyapolitiki ntiryaba rifitanye isano ya hafi n'uko gusurura kwa gahunda za FPR-DMI?
Host: Joseph NGARAMBE
Sosiyete Sivile ni iki? Itaniye he n'amashyaka? Ikorana ite n'amashyaka?
Sosiyete Sivile mu Rwanda imbere: mu Rwanda, amashyirahamwe ayigize ari ukubiri: ayigenga n'akorera mu kwaha kw'imiryango ya politike.
Sosiyete Sivile mu mahanga: na ho hariho amashyirahamwe akorera mu kwaha kwa FPR-DMI, hakabaho n'ari muri opposition.
Hari igihe Sosiyete Sivile yo hanze y'igihugu yagiye itumira amashyaka, igamije ngo kuyasinyisha amasezerano y'imyifatire.Yaba ibifitiye ubuhe bubasha?
Sosiyete Sivile ngo ifite n'umugambi wo kwigisha amashyaka gukora neza mu nyungu z'Abanyarwanda. Ubushobozi bwayo bwaba buruta ubw'ayo mashyaka?
Sosiyete Sivile igeze n'aho ihamagarira Abanyarwanda guhindura ubutegetsi mu Rwanda hakoreshejwe inzira y'imirwano. Aho na yo ntiharanira ubutegetsi?
Ikibazo cy'intege nkeya mu ntekerezo (ideology) no mu mikorere (organisation), usanga mu mashyaka, cyaba kitari muri Sosiyete Sivile?
Muri kino kiganiro, muri kumwe na Joseph Ngarambe, Sixbert Musangamfura na Jonathan Musonera
Nyuma ya Kagame, Kugira ngo u Rwanda rugire amahoro arambye n'ubwiyunge mu Banyarwanda, bizasaba kwitwararika ibintu 3 by'ingenzi:
1) Igisirikare n'izindi nzego z'umutekano bitari iby'umuntu ku giti cye cyangwa iby'agatsiko (zihumuriza Abanyarwanda bose);
2) Ubutabera busesuye, bushingiye ku gushaka ukuri kwose ku mahano yabaye mu Rwanda mu bihe binyuranye n'abayakoze;
3) Demokarasi isesuye, ariko ifite n'inkingirizo (safeguards/garde-fous);
Mu kiganiro cyo kw'itariki ya 040917, twavuze kuri icyo kintu cyambere: igisirikare n'izindi nzego z'umutekano. Uno munsi turiburebere hamwe ibyo bibiri bindi, ari byo demokarasi n'ubutabera.
Muri kumwe na Joseph NGARAMBE na Dr Theogene RUDASINGWA
Nyuma y'ingirwamatora ya Perezida wa Repubulika yegukanywe na Kagame ku kigero cya 99% kimwe n'ibindi bigirwamana bitegekesha urusasu, ingoyi n'agafuni, Leta ya FPR Inkotanyi yateye indi ntambwe mu gucecekesha burundu abatavuga rumwe nayo ari nako isotera uruhongohongo abacikacumu rya jenoside yibasiye Abatutsi. Iryo totezwa, Perezida Pahulo Kagame ubwe abifitemo uruhare rukomeye. Arashaka ko uwakinishije kwiyamamaza wese amutsembana n'umuryango we cyangwa akabashyira ku ngoyi ihoraho nk'abagome. Ng'iyo inzira y'umusaraba umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara urimo kubera ko umwana w'umukobwa uwukomokamo, Diane Shima Rwigara yakinishije kwiyamamaza. FPR Inkotanyi kandi irashaka guhanagura burundu udusigisigi tw'abatavuga rumwe na Paul Kagame babarizwa mu gihugu imbere. Ni muri urwo rwego abavuga ko bahagarariye FDU Inkingi mu Rwanda bakukumbwe nk'udushwiriri bakajugunywa mu kagozi ejo ku wa 6 Nzeri 2017 bashinjwa gukorana n'imitwe y'iterabwoba.
DMI ya Paul KAGAME (PK) yacengeye kuva mw'ikubitiro ubuyobozi bwa RNC. Ifite mu ntoki zayo ubwo buyobozi, ibukoresha mu bikorwa bibisha binyuranye.
Igitangaje ni uko KAYUMBA Nyamwasa (KN) yagize uruhare ntagereranywa mu gufungurira DMI ya PK imiryango ya RNC. Kandi yari yaraburiwe incuro nyinshi.
Zimwe mu ngaruka z'iryo bohozwa rya RNC zikomeje kwigaragaza: gusenya ibyo abarwanira impinduka bari bararuhiye, gushyira mu kaga ubuzima bw'abantu, kwangiza bikomeye isura ya opposition.
Abari bubagezeho ikiganiro: Joseph NGARAMBE, Theogene RUDASINGWA
Jonathan MUSONERA, Sixbert MUSANGAMFURA, Eugène NDAHAYO.
Mu gukomeza ibitekerezo twabagejejeho mu kiganiro "INGARUKA Z'UBUTEGETSI BW'IGITUGU BWA KAGAME NA FPR/DMI" (260817), turagerageza gusubiza ibibazo bikurikira:
1) Ni izihe mpamvu zateye gukenyuka k'ubutegetsi bw'Abahutu bwamaze imyaka 32 gusa?
2) Isenya (destruction) rya elite y' Abahutu, bikozwe na MRND/CDR na FPR/DMI, rigeze ku yihe ntera? Ryahagarikwa n'iki? Ukwisenya kw'iyo elite ubwayo (auto-destruction) kwagenze gute? Kwahagarikwa n'iki?
3) Pyramide ya Kagame na FPR/DMI ifite uburambe bungana iki?
Mu kiganiro cyo kuwa Gatandatu, 190817, Dr Theogene RUDASINGWA, Perezida w'ISHAKWE-RFM yatangaje ko uburyo bwo kuvanaho ubutegetsi nk'ubwa KAGAME ari bubiri:
1) Ugomba kumurusha ideology...kumurusha ibitekerezo bizima...bidasa n'ibyashenye u Rwanda...nk'ibya FPR/DMI...nk'ibya MRND/CDR...nk'ibyaje kuranga amaherezo MDR PARMEHUTU...nk'ibya MPATSIBIHUGU...nk'ibya CYAMI...
2) Ugomba kumurusha organisation...n'iyo mwaba muri bakeya, nk'uko byari bimeze kuri FPR...
Reka tugaruke kuri bino bintu bibiri by'ingenzi OPPOSITION ibuze.
Host: Joseph NGARAMBE
Guests: Sixbert MUSANGAMFURA, Jonathan MUSONERA, Nsengimana NKIKO
Ibyo PK yakoze muri uno mwaka w'2017 ntabwo bidutunguye na busa, dukurikije amateka ye y'ubwicanyi n'uburyo yibye amatora ya 2003 na 2010.
Ibibazo ahubwo ni ibi: Opozisiyo twakoze iki? Sosiyete Nyarwanda iteye ite? Ni uruhe ruhare DMI ifite?
Kureba neza ahari ibibazo, ni yo nzira ihamye yo kubona ibisubizo.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Dr Theogene RUDASINGWA
Nyuma y'ingirwamatora ya Kagame yo ku wa 4 Kanama 2017, bikomeje kugenda bigaragara ko yishyize mu bwigunge. Ibihugu by'ibihangange byajyaga bimuha impundu bikomeje kwicecekera. Kikaba ari ikimenyetso ko abakurikiranira hafi bazi ko akomeje gushimuta ubutegetsi. Ariko nabyo birababaje kuko kwicecekera imbere y'umushimusi aho kumuha urwamo ni ukumutiza umurindi. Impyisi n'iyo utayiteye icumu ukayiha induru uyitesha intama.
Kagame ariho aritegura kurahira ku wa 18.8.2017, ari nako ba Ambasaderi be birirwa binginga ibihugu babamo, basaba ko byazohereza intumwa mu muhango wo kumwimika. Kwifata mu bintu bikomeye nk'ibi nabyo bihamya ya myifatire y'amahanga yo gutererana Abanyarwanda.
Hari abagiye batwandikira batubaza impamvu abanyagitugu bakoresha amatora ya nyirarureshwa kandi bazi ibizayavamo. Turagira icyo tubivugaho.
Muri iki kiganiro mwateguriwe na Joseph Ngarambe, umukuru wa Radio Ishakwe, akaba anashinzwe itangazamakuru n'itumanaho. Abatumirwa ni:
Bwana Sixbert Musangamfura, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka Ishakwe Rwanda Freedom Movement;
Bwana Jonathan Musonera, Umwungirije;
Docteur Nkiko Nsengimana, Umwe mu bagize Inama nkuru y'Ishyaka, akaba anashinzwe ingamba, igenamigambi n'itegeko nshinga.
Paulo KAGAME (PK) akomeje kwiyuha akuya mw'ikinamico ryo kwiyamamariza ubuperezida, nyuma yo kubeshyera abaturage ko bamusabye guhindura itegeko nshinga.
Gukoresha ibya Leta n'umutungo utubutse FPR/DMI yibye ntibyigeze bimumara ubwoba, uroye ukuntu atahwemye gukumira no gutoteza abo yikanga bose.
Mu rubuga yiberangamo wenyine uroye, PK arabeshya akanasebanya. Ari na ko yikirizwa n'abambari be. Ingeso dusanzwe tunenga FPR/DMI.
No mu mashyaka ahanganye na FPR/DMI, harimo abo bikomeje kugora kuva kuri iyo ngeso igayitse yo guhimba no gusebanya. Turashimira Didas GASANA uherutse kuyigaya. Yunga mu ryacu.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Jonathan MUSONERA
Ijambo ubuhakanyi (négationnisme) ryashyizweho muri 1987 n'umunyamateka Henry Rousso, rikaba ryarasobanuraga guhakana jenoside yakorewe Abayahudi n'Ubudage bw'Ababazi, mu ntambara ya 2 y'Isi.
Urugero rw'ubwo buhakanyi, kwari nko kwamamaza ko nta mugambi wo kurimbura Abayahudi wigeze ubaho, cyangwa ko ibikoresho kirimbuzi nk'ibyumba bya gazi bitigeze bibaho, cyangwa ko urukiko rwahannye abayikoze hari icyo rutasobanuye, n'ibindi.
Iryo jambo rikubiyemo guhakana cyangwa gupfobya, rinakoreswa ku zindi jenoside cyangwa ibyaha byakorewe inyokomuntu: nk'ibyakorewe Abanyarumeniya, Abanyayukerene, Abanyarwanda, Abanyakamboji, n'abandi.
Ubuhakanyi ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ibyo ni ukuri kuri jenoside yakorewe Abayahudi. Bishobora kutazatinda kuba itegeko kuri jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko abafite imitekerereze ya MRND/CDR bameze amababa mu buhakanyi.
FPR/DMI na yo ikora ubuhakanyi. Ihakana jenoside yakoreye Abahutu (itaremerwa na LONI), ikanapfobya iyakorewe Abatutsi ku nyungu za politike. By'umwihariko muri kino gihe Paulo Kagame ari mu manyanga yo kongera kwitoza ngo ayogoze u Rwanda ubuzima bwe bwose.
Ubuhakanyi bwa FPR/DMI iri ku butegetsi, ni bwo tugiye guheraho, kuko ububi bwabwo bubangamiye imibereho ya buri munsi y'Umunyarwanda.
Muri ino minsi, abahuriye ku mitekerereze ya MRND/CDR bahagurukanye imbaraga zidasanzwe, barushanwa na FPR/DMI mu kugoreka amateka y'u Rwanda.
Iryo goreka barigaragaje cyane cyane ku bibazo by'ingutu: imibanire y'Abahutu n'Abatutsi, imibereho y'Abatutsi mu bihe bya Repubulika ya 1 n'iya 2 zari ziyobowe n'Abahutu, ikibazo cy'uturere (Rukiga-Nduga), n'ikibazo cy'imitegekere y'igihugu n'isangira ry'ubutegetsi.
Mu gihe FPR/DMI beshya ko yarangije ibibazo, abahuriye ku mitekerereze ya MRND/CDR barahuriza ku kinyoma cyo kwemeza ko nta kibazo cyariho hagati y'Abahutu n'Abatutsi mbere y'uko FPR itera tariki ya 1 Ukwakira 1990.
Mu kiganiro cy'uno munsi, turongera kugaragaza ko ikibazo cy'ivangura kiri mu bibazo byaranze u Rwanda. Turibanda ku gihe u Rwanda rwari rumaze kuba Republika rukabona n'ubwigenge. Tutibagiwe ko mbere y'1959, twari ku ngoma ya cyami na gikoronize, na yo yarangwaga n'ivangura, ibyo tuzagarukaho mu bindi biganiro.
Muri kumwe na:
Sixbert Musangamfura
Jonathan Musonera
Nkiko Nsengimana
Joseph Ngarambe
Ku munsi wo kwizihiza isabukuru ya 55 y'Ubwigenge bw'u Rwanda, ishyaka IHURIRO RISHYA-NEW RNC (NRNC) ryanizihije isabukuru y'umwaka 1 ryari rimaze rivutse. Isabukuru kandi y'ubufatanye muri byose na MN-INKUBIRI yaryakiriye rigishingwa.
Zimwe mu ngingo z'ingenzi z'ijambo rya Bwana J. MUSONERA, SG wa NRNC:
Abo twashinganye RNC barwanyije ibyo twari twarasezeranye guharanira: kwubakira ku kuri, guharanira inyungu z'Abanyarwanda bose, kurandura imizi ya dictatorship n'ubwicanyi, etc. Bibananiye barayisenya bazi ngo igitekerezo kirazima. Nticyazimye twaracyambukanye.
Icyo gitekerezo cyabyaye Rwanda Truth Commission yateguye:
a) International Conference on Genocide Against Hutu
b) Kwibukira hamwe jenoside yakorewe Abatutsi na jenocide yakorewe Abahutu.
4. NRNC mu Bubiligi: ntako batagize ngo bayisenye (ari DMI ya Kagame ari na DMI muri opposition). Byarabananiye. NEW RNC muri Brussels/Belgium yabaye inkingi ikomeye mu bikorwa byose.
Host: Joseph NGARAMBE
Guest: Jonathan MUSONERA
Dukomeje kugeza ku bakunzi ba Radiyo ISHAKWE amagambo akomeye yavugiwe i Buruseli tariki ya 01/07/2017, mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 55 y'ubwigenge bw'u Rwanda, no gutangaza ku mugaragaro ivuka ry'Ishyaka ISHAMWE-RFM.
Hatahiwe ijambo rya Dr Theogene RUDASINGWA (TR), Perezida w'iryo shyaka. Ijambo rishimira Imana n'abitabiriye uwo muhango. Ijambo ritanga kandi impanuro zikomeye, zishingiye ku bintu bitanu:
1) kugira umutima w'ubumuntu;
2) kugira umutima wo kwihangana;
3) kugira umutima wo kwigisha no kwiga;
4) kugira umutima w'umucuruzi wumva ko inyungu y'uwo acuruzaho ari ingenzi;
5) kugira umutima wa disipulini.
Dr TR yashoje ijambo rye asaba buri wese kujya yigomwa buri munsi iminota mikeya yo gutekereza kuri izo mbuto ISHAKWE-RFM yiyemeje kubiba. Buri wese akumva kandi agashimira Imana amahirwe y'uko yabayeho. Ibitarahiriye Abanyarwanda benshi, kandi biduha umukoro wo gutsinda urugamba twiyemeje.
Ubutegetsi bwa HABYARIMANA bwari bwarasimbuje isabukuru y'ubwigenge umunsi bwashyiriweho na kudeta, tariki ya 5 Nyakanga 1973. Ubwa KAGAME na bwo bwizihiza itariki ya 4 Nyakanga, umunsi bwafashe Kigali (1994).
Ni iki gituma ubutegetsi bw'u Rwanda bwibagirwa umunsi w'ingenzi mu mibereho y'igihugu? Abanyarwanda bakwigobotora gute inzara za ba Mpatsibihugu bategeka mu by'ukuri u Rwanda kuva Rucunshu (1896) kugeza magingo aya? Ibyo bibazo n'ibindi byarasesenguwe, bihabwa n'ibisubizo.
Uno munsi turibwifashishe ijambo Bwana Eugene Ndahayo yavugiye mu muhango wo kwibuka isabukuru ya 55 y'ubwigenge bw'u Rwanda wabereye i Buruseli tariki ya 01/07/2017.
Kuya 1 Nyakanga 2017, amashyaka MN-Inkubiri n'Ihuriro Rishya-New RNC yahuriye i Buruseli mu Bubiligi mu munsi mukuru wo kwizihiza imyaka 55 y'ubwigenge bwa Repubulika y'u Rwanda.
Kuri uwo munsi ni na bwo ayo mashyaka yatangaje ku mugaragaro ko yishyize hamwe akabyara ishyaka "ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT", mu Gifaransa "ISHAKWE-MOUVEMENT POUR LA LIBERTE".
Kuri uwo munsi kandi, ni bwo ishyaka Ihuriro Rishya-New RNC ryari ryizihije isabukuru y'umwaka 1 rivutse.
Muri uwo muhango havugiwe byinshi n'abayobozi b'ayo mashyaka yombi, kimwe n'abatumirwa. Tuzagenda tubagezaho ibyavuzwe byose mu biganiro kuri ino radiyo.
Uno munsi turibanda kw' itangazo ryo gushinga ishyaka rimwe "ISHAKWE-RWANDA FREEDOM MOVEMENT", "ISHAKWE-RFM" mu magambo ahinnye. Ku bw'ibyo, muribwumve Bwana Sixbert MUSANGAMFURA, Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka ISHAKWE-RFM.