Ijambo ry'Imana: Recent Episodes

Pastor Z

Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora. -Pastor Z, Boston MA

View Details

Kumenya no gutinda kuri kamere y'Imana biragufasha cyane mu buzima bwawe bwo kwizera. Bikaba byagutera imbaraga zo kwatura amagambo nk'aya Dawidi ari kuvuga.

View Details

Muri uyu murongo harimo uburyo bwiza bwo kurwana n'ibiguteye ubwoba. Instinzi ikomoka mu gusobanukirwa kamere y'Imana nk'Umwungeri wawe.

View Details

Zaburi 23 twayifata mu mutwe tukiri abana mu ishuri ry'icyumweru, ariko tutumva ko harimo ibanga tuzakenera dukuze, riduhesha gutuza no kugira amahoro nk'intama yizera umushumba wayo.

View Details

iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo.Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

View Details

iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo.Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

View Details

iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo.Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

View Details

iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo.Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

View Details

iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo.Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

View Details

iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo.Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

View Details

Imigani ibice 5,6,7 harimo inyigisho kubuzima bw'imyororokere ndetse n'imibonano mpuzabitsina. Ikiganiro buri mubyeyi yakwiga kuganira n'abana be.

View Details

Aya ni amagambo atandukanye yanditse mu gitabo cy'Imigabi yigisha kuyobora neza.

View Details

Gutinya ubukene bitera benshi guhitamo nabi ndetse no gukora amabi menshi. Nyamara hari ibintu byinshi bibi birenze kubaho ubuzima buciritse.

View Details

Igitabo cy'Imigani kirimo amasomo menshi yagufasha. Rimwe muri ayo masomo nuko Ubwenge ari ingenzi, cyane cyane mu bihe bigoye turimo.

View Details

Amahoro yo mu mutima ugenda uyakenera uko ukura mu myaka, nuko inshingano ziyongera. Uburyo bworoshye bwo kwikiza stress ni ukwitoza gusenga, mu izina rya Yesu, maze Imana ikaguma umutekano wo mu mutima bikakurenga.

View Details

Uko wita ku bibazo by’abandi niko ibyawe bikemuka. Umwitozo wo kutirebaho cyane ufite akamaro mu buzima busanzwe ariko no mu gakiza. Witinda ku ntege ke zawe, reba ku mbaraga za Kristo, uzahakura intsinzi.

View Details

Mbere yuko witwara nk'umwana w'Imana ubanza kwemera ko koko uri umwana w'Imana. Ukabihishurirwa, ukabyemera, maze ukiga kubigenderamo.

View Details

Yesu niwe soko y'ibitekerezo bimurikiwe umuntu ashingiraho akubaka ubuzima bwuzuye.

View Details

Kumvira Imana si icyemezo wifashamo mu mbaraga za kimuntu. Umutima wumvira uhera mu kumenya Imana, ukayikunda, ukayigirira icyizere.

View Details

Iki kiganiro kivuga kuri Yesu n'uburyo akiza amarangamutima yakomeretse. Akiza abafite imitima imenetse (Zaburi 147:3)

View Details

Kwigirira icyizere bikomoka mu kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu. Ahandi wakura confidence usanga hashobora kuvaho maze ugasubira mu kwitinya. Abesefo 3:12 Muri we (Yesu) ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.

View Details

Ndakwifuriza guhirwa mu mishinga ufite muri iyi minsi, ariko ntukibagirwe ko iwacu ari mu ijuru!

View Details

Kwibuka Yesu Kristo ntibikwiya kuba rimwe mu mwaka gusa, dukwiye kumwibuka no kumwakira mu buzima bwacu bwa buri munsi.

View Details

Akenshi twibwira ko umurimo w'Imana ari ibikorwa by'urukundo dukorera abantu, ariko Bibiliya yigisha ko umurimo w'Imana nyakuri, icyo twe tugomba kwitaho ari ukwizera Umwana w'Imana.

View Details

Yesu ni we wenyine wumva agahinda kawe akaba afite ubushobozi n'ubushake bwo kugutabara. Mubwire ikibazo cyawe mu isengesho!

View Details

Kwera imbuto si ukwishakamo ibikorwa byiza wereka Imana n'abantu. Ahubwo ni ukwemerera Ijambo ry'Imana rikakugira uko Imana ishaka ko ubaho.

View Details

Gukizwa ntabwo ari ukuba indakemwa mu mico no myifatire cg kwishushanya nk'umuntu udakosa. Agakiza ni ukwakira ubugingo, ubuzima bw'ubumana Yesu Kristo yazaniye abamwizera. Yohana 10:10

View Details

Kwezwa (sanctification) ni umurimo Ijambo ry'Imana rikora muri wowe, aho ugenda uhinduka umera nka Yesu.

View Details

Umuntu ashobora gukesha ijoro arira, kubera ikibazo kimukomereye, ariko mu gitondo Imana ikazana ubutabazi, nawe akagira amashimwe!

View Details

Bibiliya yigishako gutekereza ku Ijambo ry'Imana (meditation) ari ryo banga ryo gutera imbere cyangwa guhirwa mu buzima. Egera Ijambo ry'Imana ngo rikugeza aho utakwigeza.

View Details

Ijambo ry'Imana ufite mu mutima wawe rifite ubushobozi bwo kukurinda ibyaha. Uko uritunga, urisoma, uryiga, uritekerezaho, niko ugenda utsinda ibibi.

View Details

Nta mpamvu yo kubaho umutima ukurega ikibi, Yesu Kristo, Umwana w’Imana, akuraho ibyaha by’abari mu isi. Mwiyambaze!

View Details

Urukundo Imana igukunda rusumba urwo umubyeyi akunda umwana, ni urukundo rw’indengakamere. Imana iragukunda!

View Details

Abenshi bahamya ko ijambo “Witinya” irgaruka muri Bibiliya inshuro 365, bivuga ko Imana tanga ihumure buri munsi. Ubwoba ni ikinyoma Satani akoresha ngo atubuze kwakira ibyo Imana yatugeneye. Gutinyuka ni ukunesha!

View Details

Urukundo nyakuri ni ugutanga ntakindi ugamije. Ni ibikorwa ukora bivuye ku mutima, kuko ariyo kamere yawe. Si ukwigana, cg kwereka abandi, cg kwemeza Imana ko ufite urukundo.

View Details

Kwihana Nyakuri by Pastor Z

View Details

Uburyo bwiza bwo kwirinda ni uguhitamo ibyo wumva, cyane wita ku bikugirira umumaro nkuko Ijambo ry'Imana ryigisha.

View Details

Kuba indashyiirwa ni umuco w’ubumana tugomba kwigana, kugira ngo umurimo wose umuntu akoze awunoze.

View Details

Umuntu w'umunyamwuka yita kubyo Umwuka aha agaciro, akirinda kurangarira mu bintu isi ihugiyemo.

View Details

Bibiliya yigisha ko nubwo abantu bareba inyuma, kubigaragara, Imana ireba mu mutima. Ariko se mu mutima wo, Imana iba irebamo iki?

View Details

Imana itanga Imbabazi no mu gihe abantu dushaka ko itazitanga. Imbabazi zayo zikomoka mu rukundo rwinshi ruba hagati y'umuremyi n'ikiremwa. Impamvu bitugora kuzumva nuko ntakintu twaremye ngo tubashe gusingira iyo sano. Urwo rukundo rurenze kure uruba hagati y'umubyeyi n'umwana we.

View Details

Hari uwavuze ko muri Bibiliya amagambo "ntutinye" agarukamo inshuro 365. Bivuzeko buri munsi Imana ikubwira ngo ntutinye. Imana izi ubuzima bwacu ndetse ko hari igihe umuntu aba akeneye kubwira gutinyuka. Imana yacu ni nziza kuko itanga ihumure!

View Details

Imana ikura amashimwe n'ubuhamya mu bibazo n'agahinda kose ducamo, iyo tuyemereye. Ibikubaho byose iyo ubizanye imbere y'Imana ibikuramo ikintu cyakugira wowe n'abandi akamaro.

View Details

Imana ikunda abantu ikabatekerereza, ikagenda ikuraho imbogamizi ziyibuza guha abantu umugisha. Kuko kuva kera, mu irema, yifuzaga kubana n'abantu ikabaha kubuzima bwayo.

View Details

Isabato ni ikiruhuko Imana yageneye abizera. Icyo kiruhuko ni amahoro yo mu mutima, ni ukuryama ugasinzira utikanga ikibi, ni ukunyurwa ukishima, ni ukubaho nta mutima ugucira urubanza, ni ukwakirana yombi ibyo Imana iguha.

Ndisegura kuko navuze ko Pawulo ari we wanditse iki gitabo cy'Abaheburayo, ariko kugeza ubu ntabwo abanyeshuri ba Bibiliya bari bemeza uwanditse uru rwandiko. Abenshi bemeza ko ari Pawulo ariko ntabwo ari icyemezo cya bose. - Pastor Z

View Details

Muri iki gihe amahoro arahenze...Gutuza ukishimira ubuzima, kunyurwa nuwo uriwe n'ibyo ufite, kwishima ukanezerwa, kuruhuka mu mutwe, kubaho utekanye...bigenda bigabanuka. Nyamara Imana isezeranya abizera amahoro, naho isi yaba ari imiraba gusa.

View Details

Kwirinda bitangirira mu guhitamo ibyo wumva. Ugahitamo ibikugirira akamaro, ibindi bisigaye ukabyihorera. Ibyo wumva bihinduka ibitekerezo, bikaba ibikorwa, bigahinduka umuco, bikaba kamere yawe. Ushaka impinduka nziza ahindura ibyo yumva maze ubuzima bwe bwose bugahinduka. Ntago umuntu yirinda icyamaze kumugeraho, ahubwo wirinda ibizaza.

View Details

Guca bugufi ukemera kwigishwa ni rimwe mu mabanga akomeye yo kugera ku bikomeye. Umutima w'umwigishwa ni icyemezo umuntu afata kugiti cye, iyo amaze gusobanukirwa ko ibyo atazi bimubuza kubaho ubuzima bwuzuye.

View Details

Kera abantu baravugaga ngo Yesu ni byose kumuntu umufite, nkumva sinumva neza icyo bashatse kuvuga. Ni byose kuko ahinduka ikintu cyose ukeneye, iyo umwizera, ukiga kugendana nawe.

View Details

Iki kiganiro kivuga ibanga ry'iterambere, hifashishijwe amateka y'abantu n'ibikorwa byabatezaga imbere.

View Details

Umugani w'igisonga kibi urimo amasomo akomeye y'uburyo bwo gutekereza neza amafaranga n'ubutunzi. Luka 16:1-14 Muri make icyo Bibiliya yigisha ni iki: Kunda abantu ukoreshe amafaranga, wibicurika.

View Details

Ibyakozwe n'Intumwa (Acts) 10:43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.

View Details

Iki ni igice cya kabiri ku kiganiro ku gaciro k'umurimo, dutinda cyane ku mahame arindwi y'ubutunzi. Twakoresheje ibyo Salomo umwami wa Israel yanditse, ariko ibi bitabo bibiri birimo nabyo ubuhanga ku muntu ushaka kumenya ibirenzeho: - The Richest Man in babylon cyanditswe na George S. Clason -Poking the Box cyanditswe na Seth Godin

View Details

Iki ni igice cya mbere mu kiganiro ku gaciro k'umurimo mu rugendo rwo kwivana mu bukene no kwitezaimbere.

View Details

Imyumvira myiza, iganisha aheza, ishingira ku kumenya ko ufite agaciro kandi hari icyo wamarira abandi. Ni ukumenya ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, bigatuma ugabanya kwitekereza cyane ahubwo ugatekereza icyagirira benshi akamaro.

View Details

Yesu Kristo si ubwihisho gusa, si ubuhungiro gusa...ni Umukiza. Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera. Imigani 18:10

View Details

Uburemere bwo kuba Umwana w'Imana: kubimenya, ukabyemera, warangiza ukabigenderamo.

View Details

Mu gihe cya Social Media, umuntu yabaho ate ubuzima butuje?

View Details

Ufite uburenganzira bwo guhitamo incuti ndetse n'abantu mubana kenshi. Kuko bafite uruhare runini mu byemezo ufata mu buzima.

View Details

Uburyo butandukanye wakoresha mu rwego rwo kugira umuco wo guhora no gutura mu Ijambo ry'Imana

View Details

Ibintu bine Ijambo ry'Imana Rikora mu buzima Bwawe

View Details

Nta kintu na kimwe Imana ikora mu buzima bwawe idaskoresheje Ijambo ryayo. Ufite irihe?

View Details

Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. 1 Tim 4:13 Gusoma no kwandika nk'umuco uranga umuntu w'indashyikirwa

View Details

Ubuzima bwa bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Rikuri Ry'i Babuloni - The life of some of the students at the University of Babylon.

Daniel 1:3-4 Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w'inkone ze, kuzana abana b'abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w'umwami, n'ab'imfura bandi batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu by'ubwenge, kandi batinyuka guhagarara mu nzu y'umwami, kugira ngo abigishe ubwenge bw'Abakaludaya n'ururimi rwabo.

View Details

Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi. Imigani 22:29

View Details

Matayo 3:8, Luka 3:8 - Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye. BYBS - Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye. BIRD

View Details

Iyi ni inyigisho irimo amwe mu magambo Pawulo yakoreshaga yigisha Timeteyo kuyobora neza. These are some of the words Paul used to train Timothy into a good leader. http://zoe.rw/kwiga-kuyobora/

View Details

2 Abakorinto 5:16-21 Yesu Kristo yaguranye n’abamwizera (Divine Exchange). Afata ibyaha byabo, arahanwa (sin & punishment). Bafata gukiranuka kwe, barahembwa (rightesousness & reward). Ibyo nibwo Butumwa Bwiza!

View Details

Umutima ugucira urubanza ntuva ku Mana, ahubwo ni ibitekerezo bikomoka mu mategeko kandi ntago uwo mutima ugufasha kwihana, ni amajwi y'Umwanzi ukwiriye kwima umyanya. Ahubwo ukita ku Magambo y'Umwuka Wera ahamanya n'Umwuka wawe ko uri umwana w'Imana.

View Details

Ijambo ry'Imana mu minota 2 Abefeso 5:18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.

View Details

Ijambo ry'Imana mu minota ibiri Umubwiriza 7:12 Kuko ubwenge ari ubwugamo nk'uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw'ubufite.

View Details

Ijambo ry'Imana mu minota 2 Yesaya 55:10-11 “Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugaha umubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuha umutsima, 11ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

View Details

Ijambo ry'Imana mu minota 2 1 Abakorinto 14:20 Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.

View Details

Ijambo ry'Imana mu minota 2: 1 Timoteyo 4:8 kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo.

View Details

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Imigani 4: 3Nabereye data umwana, Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane. 4Yaranyigishaga akambwira ati “Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye, Ubone kubaho. 5Shaka ubwenge shaka n'ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye. 6Ntubureke buzakurinda, Ubukunde buzagukiza. 7Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, Nuko rero shaka ubwenge, Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.

View Details

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Abaroma 10:17 Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.

View Details

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri 1 Yohana 5:17 Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.

View Details

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Tito 2:11-12 Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none

View Details

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri: Yohana 1:4 Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.

View Details

Isezerano rishya Imana yarishyizeho ari indahiro y'ibyo izakora, idashingiye ku bushobozi bw'abantu. How to differentiate the Old Testament from the New.

Abagalatiya 3:17-18 Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije. Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.

View Details

Ububyutse umuntu akeneye si uguharara Imana igihe runaka, hashira igihe akaba nta nzara yo gushaka Imana agifite. Ububyutse bwo kwifuzwa ni inzara umuntu ahorana yo guhazwa n'Imana, ihora ituma arushaho gukura mu Mwuka. The true revival is consistent and sustainable spiritual growth.

View Details

Gukiranuka kw'Imana ni impano Imana iguha, gushingiye kuri kamere wakira, uwo uri we muri Kristo, ndetse n'ibyo Imana iri gukorera muri wowe. Naho Gukiranuka kw'abantu ni ibikorwa abantu bita byiza bakora bashaka kwemeza Imana ko ari abantu beza.

View Details

Umwigisha yerekana uko kubabarirwa ibyaha ari uguharirwa umwenda ibiremwa bifitiye umuremyi, bikaba biba rimwe mugiye twizeye.

View Details

Abantu benshi mu nsengero mu Rwanda cg I Burundi banga inyigisho y'Ubuntu butangaje, kuberako uwabigishije yababwiye igice cyangwa se nawe atumvanga iyi nyigisho y'Ubuntu. Hano umwigisha aganira ubuntu bw'Imana nk'imwe mu mahame shingiro y'ubukristu.

View Details

Hano Umwigisha asobanura icyo Ubutumwa Bwiza bukora ndetse n'ibikubiye muri ubwo butumwa. Ubutumwa Bwiza ni Ihame ngenzi kuko burimo imbaraga zibyara Ubukristu. Basic Principles of Christianity: The GOSPEL as the power to trigger a rebirth.

View Details

Umwanditsi w'igitabo Cy'Abaheburayo avuga ikibazo iri torero risangiye n'insengero zacu muri iki gihe: Arababwira ngo hari byinshi yashakaga kubigisha kuri Yesu ariko nta nzara yo kumenya bafite. Akavuga ngo imyaka abantu bamaze mu nsengero bagakwiye kuba abahanga cyane cg abigisha b'abandi, ariko siko biri ahubwo bwakwiye kongera kwigishwa inyigisho z'ibanze, amabanga shingiro, imyemerere fatizo y'ubukristu.

View Details

Iki ni ikiganiro kurukundo, umwigisha asobanura icyo uburyarya buvuze mu mibanire yacu n'abantu. Your love should be sincere, Romans 12:9

View Details

Idini cyangwa iyobokamana iyo umuntu abyinjiyemo ntabumenyi, atabanje kubitekerezaho, bihinduka gukurikira ikigare cy'abantu batazi iyo bagana. Naho Ubutumwa Bwiza ni umucyo umurikira abantu ngo bamenye aho bagana n'uko bahagera.

View Details

Umwigisha akoresha inyigisho Yesu yatanze ku gusenga, yerekana ubuzima bwo gusenga nk'umuco ndetse n'ibigize isengesho ry'umwimerere (Authentic Prayer). Ushaka kureba aho iyi miringo yasomwe iri, reba hano: http://zoe.rw/gusenga/

View Details

Nubwo dutandukanye ndetse buri wese akaba afite amateka ye y'umwihariko ariko twese turi abantu b'igiciro kandi buri wese afite umumaro. Iyi nyigisho ni igice cya Kabiri mu Kiganiro cyo kwiga kwiyakira maze ukabasha kwakira abandi. (Accept yourself so you can accept others)

View Details

Agaciro k'umuntu ntikava mu byinshi by'ibyo atunze. Urwego rwose rw'ubuzima ugezeho - ufite agaciro mu maso y'Imana kandi Yesu aragukunda. Kwiyakira bikuzanira amahoro bikaguha imbaraga zo kunyurwa no gushima Imana kuri buri ntambwe uteye.

View Details

Iyi nyigisho ivuga ku kwiyambura ububata bw'idini umuntu akiga kugirana ubucuti na Yesu. (Less Religion, More of Christ)

View Details

Iyi nyigisho icukumbura akamaro cyangwa agaciro ko kwizera, icyo kwizera bivuze ndetse n'ukuntu umuntu yongera kwizera mu buzima bwe. http://zoe.rw/kwizera-kubeshaho/

View Details

Umwigisha yerekana amagambo ane yo kwatura buri munsi. Ayo magambo arakomeye ariko buri mwizera agomba gutinyuka kuyavuga. Ushatse kubona iyi nyigisho yanditse n'imirongo yasomwe muri Bibiliya, reba kuri iyi link: http://zoe.rw/amagambo-4-yo-kwatura/

View Details

Umwigisha hano aganira ku mpinduka iterwa ndetse igakomezwa no guhindura inshuti no kwimuka mu bantu badashyigikira ibyo wizera mu Ijambo ry'Imana (changing your environment). Ukagendana cyangwa ugatura ahantu hashyigikira cyangwa hafasha iterambere ryawe n'umpinduka wifuza mu buzima.

View Details

Inshingano y'umwizera ni ukumva Ijambo rya Kristo...Ni Ukwizera Ijambo rya Kristo...Umva iyi nyigisho maze ufatanye natwe gusengera ivugabutumwa mu isi.

View Details

Iyo abantu bumvise umuntu yigisha ku buntu bw'Imana (Ubutumwa Bwiza) bahita bibaza ibibazo bitandukanye. Kimwe muribyo ni iki: Mbese tugume kwikorera ibyaha ngo ubuntu busage....Kandi ibyo bibazo bifite ibisubizo. Umwigisha aganira ibyo bibazo atanga n'ibisubizo mu Ijambo ry'Imana.

View Details

Uko wiyita bifite icyo bivuze kubuzima ubayeho...iyi nyigisho igufasha guhindura ibyo wiyaturaho cyangwa ibyo wivugaho ushingiye kucyo Imana ikwita. Embracing your identity in Christ.

View Details

Ikiganiro ku guhindurwa n’Ijambo ry’Imana Nta kintu Imana ikora mu isi cyangwa mu buzima bw’umuntu idakoresheje ijambo ryayo. Kugirango umuntu ahirwe mu buzima (to succeed in life) agomba kugirana ubusabane cyangwa imibanire ihagije n’Ijambo ry’Imana. Kandi impinduka yose itari kuzanwa n’Imana ntabwo yaramba. http://zoe.rw/akamaro-kijambo-ryimana/

View Details

Iyi nyigisho ni iya mbere muri 4 zicukumbura uburyo bworoshye bwo guhinduka, effortless change, nkuko Bibiliya yigisha...

View Details

Yesu Kristo ni umucyo umurikira ubuzima bwacu ngo twe kubaho mu mwijima ahubwo tugende nk'abazi aho bajya. Nicyo kiganiro kiri muri iyi nyigisho. Yohana 8:12, 31-35. Living an enlightened life in Jesus.

View Details

Umwigisha yerekana ko ikibazo gikomereye isi ari ubujiji, aribwo Bibiliya yita umwijima, ndetse Bibiliya ikerekanako igisubizo cy'icyo kibazo ari Yesu Kristo, Umucyo w'isi w'ukuri! What is the meaning of darkness and what is light?

View Details

Umwigisha arangiza iyi nyigisho yerekana abandi banditsi uko bagiye bavuga kuri Kristo n'ubuzima atanga...Iki ni igice cya 4 kikaba icyanyuma gisoza isomo ryiswe 'Kristo Ni Ubuzima kirimo uburyo agakiza kaguha ubwenge ndetse no kubana n'abandi neza.

View Details

Umwigisha yerekana amoko atatu y'ubuzima avugwa muri Bibiliya mu Kigiriki: Bio(Umubiri), Psuche(Ubugingo), Zoe(Umwuka). Yerekana kandi ko Agakiza kaguhesha umwuga ugufasha kubaka ubutunzi.

View Details

Akenshi tuza mu gakiza tuziko agakiza karimo kubabarirwa ibyaha gusa...Umwigisha yerekanako agakiza ari ipaki y'ibyiza birimo indwara z'umubiri n'ibikomere byo mu mutima.

View Details

Abakristo benshi baziko agakiza ari ukureka ibyaha, umwigisha hano yerekana agakiza icyo kavuze mu buzima b'umuntu. Muri nyigisho harimo icyoo kwiyunga n'Imana bivuze.

View Details

Sin Vs. Christ Umwigisha ari atanga ubusobanuro (definition) ku cyaha, aho agenda yerekanako ubuzima bwose butayoboye n'Umwuka w'Imana ari icyaha. Icyaha ni uguhusha cyangwa kutamenya ndetse no kudakurikira umugambi w'Imana mu buzima bwawe. Kuri iyi link urahasanga imirongo yasomwe muri Bibiliya: http://zoe.rw/icyaha-ni-iki/

View Details

Umwigisha yerekana uko urugendo rw'agakiza rumeze n'intambwe ziba zatewe ngo umuntu agere aho yakira agakiza.

View Details

Turi muri Kristo by'iteka. Agakiza ntabwo kugatakaza ari ibintu byoroshye nkuko bamwe babitekereza. Abo wabona byakorehera kuva mu "gakiza" ni uko baba batarigeze bakizwa. Being and Staying in Christ

View Details

Hi, Nitwa Aloys Zunguzungu, bakunze nkunyita Z cyangwa Pastor Z. Nkunda Ijambo ry'Imana, kurisoma no kuriganira. Izi podcasts nzikorera murugo. Ntuye muri Boston muri U.S ariko nkunze no kujya i Kigali. Nkunda gusoma ibitabo, nkunda ikawa, ngakunda business, ariko cyane nkunda abantu. Nushaka kumvugisha wanyandikira kuri iyi email kandi nzagusubiza: zunguzungu@me.com

View Details

Muzirikane rero imigenzereze yanyu mutagenza nk'injiji, ahubwo mugenze nk'abanyabwenge, 16mukoresha neza igihe mufite kuko iyi minsi ari mibi.

View Details

Dufatanye gusenga iri sengesho ryasenzwe na Mose, rikaba ryanditse muri zaburi 90:12 "Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y'ubwenge."

View Details

Kwihana Nyakuri:

Ntabwo ari ukurizwa n’ibyaha byawe Si agahinda ko kwicuza amakosa wakoze Ntabwo ari ugusaba imbabazi cg kwatura ibyaha byawe Kwihana nyakuri ni uguhindura imyumvire n’imitekerereze yawe uyisanisha nuko Imana yumva cg itekereza ibintu. Impinduka yo mu myumvire niko kwihana umuntu agira kukamufasha gutera imbere mu mibereyeho ndetse no mu busabane bue n”Imana.

View Details

Kwihana Nyakuri: Ntabwo ari ukurizwa n’ibyaha byawe Si agahinda ko kwicuza amakosa wakoze Ntabwo ari ugusaba imbabazi cg kwatura ibyaha byawe Kwihana nyakuri ni uguhindura imyumvire n’imitekerereze yawe uyisanisha nuko Imana yumva cg itekereza ibintu. Impinduka yo mu myumvire niko kwihana umuntu agira kukamufasha gutera imbere mu mibereyeho ndetse no mu busabane bue n”Imana.

View Details

Kwihana si ukurira, kwicuza, gusaba imbabazi cyangwa kwatura ibyaha, kwihana ni uguhindura uko utekereza.

View Details

Kwihana si ukurira, kwicuza, gusaba imbabazi cyangwa kwatura ibyaha, kwihana ni uguhindura uko utekereza.

View Details

Kwizera si ibintu umuntu yishyiramo cyangwa yishakamo. Kwizera ni ijambo rya Kristo umuntu agenderaho bikamubeshaho.

View Details

Ufite impano Imana yaguhaye, yimenye, yiteze imbere igirire akamaro abantu benshi.

View Details

Uri uwo Imana ivuga uri. Menya uko Imana igutekerezaho, kugirango bikubohore ubeho wishimye. Turisegura audio irimo urusaku...nubwo bidakabije....ni uko audio yafatiwe murusengero.

View Details

Kwizera kwacu kuri mu Mana: Mwihanganire amajwi ntabwo ari meza mu itangira...