Radio Impala's Podcast: Recent Episodes

Radio Impala

View Details

Film Untold story yakozwe na BBC mu Rwanda ikomeje kuvugisha amangambure bayobozi b'u Rwanda, noneho n'intiti za kanimuza y'u Rwanda ziravuga ko byaba byiza iyo film yeretswe abanyarwanda bose maze bakamagana BBC bazi icyo bamagana! Commissaire wa RDI mu mujyi wa Paris mu Bufaransa we asanga leta ya FPR idashobora gutinyuka kujyana BBC mu nkiko kuko u Rwanda rwahita rutsindwa rutaburanye kubera ukuri kuvugwa muri iyo filme! Hamwe n'andi makuru , fungura radiyo Impala wumve ibiganiro byayo byo kuri uyu wa gatatu taliki ya 10/12/2014.

View Details

Mu cyumweru kimwe gusa mu Rwanda hishwe abasore babiri umwe ufite imyaka 23 wiciwe ko yabujije umuyobozi ku mwiba utwe n'undi w'imyaka 24 watangiwe ruswa y'ibihumbi ijana ngo yicwe n'Inkeragutabara ! Urwego rwitwa DASSO narwo si shyashya muri ibi bikorwa!! Abaturage mu Rwanda bafite impunguenge z'uko bakomeje kwicwa n'abakagombye kubarengera! Kurikira ikiganiro cya radio Impala cyo kuri uyu wa kabiri taliki 02/12/2014

View Details

Twe turi i Dakar tubonye ikintu kidasanzwe, abakuru b’ibihugu 4 na ministre w’intebe wa gatanu basohotse mu cyumba inama iri kuberamo mu muhezo, bajya kwiherera mu kindi cyumba bonyine kugira ngo bashakishe umuti w’ikibazo gikomeye cy’abakandida b’ibihugu byabo badashaka guharirana, abo bakuru b’ibihugu biherereye ukwabo ni : Mack sall wa Senégal, François Hollande w’u Bufaransa, Denis Sassou Nguesso wa Congo, pierre Nkuru nziza w’u Burundi na ministre w’intebe wa Canada stephen. Bakaba basohotse muri icyo cyumba bose ubona mu maso yabo hijimye aribyo bigaragaza ko ikibazo kitoroshye! Umva ibiganiro bya radiyo Impala byo kuri iki cyumweru taliki ya 30/11/2014 wumve iby'inama ya Francophonie i DAkar n'andi makuru.

View Details

Ce sont les deux événements que notre émission d’aujourd’hui va se consacrer. Le médecin congolais Denis Mukwege a reçu mercredi 26/11/2014 le prix Sakharov 2014 du Parlement européen pour le combat qu'il mène en faveur des femmes victimes de violences sexuelles. L'abandon des poursuites à l’encontre du policier blanc qui a tué un jeune Noir de 18 ans à Ferguson en août dernier suscite une vague d’émotion et de colère à travers les États-Unis. Ecoutez notre émission sur la radio Impala de ce mercredi 26/11/2014.

View Details

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Swaziland yatangaje ko mu nkambi y’impunzi y’ahitwa Malindza yaguyemo umwana w’Umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka itanu ahitanywe n’inkongi y’umuriro washumitswe mu ihema yarimo n’umuryango we, kubera iyo mpamvu igihugu cya Swaziland kikaba cyakajije umutekano muri iyo nkambi. Kurikira ibiganiro bya radiyo Impala byo kuri uyu wa kabiri taliki ya 25/11/2014.

View Details

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEAC) basuzumiye hamwe icyifuzo cy’u Rwanda rushaka gusubira muri uyu muryango, bemeza ko kizafatirwa umwanzuro mu nama y’abakuru b’ibihugu izaterana muri iyi minsi. Umva ibiganiro bya Radiyo Impala byo kuri uyu wa mbere taliki ya 24/11/2014.

View Details

Umuryango RIPRODHOR urateganya gukoresha ikiganiro mbwirwaruhame i Paris mu Bufaransa ku italiki ya 29/11/2014 kugira ngo wungurane ibitekerezo n'abatumirwa kubibazo byugarije u Rwanda muri iki gihe. Radiyo Impala ikaba yaragiranye ikiganiro na Bwana Rutihunza Théobald wasobanuye byinshi bigomba gukorwa n'abanyarwanda aho bari hose kugira ngo ibintu bishobore guhinduka mu gihugu. Rutihunza arahamagarira abanyarwanda kutiringira amahanga ko hari icyo azabamarira kuko ayo mahanga ashyigikiye Kagame kugira ngo akomeze kwibonera inyungu , ntacyo urupfu rw'abanyarwanda ruyabwiye! Umva icyo kiganiro cyose cyo kuri iyi taliki ya 22/11/2014

View Details

Kuri iki cyumweru Leta ya Kisilamu yashyize hanze amashusho (video) y’iminota 15, yerekana uburyo Leta ya Kisilamu yaciriye icyarimwe imitwe y’abasirikare 18 ba Siriya ndetse n’umunyamerika umwe ubwo bari bapfukamye hasi. Ku mpera z’iyo video umurwanyi wa Leta ya Kisilamu yaragagaye yipfutse mu maso atera umugeri umutwe wa Peter Kassig umuturage w’umunyamerika amaze kuwuca. Fungura radiyo Impala wumve ibiganiro byayo byo kuri iki cyumweru taliki ya 16/11/2014

View Details

Kenshi ku munsi wo kuwa gatandatu radiyo Impala ibagezaho igitaramo cya kinyarwanda, mu gitaramo hakaba harimo ibice byinshi: imbyino, imivugo , inanga, urwenya ... ariko Radiyo Impala ntiyibagiwe no kubagezaho ikinamico, uyu munsi ikaba yabateguriye umukino mwiza cyane witwa ngo "Bibutse Ibitereko Basheshe", muri uyu mukino umugabo Ahoruzazira aratwereka ko ibihe tugezemo ari byabindi bavuga ko abantu bakunda abapfu kurusha abazima!! Fungura radiyo Impla mu kiganiro cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15/11/2014 wiyumvire aho isi igeze!

View Details

Paul Kagame yasuye akarere ka Byumba yari yaracukuyemo umwobo yihishagamo mu ntambara ya shoje ku Rwanda kuva mu 1990, ikibabaje ni uko yibagiwe icyatumaga arwana akaba yumva ariwe wenyine ufite uburenganzira bwo kurwana akica abaturage kugira ngo areke kuba impunzi ariko abo yagize impunzi muri iki gihe akumva ntaburenganzira bafite bwo kurwana basubira mu gihugu cyabo! Ngo u Rwanda ni inzu ye agomba kunezererwamo abandi banyarwanda akabagira abanzi bagomba kwicwa! Umva ibiganiro bya radiyo Impala byo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14/11/2014.

View Details

Icyogajuru cy’ibihugu by’Uburayi Rosetta cyashyize imashini yitwa Philae kuri kibonumwe (umubumbe muto) kugira ngo izavumbure byinshi ku nkomoko y’ubuzima bw’umuntu ku isi ndetse n’ubumenyi ku mikorere y’izuba, iyo mashini nto yakandagiye kuri iyo kibonumwe ejo kuwa kabiri taliki ya 12/11/2014 ku isaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba ku isaha y’I Burayi; icyogajuru cyatwaye iyo mashini bita robot mukuyigeza kuri iyo kibonumwe cyakoresheje imyaka 10 y’urugendo ku bilometero miliyoni 500.Umva ibiganiro bya radiyo Impala byo kuri uyu wa kane 13/11/2014

View Details

Paul Kagame aho agiye hose mu mahanga agenda avuga ko abanyarwanda biyunze, ko ibintu byose bimeze neza, ibinyamakuru mu Rwanda ari ibyandika, iby'amajwi n'amashusho byose byirirwa bivuga ko mu Rwanda ubumwe n'ubwiyunge byagezweho! Igitangaje ni uko ahubwo ibintu byasubiye ibubisi kuburyo abanyarwanda bashyamiranye kuburyo bukomeye kandi byose bikaba byarapanzwe na Paul Kagame na FPR! Kurikirana ikiganiro radiyo Impala yagiranye na Uwineza Vincent Commissaire w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza muri Afurika y'Amajepfo wiyumvire ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko nta bumwe n'ubwiyunge biri mu Rwanda, icyo kiganiro nicyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 12/11/2014.

View Details

Abayobozi b'ishyaka PPR-Imena bagiranye ikiganiro na Radiyo Impala, abo bayobozi bakaba barasubije ibibazo byinshi abanyarwanda bibaza ku mikorere y'iryo shyaka; abayozi ba PPR-Imena bakaba baraboneyeho umwanya wo gusobanurira abumva radiyo Impala icyo batekereza kubibazo bimwe na bimwe by'ingutu abanyarwanda bari imbere mu gihugu n'abari hanze y'igihugu bahura nabyo kubera ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame na FPR. Fungura radiyo Impala wumve ibiganiro byayo byo kuri uyu wa kabiri taliki ya 11/11/2014

View Details

FPR itangiye guhimba impamvu ishaka kwitwaza kugira ngo yongere imarire ku icumu abaturage baturiye perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri! Ako kazi ko kwica abo baturage kakaba karahawe umu General Major witwa Mubaraka Muganga. umva ibiganiro bya radiyo Impala yo kuri uyu wa gatanu taliki ya 07/11/2014

View Details

Kuri uyu wa kane taliki ya 6 Ugushyingo 2014, nibwo umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa mu rubanza rumwe batangiye kuburana mu mizi nyuma y’igihe kinini hari abo bareganwa basaba impamvu zo kwigizayo urubanza. Kizito niwe waburanye uyu munsi. Mu kwiregura ku byaha Kizito aregwa yagaragaje kwicuza gukomeye ndetse ngo abona nta mpamvu yo kubitindaho kuko abyicuza akomeje byaba bimuhama cyangwa bitamuhama. Fungura radiyo Impala wumve ibiganiro yateguye kuri uyu wa kane taliki ya 06/11/2014

View Details

Lieutenant Colonnel Isaac Zida niwe muri iki gihe uyobora igihugu cya Burukina Faso nyuma y'aho uwayoboraga icyo gihugu Blaise Compaoré afatiye inzira y'ubuhungiro ,n'ubwo ariko Lt.Col Zida ayoboye icyo gihugu yabwiye amahanga ko ubutegetsi bugomba kujya mu maboko y'abasivili, akaba ariyo mpamvu uyu munsi yakiriye Perezida wa Ghana, Nigéria na Sénégal basuye Burukina Faso nk'umusilikare aho kwitwara nka perezida wa Repubulika! Fungura radiyo Impala wumve ibiganiro byayo byo kuri uyu munsi wo kuwa gatatu taliki ya 05/11/2014.

View Details

Trois jours après le départ du Président Compaoré, le lieutenant-colonel Zida, ancien numéro deux de la garde présidentielle, a pris la tête de la transition au Burkina Faso. Aux commandes du pays, il promet toutefois de transférer le pouvoir aux civils. Tiendra-t-il ses engagements ? Y a-t-il un coup d'État au Burkina Faso ? Une émission préparée par Pauline Heilmann, Louma Sanbar et Anthony Saint-Léger sur «Télévision france24 » . rediffusée par la radio Impala ce mardi 04/11/2014

View Details

Abantu ntibasobanukiwe n’umukino leta y’u Burundi irimo gukina! Icyo akaba ari kimwe mu bibazo abarundi barimo bibaza mu gihe havumburwaga indi mirambo mu kiyaga cya Rweru. Ubu leta y’u Burundi ikaba yafashe icyemezo gitangaje cy’uko idashaka ko imirambo itoraguwe mu kiyaga cya Rweru yongera gushyingurwa ku butaka bw’u Burundi! Fungura radiyo Impala wumve ibiganiro byayo byo kuri uyu wa mbere taliki ya 03/11/2014

View Details

Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) kuwa Kane tariki ya 30 Ukwakira batoreye icyemezo cy’uko badafitiye icyizere Umuyobozo w’iyi Nteko, Margaret Nantongo - Zziwa. Iki cyemezo ni inzira yo gusaba ko Nantongo yavanwa kuri uyu mwanya kuko bamwe mu badepite bamushinja amakosa bavuga ko adashobora gukomeza kwihanganirwa, arimo kuyoboza igitugu no gukoresha icyenewabo. Fungura radiyo Impala wumve ayo makuru kuburyo burambuye kimwe n'ibindi biganiro byo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 01/11/2014

View Details

FPR yiyemeje gusiba ibimenyetso biranga igihugu cy’u Rwanda, ikimenyetso cya nyuma kigiye guheruka ibindi ni uko FPR igiye gusiba umuco w’abanyarwanda ikaba igiye guhindura ururimi rw’ikinyarwanda mu mvugo no mu myandikire !! Hamwe n'amakuru agezweho twabateguriye fungura radiyo Impala wumve ibiganiro byo kuri uyu munsi wa gatanu taliki ya 31/10/2014

View Details

Ministere y'Ububanyi n'amahanga y'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Ameri iramagana icyemezo cyafashwe na leta y'u Rwanda cyo guhagarika ibiganiro bya radiyo BBC mu kirundi n'ikinyarwanda ku minara ya FM mu Rwanda. Leta ya USA isanga iriya filime ivuga amateka ya jenoside y'u Rwanda igomba kwerekanwa na leta y'u Rwanda noneho iyo leta igatanga urubuga ku bantu bagomba kunenga ibyo iyo leta yita ko ari ibinyoma biri muri iyo filimi; Amerika kandi irasaba u Rwanda kutabangamira ubwigenge bw'itangazamakuru;, hamwe n'ibindi biganiro n'andi makuru radiyo impala yabateguriye, fungura radiyo Impala wumve ibiganiro yateguye kuri iki cyumweru taliki ya 26/10/2014.

View Details

Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo cya RURA yafashe icyemezo cyo guhagarika radiyo BBC Gahuzamiryango ku minara ya FM mu Rwanda bitewe na Filime yanyuze kuri televiziyo ya BBC ya kabiri ivuga ku mateka y'ubwicanyi bwa FPR mu Rwanda. Umuyobozi wa Radiyo Impala akaba asanga icyo cyemezo cya leta y'u Rwanda kinyuranye n'uburenganzira bw'itangazamakuru , akaba yatangaje ko radiyo Impala yifatanyije na Radiyo BBC mu kubangamirwa n'icyemezo kiyibuza uburenganzira bwayo. Fungura radiyo Impala wumve ibiganiro yateguye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25/10/2014

View Details

It has to take this type of film for the world to know that Rwandan President Paul Kagame is a war criminal supported by the Clintons, Blair and others... The story of Rwanda the world doesn't know yet but we Rwandans know much more of this.. Let's NEVER FORGET the millions of Rwandans and Congolese who have lost their lives due to the lies the west fabricated to cover for this war criminal Paul Kagame and his FPR - Inkotanyi backed by Washington and London.

View Details

Il est intéressant pour le peuple de la région des grands lacs africains d’écoutes des analyses des intellectuels et spécialistes français sur génocide rwandais surtout que les conséquences de ce génocide touchent le peuple de toute la région à l’indifférence criante de la communauté internationale. La radio Impala rediffuse le débat en intégralité de France culture sur la réplique : France Face au génocide rwandais. C’est à vous de juger.

View Details

« Birumvikana ko Madame Louise Mushikiwabo avuga icyo ashaka kuri FDLR, birumvikana kandi ko uwo muhanganye adashobora kukuvuga neza, ariko guhera mu mwaka w’1996 Leta y’u Rwanda yarwanye muri Congo na FDLR kugeza ubwo FPR ifashe icyo gihugu ishyiraho n’umukuru w’ingabo wayo muri Congo, ishinga imitwe inyuranye muri Congo yagiye iza kuturwanya ariko kugeza ubu Mushikiwabo ntashobora kuvuga ko FDLR bayinesheje ! FDLR ifite ikizere ko mu gihe iri muri CPC iyobowe na Bwana Faustin Twagiramungu watsinze Kagame mu matora mu mwaka w’2003, ntakabuza bazatsinda FPR bagahindura ibintu mu Rwanda (Colonel Wilson Irategeka)». Fungura radiyo Impala wumve iki kiganiro kuburyo burambuye kimwe n’ibindi biganiro radiyo Impala yaguteguriye.

View Details

«…Ku mashyaka ari hanze kwishyira hamwe ndabishyigikiye, ni byiza cyane ko abantu bakwishyira hamwe, ni ibintu njye mbona byatugirira akamaro, ariko nabwo abantu bagomba kureba idéologie bagenderaho ! Ntabwo wavuga ko ugiye kwishyira hamwe n’umuntu mudahuje idéologie kandi muzi neza ko ibyo mushyigikiye nibyo mugamije kuzageraho bidahuye, nta nubwo twibwira ko tuzagera mu Rwanda ngo habeho ishyaka rimwe rukumbi cyangwa ngo tuzasubire muri za forum nk’iza FPR… » (Kayumba Nyamwasa) . Hamwe n’andi makuru anyuranye ni mufungure radiyo Impala mwumve ibiganiro ibagezaho kuri uyu wa gatatu taliki ya 27/08/2014.

View Details

Umuhanga muby'amategeko ,Dr Kambanda Charles asanga TPIR yarakoze amakosa akomeye yo kwita ubwicanyi bwo mu Rwanda jenoside kandi rutemera ko iyo jenoside yateguwe!

Hamwe n'amakuru agezweho mu karere nimufungure radiyo Impala mwiyumvire ibyo biganiro.